Urubanza rw’umurwanashyaka wa PS Imberakuri rwongeye gusubikwa

Taliki 2 Kanama 2012 hari hateganijwe isomwa ry’urubanza rw’umurwanashyaka wa PS Imberakuri akaba n’umuyobozi w’iryo shyaka mu karere ka KIcukiro bwana Eric Nshimyumuremyi ariko iryo somwa rikaba ritabayeho kuko ngo uwaciye urubanza atabonetse. Ibi ariko bikaba ari urwitwazo rwa leta ya Kagame ihora ishakisha impamvu zatuma igumisha abatavuga rumwe nayo ku ngoyi nk’uko bisanzwe bigaragara no mu zindi manza z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame.

Kuri uyu wa kane taliki 2 Kanama 2012 ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo inkuru y’isubikwa ry’isomwa ry’urwo rubanza yamenyekanye bitewe n’uko Eric Nshimyumuremyi yabonye ko abandi bafungwa bari bajyanye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo babwiwe ibiberekeye ariko we abonye ibye bidasobanutse ajya kubaza ubwanditsi bw’urukiko impamvu atasomewe maze bumusubiza ko ngo uwaciye urubanza atabonetse bityo ngo isomwa rikaba ryimuriwe ku italiki 14 Nzeli 2012. Bikaba ubugira kane uru rubanza rusubitswe kuko abacamanza bagiye bitwaza impamvu zidasobanutse bakarusubika none dore rwongeye kujyanwa mu kwezi kwa cyenda. Bikaba ari ibimenyerewe rero ko umukino nk’uyu FPR iwukina ariko ikigaragara ni uko yananiwe gukina ikaba isigaye ikina sinabyaye. Mbese amaherezo azaba ayahe niba FPR ikomeje gukina kuriya?

Impamvu tuvuga ko FPR ikina imikono idashoboye ni uko ahagana mu ma saa kumi kuri iyi taliki umwe muri za maneko za yo zikorerera kuri gereza nkuru ya Kigali witwa James (ni na we wahawe akazi ko kujya ajya kuri gereza ya Mpanga gukurikirana abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame ku minsi y’isura ry’imfungwa) akaba yageze ku rukiko rwa Nyamirambo aje gutanga amabwiriza y’uko urwo rubanza rudasomwa. Aya makuru tukaba twayakuye mu bantu bayazi neza ariko tudashaka kuvuga amazina yabo kuko ubutegetsi bw’igitugu bwabamerera nabi. Amasubika nk’aya akaba yaranakozwe mu rubanza rwa Victoire Ingabire umuyobozi w’ishyaka FDU – Inkingi ridacana uwaka n’ubutegetsi bwa Kagame aho rumwe rwashyizwe taliki 3 Nzeri 2012 (iburanisha ry’itegeko ry’ingengabitekerezo ya jenoside mu rukiko rw’ikirenga) urundi rugashyirwa taliki 7 Nzeri 2012 (isomwa ry’urubanza mu rukiko rukuru) nk’uko tubikesha abayobozi b’iri shyaka.

Eric Nshimyumuremyi yarashwe n’abapolisi ku manywa

Twabibutsa ko Eric Nshimyumuremyi yarashwe n’abapolisi ba FPR bakorera kwa Gacinya i Gikondo akaba yararashwe isasu mu gatuza kugeza magingo aya rikaba rimubitse mu bihaha aho yimwe uburenganzira bwo gukurikiranwa n’abaganga ngo rizamunogonore dore ko ba rukarabankaba ba Kagame bari bapanze kumuhitana ariko Imana igakinga akaboko. Umupolisi wamurashe akaba yarahise ashyirwa mu modoka ya gipolisi yari yateguwe ajyanwa ahantu hatazwi kugeza magingo aya naho Eric Nshimyumuremyi akaba rero yarahise ahimbirwa ibyaha n’ubutegetsi busanzwe burangwa n’ubwicanyi bwamushyizeho icyaha cyo gutunga intwari zitemewe n’amategeko no kurwanya abarinzi b’amahoro. Nyuma yo kuraswa abapolisi bambaye gisivili bari kumwe n’uwamurashe na we wari wambaye gisivili bahise bamurambikaho imbunda batangaza ko ari iye. Icyo kikaba ari ikinyoma cya FPR abenshi banemeza ko leta yayo aril eta ikora nka mafiya.
Eric Nshimyumuremyi akaba yararasiwe i Gikondo taliki 15 Nzeri 2011 mu ma saa kumi n’imwe za nimugoroba ubwo yari avuye mu rubanza rwa Victoire Ingabire atashye iwe, abashatse kumwivugana kandi bakaba bari barabanje kubyigamba ku mugaragaro ko bazamurasa bidatinze bahita babikora. Ibi si impuha kuko byavugiwe ku rukiko rukuru rwa Kigali bivuzwe na Superntendent Bertin Mutezintare wari ushinzwe igipolisi mu karere ka Nyarugenge ubu akaba yarahavanywe ari kumwe na S/L Athanase Rutaganintwari ushinzwe iperereza muri ako karere. Aba bakaba ari bamwe mu nkoramutima za Kagame zipanga ubwicanyi bwo kwivugana abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Kamoso A
Nyamirambo-Nyarugenge/Kigali

RWANDA IN LIBERATION PROCESS