Rwanda: impinduka mu nzego z’umutekano

Mu Rwanda hakozwe impinduka mu nzego nkuru z’Umutekano. Muri izi mpinduka zikubiye mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kamena 2023, Perezida Kagame yagize Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo.

Juvenal Marizamunda wahoze mu ngabo z’u Rwanda FAR mbere ya 1994 wasimbuye Maj Gen Albert Murasira nawe wahoze muri FAR mbere ya 1994, yari asanzwe ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), umwanya yagiyeho muri 2021 nyuma yo kuvanwa muri Polisi y’u Rwanda aho yari Umuyobozi Mukuru Wungirije.

Naho Lt Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, akaba asimbuye General Jean Bosco Kazura wagiye kuri uyu mwanya mu kwezi k’Ugushyingo 2019 ubwo yari asimbuye General Patrick Nyamvumba.

Izindi mpinduka zabayeho, ni Maj Gen Vincent Nyakarundi wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, asimbuye Lt Gen Mubarakh Muganga wabaye Umugaba Mukuru.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda, akaba yahise asimburwa mu buryo bw’agateganyo na Colonel Francis Regis Gatarayiha.

Nanone kandi Maj Gen Alex Kagame, na we ari mu bahawe imyanya na Perezida Paul Kagame, aho yagizwe Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Inzego z’Umutekanzo z’u Rwanda muri Mozambique.

Maj Gen Alex Kagame yasimbuye kuri uyu mwanya, Maj Gen Eugene Nkubito na we wagizwe Komanda wa Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda isanzwe ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Naho Col Theodomir Bahizi, yagizwe Umuyobozi w’Itsinda rishinzwe iby’urugamba mu ngabo ziri mu butumwa muri Mozambique.

Lt Col Augustin Migabo yahawe ipeti rya Colonel, ahita anagirwa umuyobozi wungirije m’umutwe w’ingabo zidasanzwe z’ikubitiro wa RDF (Special Force).

Brig Gen Evariste Murenzi wahoze mu ngabo zirindaha Perezida Habyalimana mbere ya 1994 yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igororero, asimbura Juvenal Marizamunda wabaye Minisitiri w’Ingabo.

Jean Bosco Ntibitura yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza NISS.