LETA YA FPR IKOMEJE IBIKORWA BYAYO BYO KWIBASIRA ABANYURURU MU BIHOME BYO MU RWANDA.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gicurasi 2018, umuyobozi wa gereza ya Rusizi SSP Habimana Gerard afatanyije n’ushinzwe iperereza kuri iyo gereza S/Sgt Mutamaniwa babyutse basohora imfungwa n’abagororwa bakekwaho gutunga telefoni muri gereza maze babakubita izasagutse kuri Yezu ngo nibatange telefoni bafite. Igitangaje nuko mu Rwanda nta munyururu urema isoko. Ni ukuvuga ko n’uwaba atunze telefoni aba yarayigurishijwe n’abo bayobozi bashinzwe gucunga ibyinjira n’ibisohoka muri gereza.

Ikibabaje cyane nuko uko gushaka kwambura telefoni abanyururu bizamo n’ubugambanyi bukabije aho abayobozi ba gereza bibasira abanyururu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR Inkotanyi maze bakabaka telefoni batabahaye, bazibura bakabakubita iz’inzoka ngo mpaka bazitanze cg bicwe n’inkoni. Ubu abanyururu bo muri gereza ya Rusizi n’izindi gereza zo mu Rwanda cyane cyane nka gereza za Rubavu, Rilima, Muhanga, Mageragere, Ngoma, Huye, Miyove na Musanze bafashwe bunyamaswa.

Uyu munsi abanyururu ba gereza ya Rusizi babyukiye ku nkoni kuburyo bamwe bakomerekejwe bikabije, kuri ubu bakaba barwariye muri bitaro bya gereza. Mu by’ukuri abanyururu benshi barabarenganya, mbese ni aka cya kirura n’umwana w’intama ngo niba atari wowe ni mwene wanyu!

Dore amazina y’abakubiswe bakanakomeretswa uyu munsi:

1. NSANABANDI
2. CYOKERE
3. BITAMBONERAKURE Claver
4. TUYISHIME
5. NJANDAGIZI
6. BAZIMAZIKI Raphaël
7. BONGO w’Umushi
8. MUSAZA Eric
9. KAZUNGU
10. BIZIMANA
11. NKURIKIYE
12. HAMISI
13. DAMURU.

N’abandi benshi.

Mu bigaragara n’ubwo Leta ya FPR yirirwa ibeshya abatayizi ngo yubahiriza uburenzira bw’agateka ka zina muntu siko bimeze, habe na mba. Kuba iriya leta ifunga umuntu ikamukurikirana ikajya kumwicira urubozo muri gereza biragaragaza ko ku musozi yamaze abantu. Gusa si abagororwa bababaye bonyine kuko igihugu cyose kiracura amaganya. Abaticwa n’inzara bicwa n’ibiza, ingona, bwaki cyangwa amavunja. Bityo rero ntitugomba gucika intege kuko ntajoro ridacya, na FPR izagenda amahoro agaruke i Rwanda!

Byanditwe na:
Janet Nabyo
Kuwa 17/5/2018