JEAN PAUL TURAYISHIMYE MU RUGENDO RWE RWA POLITIKE: UBUTASI MURI LETA Y’U RWANDA, RNC & BEN RUTABANA.

Jean Paul Turayishimye,

Yitwa Jean Paul Turayishimye, ni umunyapolitike wabaye umuvugizi wa RNC ndetse ashingwa ubutasi muriyo.

Mbere yaho yakoze mu butasi bwa Gisivili mu Rwanda, aho yari umunyamabanga wihariye wa General Kayumba Nyamwasa.

Kuri ubu ni Umuyobozi w’urunana nyarwanda ruharanira demokarasi (ARC).

Mu kiganiro kirambuye yahaye Radio Television Kumugaragaro, aravuga amakuru mpamo kw’iburirwa irengero ry’umuririmbyi BEN RUTABANA nk’uwari ushinzwe ubutasi mu ihuriro.

Avuga ko adashobora gushyigikira abantu bashyira hamwe mu byiza, ariko byagera mu bibi bagatererana umusangirangendo. Ni nyuma y’aho ashinje abo bari kumwe mu Ihuriro nyarwanda RNC kuba batarakoze ibishoboka ngo Bwana Ben Rutabana ashakishwe.

Byinshi utamenye ku mikorere y’ubushakashatsi (Ubutasi bwa leta y’u Rwanda kuri Oposition, arabisobanura).