Ubushinjacyaha Bwongeye Gusabira Munyakazi Guhera mu Buroko

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yapfundikiye urubanza rw’ubujurire Bwana Leopold Munyakazi aburanamo n’ubushinjacyaha ibyaha bya jenoside. Ubushinjacyaha bwasabye gushimangira igihano cy’umucamanza wa Mbere Munyakazi agakomeza guhera mu buroko.Ni mu gihe uregwa n’umwunganira bo basaba kumugira umwere agataha agasubira mu buzima busanzwe.

Iri buranisha ripfundikira urubanza rw’ubujurire Bwana Leopold Munyakazi aburanamo n’ubushinjacyaha ibyaha bya jenoside mu rukiko rukuru ryaranzwe cyane n’impaka ndende.

Ubushinjacyaha bwatangiranye ijambo bwanenze abatangabuhamya bashinjura Munyakazi ko bavuga ibintu batabonye kandi batumvise. Bwavuze ko abashinjura no ku matariki bavuga ko baboneyeho Munyakazi I Kayenzi bikekwa ko ari ho yakoreye ibyaha ahabanye n’ayo nyir’ubwite yiyemerera.

Ubushinjacyaha bwavuze abo batangabuhamya bose ubuhamya bwabo butashingirwaho. Bwisunze ingingo z’amategeko busanga butafatwa nk’ikimenyetso keretse habaye hari ibindi bimenyetso bibushyigikira.

Bwashinje Munyakazi kuba gatozi mu gutanga amabwiriza yo gukora jenoside no kuba gatozi mu gukora jenoside. Ubushinjacyaha bwavuze ko abatangabuhamya babwo barega Munyakazi bose bahuriza ku nama yabereye ku kibuga cy’amashuli I Kirwa yakurikiwe n’ibitero byahitanye abatutsi.

Me Denis Micomberro Wunganira Munyakazi yabwiye urukiko ko ari rwo rufite ububasha bwo kuzasuzuma rugaha agaciro ibyavuzwe n’abatangabuhamya b’impande zombi. Yavuze ko imvugo z’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha zose zisa n’izishinjura Munyakazi aho kumushinja.

Umwunganizi wa Munyakazi yavuze ko abamushinja banivuguruza bagashidikanya ku byo bavuga kandi ko amategeko ateganya ko ugushidikanya birengera uregwa.

Bwana Munyakazi wanatindanye ijambo yatangiye ashima umunyamategeko we ku cyo yise amagambo akomeye kandi yubaka yabwiye urukiko. Yashimiye byimazeyo urugereko rw’urukiko rukuru rumuburanisha mu bujurire kuko ngo rwumvise ibyifuzo bye rumuha ubutabera buboneye nk’uko yabivuze.

Bwana Munyakazi yagize ati “Mwanjyanye aho bikekwa ko nakoreye ibyaha I Kirwa nabonye ubutabera ku mugaragaro aho nari ndi mu baturage bangana kuriya ntihagire n’umwe untunga urutoki ku byabaye. Yarushimiye ko rwatumije abatangabuhamya ku mpande zombi mu gihe ngo umucamanza wa mbere yamupfukiranye. Yavuze ko icyo yabonyemo haba mu bamushinja n’abamushinjura nta n’umwe wagaragaje uruhare rwe ku byaha aburana.

Munyakazi yikomye abamushinja ko ubuhamya bwabo bushingiye ku bumenyi buke bw’amateka ya jenoside yabereye I Kirwa. Yise abicanyi bamwe mu batangabuhamya b’ubushinjacyaha bamurega anavuga ko amategeko atabemera nk’abatangabuhamya kuko bahamwe n’ibyaha bya jenoside. Ni imvugo yakunze kurakaza bya hato na hato ubushinjacyaha bukavuga ko Munyakazi yagombye kuba agaragaza ibyemezo by’inkiko zabahannye.

