M23 yahinduye izina naho umukuru wayo agirwa Jenerali

Colonel Sultani Makenga

Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe izina rya Armée Révolutionnaire Congolaise kandi ukaba uvuga ko uzubura imirwano Leta ya Congo nitemera imishyikirano.

Umukuru wa M23 Colonel Sultani Makenga ngo yagizwe Jenerali kubera ko ngo ingabo ayoboye ziyongereye ubwinshi nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’abanyamerika Associated Press.

Bishop Jean-Marie Runiga umukuru w’uruhande rwa politiki yatangarije i Bunagana mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2012 ko imirwano izubura vuba mu burasirazuba bwa Congo niba Leta ya Congo yanze gushyikirana na ”Armée Révolutionnaire Congolaise”. Ngo barabona ingabo za Congo zirimo kwitegura kubagabaho igitero simusiga ariko ngo bazitabara.

Icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye kitarashyirwa ahagaragara ku mugaragaro ariko cyageze mu binyamakuru gishinja u Rwanda na Uganda gufasha uwo mutwe ngo ntabwo ari ukuri ngo cyakozwe n’inzego z’ubutasi za Leta ya Congo ngo mu rwego rwo kwibagiza ko igihugu cya Congo kidafite imiyoborere myiza. Ngo kandi uwo mutwe ntabwo wishimiye ko Leta ya Kinshasa igirana imishyikirano na Leta y’u Rwanda aho kuyigirana n’uwo mutwe.

Ubwanditsi

3 COMMENTS

  1. Gen Sultan MAKENGA arashoboye tumuziho ibigwi byinshi,naho FRDC nta ba patriote igira kko utazi iyo ava ntamenya iyajya,courage rero ARC kko icyo murwanira gifite abanzi benshi,Imana ibabd imbere.

Comments are closed.