La Haye: Urukiko Rwemeje Ko Kabuga Atagishoboye Kuburana

Félicien Kabuga

Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga rwanzuye ko umunyemari Kabuga Felisiyani ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yabaye mu Rwanda muw’1994 atagishoboye gukomeza kuburanishwa.

Icyemezo cy’uru rwego cyafashwe kuri uyu wa Kabiri kivuga ko ubuzima bwa Kabuga butameze neza ku buryo yaburanishwa, kandi nta n’icyizere cy’uko bwazongera gusubira kumera neza.

Uru rwego rwatangaje ko umwanzuro warwo rwawushingiye ku ngingo ya 18 n’iya 19 za sitati ishyiraho uru rwego zivuga ko iburanisha rigomba gukorwa mu buryo bubereye kandi bwihuse bunatanga umusaruro, kandi hubahirizwa uburenganzira bw’uregwa ari we Kabuga.

Urugereko rwavuze ko hari ibintu bitatu bishoboka mu gihe bigaragaye ko umuburanyi atakimeze neza byo kuba yagira uruhare mu rubanza rwe. Ibyo nabyo, harimo guhagarika burundu iburanisha uregwa akarekurwa, gusubika amaburanisha ariko urubanza rukagumaho, cyangwa se gushaka ubundi buryo bw’iburanisha bwakwifashishwa.

Icyakora, ku ngingo ya mbere, uru rwego ruvuga ko rwasanze bitaba ari byo guhagarika burundu iburanisha, kuko butaba ari uburyo buboneye hashingiwe ku buremere bw’ibyaha uregwa akurikiranweho bya jenoside n’ibyibasiye inyoko-muntu.

Naho ku ngingo ya kabiri yo gusubika amaburanisha urubanza rukagumaho, urwego rwavuze ko ubu ari bwo buryo bwagiye bwifashishwa mu zindi nkiko mpuzamahanga mu gihe hategerejwe ko umuburanyi yongera kugira ubushObozi bwo kuburana.

Ruvuga ko ahagiye haba gusubika urubanza hashingiwe ku buzima bw’umuburanyi butifashe neza, akenshi umuburanyi yagumishijwe muri gereza, cyangwa mu gihe arekuwe, agashyirirwaho amabwiriza, harimo no gukurikirana ko ubuzima bwe bwongera kumera neza.

Icyakora kuri Kabuga, abacamanza bagasanga ibyo bitandukanye, kuko inzobere mu buvuzi zasanze uburwaye bwe bwo kwibagirwa afite bugenda burushaho kwiyongera uko iminsi ishira. Bityo akaba ari nta mahirwe ahari y’uko yakongera kugarura ubuyanja.

Bityo rero gusubika urubanza kandi nta mahirwe ahari agaragara y’uko umuburanyi yazongera gusubirana ubushobozi bwo kugira uruhare mu rubanza, bimuvutsa amahirwe yo kuba yaburana akagaraza niba ari umwere.

Aha rero urwego rukaba rwavuze ko uburyo bwo kubahiriza uburenganzira bwa Kabuga no kugera ku ntego z’ubutabera z’uru rugereko ari uko hakwifashishwa ubundi buryo bw’iburanisha busa n’urubanza mu buryo bushoboka bwose, ariko hatarimo ko kuba yahamywa icyaha.

Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga, mu cyemezo cyarwo rwasabye ubushinjacyaha kuzerekana ibimenyetso kuri buri kirego ku rwego ndashidikanywaho.

Uru rwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, mu mwanzuro warwo rwavuze ko kuba ubuzima bwa Kabuga butameze neza byo kuba yakwitabira iburanisha mu buryo bwuzuye, kandi hakaba nta guhamwa n’icyaha bizabaho, kwitabira iburanisha kwe bitakiri ngombwa. Bityo adasabwa kuryItabira.

Ni uwanzuro wahurijweho n’abacamanza batatu muri bane bagize inteko iburanisha. Umucamanza Mustapha El Baaj we yanze kuwemeza.

Iki cyemezo kije nyuma y’aho urubanza rwari rwasubitswe mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gatatu k’uyu mwaka hamaze kumvwa inzobere eshatu z’abaganga zakoreye Kabuga isuzumabuzima ku burwayi afite bwo kwibagirwa bikabije bwiswe buzwi nka Dementia mu Cyongereza.

Izo nzobere mu buhamya bwazo mu bihe bitandukanye, imbere y’urukiko, zikaba zarashimangiye ibikubiye muri raporo yazo ko Kabuga arwaye iyi ndwara yo kwibagirwa, kandi uburwayi bwe bugenda burushaho kwiyongera uko iminsi ishira.

VOA