Komisiyo y’igenzura ry’ingengo y’imari yavuguruje Inteko ku kibazo cya Rukarara

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta (PAC) yasohoye raporo ivuguruza iya Komisiyo ishinzwe gucukumbura ibibazo binyuranye mu Nteko Ishingamategeko yavugaga ko abayobozi bakuru bakoresheje nabi ingengo y’imari yagenewe kubaka urugomero rwa Rukarara, ndetse Inteko rusange umutwe w’Abadepite yemeje ivanwaho ry’ibirego ku bayobozi bose bari batunzwe agatoki muri iyo raporo.

Ibi bije nyuma y’aho Komisiyo ishinzwe ubucukumbuzi mu Nteko Ishingamategeko, ikoze raporo mu kwezi kwa Gatatu k’uyu mwaka, nyuma yo gusura ahubakwa urugomero rwa Rukarara igasanga rutanga amashanyarazi angana na megawati ebyiri mu gihe rwari rwarateganijwe gutanga megawati icyenda.

Muri iyo raporo bamwe mu bayobozi bakuru bo muri Ministeri y’imari n’igenamigambi, abari abayobozi cyangwa n’ubu bakiyobora muri Ministeri y’ibikorwaremezo, EWSA n’ibindi bigo bashinzwe imyubakire y’urugomero rwa Rukarara bari batunzwe agatoki mu kugira uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga yagombaga kubaka urwo rugomero.

Mu bari batunzwe agatoki harimo Ministiri w’Imari n’igenamigambi John Rwangombwa n’Umunyamabanga uhoraho Kampeta Sayinzoga ; abari abanyamabanga ba Leta muri Ministeri y’Ibikorwaremezo, Albert Butare na Ruhamya Coletha, abayobozi bakuru ba EWSA ndetse n’abandi, bose bashinjwaga gukoresha nabi ingengo y’imari yari yaragenewe kubaka Rukarara.

Amakuru dukesha Kigali today avuga ko iyi raporo yababaje benshi muri aba bayobozi, aho bamwe bagiye bamera nk’abatonganya Komisiyo ya PAC ubwo yakoraga raporo ivuguruza iya mbere.

Kampeta Sayinzoga yabwiye iyi Komisiyo ko yababajwe cyane no kubona bakora raporo ku muntu kandi batarabanje kumwegera ngo bamubaze.

Umunyabanga uhoraho muri Ministeri y’imari n’igenamigambi ndetse n’abandi bamwe muri bo bibajije impamvu ari bo babazwa ibya Rukarara kandi bitari biri mu nshingano zabo mbere yo guhabwa imyanya barimo.

Raporo nshya PAC yakoze nyuma yo kuganira n’aba bayobozi, ndetse no gusura urugomero rwa Rukarara rurimo kurangizwa kubakwa ivuga ko uru rugomero rutanga amashanyarazi angana na megawati 9.16 mu gihe rwateganijwe kuzatanga megawatt 9.5.

PAC yahise yanzura ko itesheje agaciro raporo yakozwe na Komisiyo y’icukumbura, inasaba abadepite bayikoze bayobowe na Karema Evode kwitaba Komisiyo ishinzwe imyitwarire (discipline) mu nteko, mu rwego rwo kwisobanura ku makosa bakoze.

Kuri uyu wa gatatu tariki 01 Kanama 2012, Inteko rusange y’umutwe w’abadepite irakomeza kumva ibibazo n’ibitekerezo binyuranye ku iyubakwa ry’urugomero rwa Rukarara, ryatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 22 z’amadolari y’Amerika.

Mu bitekerezo bayatanzwe n’abantu batandukanye kuri iyi nkuru yanditswe n’urubuga igihe.com, abenshi ntabwo bashimishijwe n’uko kuvuguruzanya kwa za komisiyo z’inteko ishingamategeko, ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko habayeho iterabwoba no gukingira ikibaba abasahura umutungo wa Leta.