Munyakazi yavuze ko abatangiye ubuhamya mu muhezo bakorewe icyo yise kubakingira ikibaba mu nyegamo. “ Batinye gutanga ubuhamya mu ruhame, njye mbibonamo umuco mubi, biha icyanzu ikinyoma kandi bigakurura amatiku. Uru rwitwazo rw’umutekano nta shingiro rufite, bisebya n’inzego z’umutekano. Ibyo bavuze n’ibyo bakoze babikoze ku mugaragaro ntawe utabazi” Ayo ni amwe mu magambo Uregwa yabwiye umucamanza anenga abamushinja. Ni imvugo na yo yazamuye uburakari ku bushinjacyaha maze busaba ubwubahane mu rukiko. Buvuga ko Munyakazi abo batanga ubuhamya yagombye kuba yarabivuze.

Umucamanza Bwana Antoine Muhima yasabye ituze ku mpande zombi , avuga ko ntawe byagirira akamaro mu kwihanukira no gukoresha amagambo akomeye kuko ngo si byo bituma urukiko rumenya ukuri. Urukiko rwabajije Munyakazi ku mpunda abatangabuhamya b’impande zombi bahurizaho ko yari ayitunze I Kayenzi. Yavuze ko na mbere y’uko ava mu gihugu yari yarasobanuriye inzego z’iperereza rya gisirikare inkomoko y’iyo mbunda.

Yavuze ko kubera ibitero bitandukanye interahamwe zamugabagaho ubutegetsi bwari bwaramuhaye imbunda yo kwirinda n’umuryango kandi mu buryo bwemewe n’amategeko. Ni imbunda baba abamushinja n’abamushinjura bemeza ko nta kibi yayikoresheje.

Hari kandi video Munyakazi aregeshwa ikubiyemo amagambo yavugiye muri Amerika ubushinjacyaha buvuga ko yahakanaga akanapfobya jenoside yakorewe abatutsi. Ni video impande zombi zemeranya ko bitari ngombwa kuyumvira mu rukiko bitewe n’ibisobanuro byayitanzweho.

Munyakazi aravuga ko ijambo ryatinzweho yavuzemo ari Ubutati kandi ko nta jambo na rimwe rihakana cyangwa ripfobya jenoside.

Yavuze ko ari kumwe n’abahanga n’abashakashatsi barimo bungurana ibitekerezo ku nyito ya jenoside yakorewe ababtutsi we agasanga hakoreshwa ijambo Ubutati aho gukoresha inyito ziri mu ndimi z’amahanga. Yasobanuye ko ubutati ari ukurenga ku gihano kandi ko abanyarwanda bakoze ibyaha ndengakamere bivuze ko batatiye igihango cy’ubuvandimwe mu nzego zose. Ati “Nabivugiye muri Amerika kandi amategeko yaho arabinyemerera.

Ubushinjacyaha bwanzuye busaba urukiko kuzita ku byavugiwe mu rukiko n’ibikubiye mu kirego byose kandi rukazita no kubyakozwe n’umucamanza wa mbere maze rukazagumishirizaho Munyakazi igihano cy’igihano cya Burundu y’umwihariko.

Munyakazi na we yasoje asaba imbabazi ku myitwarire ye aho byaba bitaragenze neza mu rukiko. Yashimangiye ko nta cyaha yakoze icyo ari cyo cyose mu byo aregwa. Ati “Jenoside ni ikintu niboneye sinaba uwa mbere ku kuyipfobya cyangwa kuyihakana”. Iby’ubutati ngo yabivuze nk’umushakashatsi kandi nk’umwalimu arabyemerewe. We na Me Micombero basabye kumugira umwere agasohoka mu buroko.

Bwana Leopold Munyakazi yirukanywe muri Amerika muri 2016. Mu 2017 inkiko z’u Rwanda zamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ibyaha byose yita ko ari ibicurano. Yasohotse mu Rwanda mu 2008 nyuma y’imyaka itanu yari amaze afunzwe aza kurekurwa by’agateganyo.

Hatagize igihinduka, ku itariki 29/06 uyu mwaka ni bwo byazamenyekana niba Munyakazi yasohoka cyangwa yaguma mu buroko. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikirnaye iyi nkuru.

VOA