Kongere Mpuzamahanga y'ishyaka FDU-Inkingi

Barwanashyaka ba FDU-Inkingi,

Hashize imyaka 2 kuva igihe twateraniye mu nama yarimo abagize Inama Mpuzabikorwa (Comité de Coordination) n’abahagaraliye za CPL kw’itariki 26 Gashyantare 2011, nyuma y’aho bamwe muri bagenzi bacu biyemeje guhitamo indi nzira bakitandukanya natwe. Kuva icyo gihe, uretse za mitingi n’imyigaragambyo, ntitwashoboye kongera guhura mu nama yo muri urwo rwego.

Kuva Intwari yacu Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yashorwa mu manza zishingiye kuri politiki agafungwa, agacirwa urubanza, ntiturashobora kwongera guhura mu nama nkuru nk’iyo ngo tumwerekere hamwe twese ko tumukinze ingabo mu bitugu.

Kuva aho dutangarije amategeko atugenga, tariki ya 3 Kamena 2012, za CPL ziracyiyubaka, ariko akarusho ni uko twashoboye gushyiraho ikarita y’umurwanashyaka. Abarwanashyaka bashobora kandi kwishyiriraho ababahagaraliye aho bari. Igihe kirageze ngo duhure dushimangire inzego dukoreramo, tuzisakazemo demokarasi ndetse n’umurwanashyaka ahabwe uruhare rwuzuye rwo gutanga umuganda we no gufata ibyemezo by’ishyaka.

Igihe kirageze kugira ngo tuganire ku cyerekezo cy’ishyaka, dufate icyemezo kidakuka cyo kugaragariza abanyarwanda n’amahanga ko Intwari yacu Victoire Ingabireyemeye ubutumwa bukomeye twayihaye bwo gutangiza ishyaka mu gihugu no kwiyamamariza umwanya wa Prezida wa Republika, ariyo itubereye kw’isonga, ko ntawe ufite uburenganzira bwo kwiyitirira kumusimbura kandi afungiye impamvu za politiki akaba anazira ko ari n’umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi. Ibi bigomba kujyana n’ingamba tugomba gufata no gushyiraho umuyoboro uzatuma dutsinda urugamba rwa demokarasi twiyemeje.

Mu gihe amashyaka amwe yakoreraga hanze yafashe icyemezo cyo kujya gukorera nayo politiki mu Rwanda, mugihe andi avuka uko bucyeye n’uko bwije, dukeneye kunoza umurongo tuzagenderaho mu mikoranire yacu n’ayo.

Kubera izo mpamvu, nkurikije ingingo za 10, 11 na 13 z’Amabwiriza  ngengamikorere y’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI baba mu mahanga nejejwe no kubatumira mu Nama Nkuru Mpuzamahanga (Congrès international), izaba tariki ya 5 Gicurasi 2013 – (5.5.2013)  – i Bruxelles.

Adresi y’aho inama izabera muzahamenyeshwa mu minsi iri imbere

Ku murongo w’ibizasuzumwa mu nama, hari ingingo ebyiri :

1. Icyerekezo cy’ishyaka, ingamba n’imikorere bijyanye (mesures d’accompagnement).

2. Gukorana n’andi mashyaka.

Kugira ngo dutegure iyo nama neza, nabasabaga abayobora CPL ko :

  • Aho bishoboka, mwandika abarwanashyaka kandi bagahabwa amakarita yabo;

 Turizera ko tuzajya impaka zubaka muri demokarasi ntawe uniganwa ijambo, bikazatuma tugera ku myanzuro izatuma dutera intambwe mu guharanira ko abanyarwanda basubirana uburenganzira bwabo bavukijwe n’ingoma y’igitugu iganje mu Rwanda.

Twese hamwe tuzatsinda.

Bikorewe i Lausanne kuri 21 Werurwe 2013.

Nkiko Nsengimana

Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa wa FDU Inkingi

Bimenyeshejwe :

–          Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP)

–          Komite Mpuzabikorwa (CC)

Invitation_Congrès_interna tional_des_FDU_5.5.2013

2 COMMENTS

  1. Ngo FDU Inkingi yashizeho branch y ishyaka ryayo muri Africa y epfo aho RNC yari yiganje. Ese mukorana gute na RNC , mbonamo kuryaryana!! Uretse amafoto mwafashe, inama ya Johannesburg mwagize yageze kuki gifatika, dore ko atari ubwa mbere muhuye ni abayobozi ba RNC. Ubu Kayumba na muramu Frank Ntwali Bari gushaka kwigarurira impunzi ngo bazabacyura. Impunzi zikenye cyane Bari kuzica amafaranga ngo kubera ko babakunda cyane ! Opposition nyarwanda ntacyo izageraho mu gihe mukomeje kureba inda zanyu gusa ! Kayumba wahamagariye abasirikare Kwica abahutu kugeza ku wa nyuma, niwe ubu uri guhamagarira bamwe yarwanyije gutanga udufaranga twabo ngo abacyure !! Birasekeje rwose.
    Umuhutu wo muri RNC

Comments are closed.