Leta y’u Rwanda iri mu rihe tekinika muri Gereza ya Mpanga?

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma y’inkuru yaciye kuri The Rwandan ivuga ko imfungwa za politiki zirimo kwimurwa muri Gereza ya Nyanza, ubu noneho Leta y’u Rwanda iri mu kimeze nk’imikino idasobanutse iteye inkeke ku buryo umuntu atabura kugira impungenge.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko Police y’u Rwanda ikeka ko hari imfungwa za politiki zikorana n”abashaka gutera u Rwanda. Nyuma y’aho ku wa kane ubuyobozi bwa Gereza ya Nyanza bufashe icyemezo cyo kwimura zimwe mu mfungwa za politique arizo Mushayidi Déogratias, Gen Bizimungu Séraphin (Mahoro), Col Habimana Michel, na Dr Niyitegeka Théoneste ibintu bikomeje kuba urujijo ku cyaba cyihishe inyuma y’icyo gikorwa kuko kuva k’umunsi w’ejo ku wa gatanu izo mfungwa zongeye kwimurwa ubugira kabiri.

Mushayidi Déo wari wimuriwe mu gipangu cya Golf wing ndetse agacumbikishirizwa mu biro by’ushinzwe umutekano w’abafungwa muri gereza, akaza kuvanwamo bukeye akajyanwa gucumbikishirizwa mu bitaro by’abarwayi, ibintu yamaganiye kure, yongeye gusubizwa aho yari asanzwe abana na bagenzi be nyuma y’impaka ndende n’umuyobozi wa gereza.

Undi nawe wasubijwe aho yabaga ni Dr Niyitegeka Théoneste wari wacumbikiwe mu gipangu cya Romeo wing!

Kugeza ubu Gen Bizimungu Séraphin (Mahoro) akaba yaragumishijwe mu gipangu cya Golf wing aho acumbikiwe mu bitaro by’abarwayi kandi atarwaye!

Naho Col Habimana Michel akaba yarimuriwe muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere.

Uku kuzunguza izi mfungwa kukaba kuje nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa police n’ubuyobozi bwa gereza aho police yamenyesheje gereza ko ifite amakuru y’uko imfungwa za politiki zaba zikorana n’abashaka gutera u Rwanda!

Twabibutsa ko mu bihe byashize twabagejejeho uburyo komiseri Mpezamihigo Thomas yakoresheje inama muri Gereza ya Nyanza abwira imfungwa ko mu bihe bidatinze bazakorera inama imbere hateretswe imirambo y’abazaraswa, kuba rero hatangiye kuzamurwa iki kibazo byaba ari wa mugambi mubisha wo kugirira nabi imfungwa za politiki.

1 COMMENT

Comments are closed.