Gereza ya Mpanga: Imfungwa za politiki zirimo kwimurwa!

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nyakanga 2018 ava muri Gereza ya Mpanga iherereye I Nyanza mu Ntara y’amajyepfo, aravuga ko imfungwa za politiki nyinshi zirimo kwimurwa zikurwa muri iyo Gereza.

Umwe mu bashinzwe umutekano muri iyo Gereza utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye The Rwandan ko muri iki gitondo cyo ku wa kane bahawe amategeko yo kubyuka bategeka zimwe mu mfungwa guhambira ibintu byazo zigashyirwa ahitwa muri hangari zitegereje imodoka izimurira ahandi.

Muri izo mfungwa za politiki zirimo kwimurwa harimo:

-Dr Niyitegeka Théoneste, wiyamamarije kuba Président wa Repubulika mu 2003

-Mushayidi Déogratias, umukuru w’ishyaka PDP-Imanzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

-Général Séraphin Bizimungu uzwi no kw’izina rya Mahoro Amani, wari umukuru w’ingabo za RUD-Urunana

-Colonel Habimana Michel uzwi no kw’izina rya Edmond Ngarambe, wari umuvugizi wa FDLR

Hakaba n’abatangiye kwibaza niba iri yimurwa ry’ikitaraganya ritaba rifite aho rihuriye n’ibikorwa by’abitwaje intwaro bikomeje kugaragara mu Ntara y’amajyepfo cyane cyane mu tuyere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Mu gihe twandikaga iyi nkuru (saa kenda) twamenye ko Colonel Habimana Michel ari we bamaze gutwara mu modoka wenyine ifite plaque GR 712 D marque vigo double cabine, akaba atwawe na Directeur wa Gereza ya Mpanga witwa John Mukono. Amakuru twabonye aravuga ko yajyanywe muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere mu mujyi wa Kigali.

Amakuru ya nyuma nuko Dr Niyitegeka Théoneste, Mushayidi Déogratias, Gen Séraphin Bizimungu alias Mahoro babaye babagumishije muri Gereza ntituramenya niba ari ukubacumbikishiriza nyuma bakaza kubajyana.

Ubusanzwe babaga mu gipangu cyitwa Juliette Wing uko ari bane, ubu Gen Mahoro na Mushayidi babaye babashyize mu gipangu cyitwa Golf Wing aricyo kibamo abantu benshi, naho Dr Niyitegeka bamujyanye mu kindi gipangu cyitwa Romeo Wing kibamo abantu bake.

Abari hafi ya Gereza ya Mpanga baravuga ko ikirere cyaho kiri kunyuramo indege z’intambara bakaba bafite impungenge z’uko umutekano utifashe neza mu majyepfo.

1 COMMENT

  1. Ah nibindi biraje kukobabona intambara ari ikoti ryimbeho
    Ahogukemura ibibazo bya banyarda rusange bakinumira
    nonese Kokobazahera hanze?

Comments are closed.