Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwumvise abatangabuhamya bashinjura Madamu Beatrice Munyenyezi ku byaha bya jenoside. Umucamanza yumvise abatangabuhamya barimo uwahoze akuriye umutwe wa Jandarumeri muri Perefegitura ya Butare. Uyu yavuze ko nta ruhare rw’uregwa azi ku byaha bya jenoside.
Umutangabuhamya wabimburiye abandi ku ruhande rwashinjuye Madamu Beatrice Munyenyezi kuri uyu wa Mbere ni Bwana Cyriaque Habyarabatuma. Yinjiye mu cyumba cy’urukiko ari mu mpuzankano y’iroza iranga abafungwa.
Uyu mutangabuhamya yabaye umukuru w’umutwe w’abajandarume mu gihe cy’imyaka hafi itanu mu cyahoze ari perefegitura ya Butare. Avuga ko ibiro bye byari i Tumba, ku batazi i Butare ni hakurya gato ya Kaminuza. Yabwiye urukiko ko yavuye i Butare ku itariki ya 19/04/1994 agiye i Kigali ku rugamba bahanganye n’abari abarwanyi b’Inkotanyi.
Uyu mutangabuhamya avuga ko atazi uruhare urwo ari rwo rwose Madamu Beatrice Munyenyezi yaba yaragize muri jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko amuzi nk’umukazana wa Maurice Ntahobari kandi ko yajyaga gufatira agacupa muri hoteli Ihuriro ya Ntahobari ubushinjacyaha buvuga ko yakorewemo ibyaha byibasiye Abatutsi.
Habyarabatuma avuga ko imbere ya Hoteli Ihuriro hari bariyeri ariko ko yabaga irinzwe n’abagabo gusa nta mugore wayibagaho. Ni imwe muri bariyeri ubushinjacyaha buregaho Munyenyezi ko yayigaragayeho ahetse imbunda anayitangiraho amabwiriza yo kwica no gusambanya abatutsikazi.
Avuga ko yavuye i Kigali mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu mu 1994 asanga amabariyeri atakiriho muri Butare. Asubiza ku bibazo bya Munyenyezi, Habyarabatuma yavuze ko nta musivili washoboraga kwinjira mu kigo cya jandarumeri cyangwa icya gisirikare ahafata ibikoresho byo kwicisha.
Uyu yanavuze ko muri icyo gihe nta musivili washoboraga gutanga amabwiriza ku basirikare cyangwa ku bajandarume. Avuga ko yakuriye Jandarumeri kuva muri 87 nyuma y’imyaka ibiri akajya mu Budage aza kugaruka muri 90 asubira mu mwanya w’akazi kugeza muri 94.
Habyarabatuma yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Huye ko yamenye Munyenyezi bwa mbere kuva mu 1993. Yemeza ko yamenye amakuru y’urushako rwe kwa Ntahobari ko Munyenyezi yashakanye na Shaloom Ntahobari bamenyaniye mu mashuli i Gitwe.
Uyu mugabo wari ukuriye jandarumeri muri Butare avuga ko ku munsi wakurikiye ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Jenerali Majoro Juvenal Habyarimana yakunze kwita “President sacre” ari bwo muri Butare batangije amabariyeri.
Asobanura ko ku isonga bashinze izari zegereye ibigo bya gisirikare na Jandarumeri nta musivili wemerewe kuzirinda. Gusa uko ibintu byarushagaho gukara, uyu mugabo akemeza ko haje no gushingwa izindi zarindwaga n’abasivili b’interahamwe. Ati “Nabonaga ari abantu b’insoresore basaga n’abanyoye urumogi”.
Akavuga ko mu gihe yabereye i Butare nta mugore yigeze abona kuri bariyeri. Ku nama yabereye i Butare yaba yarahuje inzego z’umutekano yiga ku bihe bidasanzwe igihugu cyarimo bategura kurwanya uwafatwaga nk’umwanzi, uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko bitashobokaga ko Munyenyezi yayitumirwamo ari umusivili.
Ati “Ubwo se yari kuyigaragaramo mu ruhe rwego, nka nde? (En qualite de qui? mu rurimi rw’Igifaransa). Uyu yemereye urukiko ko mu gihe yari yahamagajwe ku rugamba i Kigali ataba yaramenye igihe ubwicanyi bwatangiriye i Butare. Avuga ko akihava yasimbuwe ku mwanya wa Jandarumeri na Major Alfred Rusigariye. Gusa akemeza ko asubira i Butare yasanze amabariyeri atakiriho.
Undi mutangabuhamya urukiko rwumvise ni uwitwa Emmanuel Rekeraho. Uyu na we wari mu iroza, yemeza ko ari we washinze amabariye mu cyahoze ari Butare kuva ku mupaka w’Akanyaru kugera ku mbibe z’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.
Yabwiye urukiko ko atari azi Munyenyezi kandi ko atari kumuha inshingano zo kugenzura amabariyeri kuko hatari habuze abagabo bo kuziha.
Bitandukanye no mu zindi manza ku bandi bafungwa bava mu mahanga baza kuburanira mu Rwanda, mbere y’uko abatangabuhamya bafunzwe batanga ubuhamya, urukiko ruba rugomba kubanza kubabaza ibyaha bafungiwe n’ibihano bakatiwe.
Amategeko y’u Rwanda ntiyemerera abakatiwe gufungwa ubuzima bwabo bwose gufatwa nk’abatangabuhamya cyane muri izi manza za jenoside. Ni mu gihe haba ku ruhande rw’abashinja n’abashinjura muri uru rubanza rwa Munyenyezi hagenda hagaragara abatangabuhamya bakatiwe burundu. Inteko iburanisha irabafata nk’abatangabuhamya mu gihe mu zindi manza bafatwa nk’abatangamakuru.
Nk’abatanze ubuhamya bushinjura kuri uyu wa Mbere bombi bahamijwe ibyaha bya jenoside bakatiwe gufungwa burundu. Amategeko ateganya ko iyo umuntu yafashwe nk’umutangamakuru icyo gihe ntanarahirira amakuru aba agiye guha urukiko.
Hagati aho, uruhande rwa Munyenyezi ruvuga ko rubangamiwe no kuba hari ubuhamya buvugirwa mu rukiko ariko ntibugaragare mu nyandiko mvugo z’ubwanditsi. Urukiko rwategetse uruhande ruregwa kuzabigaragaza mu nyandiko rukazabisuzuma rukabifataho icyemezo.
Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Kabiri urukiko rwumva abatangabuhamya bashinjura.
VOA