Kizito Mihigo ari mu batsindiye igihembo kitiriwe Victoire Ingabire cy’umwaka wa 2020.

Kizito Mihigo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 habaye umuhango wo gutangaza abatsindiye igihembo kitiriwe Victoire Ingabire cy’umwaka wa 2020 kizwi mu rurimi rw’igifaransa kw’izina rya: Prix Victoire Ingabire pour la Démocratie et la Paix.

Uyu muhango ngaruka mwaka utegurwa kuva mu 2011 n’umuryango mpuzamahanga w’abategarugori baharanira demokarasi n’amahoro, RIFDP (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix). Uyu muhango wo gutanga iki gihembo ukaba ubundi wari uteganijwe mu kwefi kwa Werurwe uyu maka ariko uza kwimurwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Abatsindiye iki gihembo cy’umwaka wa 2020 ni:

Kizito Mihigo witabye Imana muri Gashyantare 2020 ari mu maboko y'inzego z'umutekano mu Rwanda. Akaba yaraharaniye amahoro n'ubwiyunge mu banyarwanda abicishije mu ndirimbo ze zakunzwe cyane
Kizito Mihigo witabye Imana muri Gashyantare 2020 ari mu maboko y’inzego z’umutekano mu Rwanda. Akaba yaraharaniye amahoro n’ubwiyunge mu banyarwanda abicishije mu ndirimbo ze zakunzwe cyane
Hervé Cheuzeville, umwanditsi w’ibitabo ukomoka mu Bufaransa wanditse ibitabo n’inyandiko nyinshi ku Rwanda ndetse akaba akurikiranira hafi ibibera mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.
Christian Davenport, umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Michigan muri Amerika, yakoze ubushakashatsi kuri Genocide n’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda, ibyavuye mu bushakashatsi bwe bikaba bitarashimishije abategetsi b’u Rwanda, mu bimenyetso n’imibare yatanze mu bushakashatsi bwe byagaragaje ko hari ukuri kutavugwa mu byabaye mu Rwanda mu 1994
Allan Stam, umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Virginia muri Amerika, yakoze ubushakashatsi kuri Genocide n’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda, ibyavuye mu bushakashatsi bwe bikaba bitarashimishije abategetsi b’u Rwanda mu bimenyetso n’imibare yatanze mu bushakashatsi bwe byagaragaje ko hari ukuri kutavugwa mu byabaye mu Rwanda mu 1994