Hari umuntu umwe watanze igitekerezo agira ati:”Mu by’ukuri iyi raporo ya PAC irabeshya cyane kuko njye nkorera EWSA mu rugomero rwa Rukarara, abo badepite bagize PAC ahubwo mbona hari igihe bazirengera ibibazo byose bya ziriya miriyoni 22 z’amadolari kuko rwose ukuri njye niberamo mbabwira ni uko Rukarara itarenza Megawatt nyinshi cyaneeeeeeeeeee ubwo iri kuri Maximum yayo 4.5Mw. Mugira ngo ni ibigambo mwabaza i Gikondo kuri National Electricity Control Centre bakabaha rapport z’ibyo Rukarara itanga. Ese ye niba koko Rukarara itanga Megawatt 9.16 ? Kuki noneho kubura umuliro bikiba mu majyepfo cyane cyane i Muhanga ? Banyamakuru ba IGIHE.com mwamanutse i Muhanga cyangwa i Bugesera mukababaza inshuro babura umuliro ku munsi ? Sha iriya Raporo ya komisiyo icukumbura ndayemera gusa wenda icyo ntashinja ni inyereza ry’iryo dollars ryahatsikiriye ni uwaririye ariko Rwose muzagere Rukarara mugere na Mukungwa muzabona ko bidatinze abo badepite n’aho baba bararangije manda ba PAC bakwiye kuzaryozwa izi raporo zabo zituma His Excellency adakurikirana abariye agafranga kari kagenewe uriya mushinga. Ndabizi ko IGIHE namwe munyonga comments zivuga ibitandukanye ni ibyo mushaka kumva !!!!!! Ntimunyongere comment kuko ibyo mvuga mbibamo 24h/24 Murakoze”

Undi yagize ati:
”Ngendeye kuri rapport shya ya Rukarara, ivuguruza iy’aba deputés kdi isaba ko abadeputés bakoze raporo ya mbere basabwe kwitaba kugirango bisobanure kuri raporo idasobanutse bakoze ; nyamara amashanyarazi y’u Rwanda yiyongereyeho megawatt 9.16 noneho nkaba mbaza ikibazo abasomyi nzi ko murimo benshi basobanukiwe na 9.16 megawatt ese niba ariko bimeze bishoboka bite ko nta mpinduka ku kibazo cy’amashanyarazi cyabaye ingume ? cg izo megawatt ziri mu mpapuro ariko ntago zigaragara, niyo mpamvu ntumva impamvu abadeputés bakwiriye kwitaba ngo kuko bavuze kuri ba nyakubahwa. Aha jye ntago numva impamvu abantu bakora akazi bashinzwe neza hanyuma bakaba aribo basabwa gutanga ibisobanuro kubagakoze nabi. Ni ukwikubita agashyi otherwise we will be moving backwards.”

Undi ati: ”Ariko Birababaje kugira abayobozi nkaba ngo nibo bahagarariye rubanda. Biragaragara ko na perezida w’Umutwe w’Abadepite ntacyo amaze. Kubona Raporo ishyikirizwa inkiko basaba ko abayobozi bayivugwamo bakurikiranwa none ngo bivuguruje ? Bayobozi mwatunzwe agatoki muri Raporo yambere rero nimushyikirize Inteko inkiko kuko barabandagaje babatesha agaciro rwose. Jye ndi nka Perezida wu umutwe wa badepite nakwegura. Ntimukarushye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abaha imyanya mwarangiza mukayikoramo ubusa n’amakosa menshi. Nimube abagabo mwegure.”

Source: Igihe.com

1 COMMENT

  1. Mwe muracyafite umunwa wo kuguga ubu numiwe neza neza. Njye ndacyibaza niba inteko ishinga amategeko igizwe n’abacamanza. Ikintu cya Ingerance giterwa ni iki? abantu bagombaga kuba bari imbere y’ubutabera baba abere bagataha bahanwa bakarangiza ibihano. Ariko muriyumvisha kurya million 22 za amadorali? Ibisambo biragwira! Ngaho Kagame nayobore, yenda wasanga ariwe wabasabye kubitesha agaciro. Mumenye ko nta abayobozi dufite icyo mugi souligner

Comments are closed.