Igihugu cya Malawi kigiye kohereza mu Rwanda impunzi 44 z’Abanyarwanda

Leta ya Malawi, ifatanyije n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi UNHCR, irohereza mu Rwanda impunzi 44 z’Abanyarwanda zifuje gutaha iwabo nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru muri Malawi.

Ikinyamakuru Nyasa Times, kivuga ko minisitiri w’umutekano Ken Zikhale Ng’oma yabwiye abanyamakuru ko uko kohereza gutangira uyu munsi kuwa gatatu. Nta makuru arambuye yatangajwe kuri icyo gikorwa.

Ng’oma avuga kandi ko hari impunzi zo mu Burundi zirimo kuvugana n’igihugu cyabo kugira ngo nabo bazasubire iwabo.

Impunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi bamaze iminsi binubira ibikorwa bya leta byo kubahohotera bavuga ko babona bigamije kubirukana ku ngufu muri Malawi.

Nta cyo leta ya Malawi yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibyo birego by’ihohotera.

Mu cyumweru gishize, minisitiri Ng’oma yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwasabye Malawi gufata abantu 55 bakekwaho ibyaha mu Rwanda.

Muri weekend ishize, Malawi yohereje mu Rwanda Théoneste Niyongira bita Kanyoni, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumushinja uruhare muri jenoside mu cyahoze ari komine Ndora muri Butare. Uyu ntaragira icyo avuga ku byaha aregwa.

Impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Malawi zivuga ko zifite ubwoba bwo koherezwa iwabo ku ngufu cyangwa kwamburwa uburenganzira bwo kuba muri Malawi kubera ibikorwa bya leta byo gufata bamwe muri bo bashakishwa mu bihugu byabo.

Mu itangazo ryasohowe n’umuryango witwa Concerned Rwandan Refugees, usaba leta ya Malawi kwitondera ibisabwa n’u Rwanda, uvuga ko abategetsi bashobora kuba “barimo gukina ikarita ya jenoside” mu kwibasira abatavugarumwe nabo mu bya politike bari mu buhungiro.

Ikibazo cy’impunzi – ziganjemo iz’Abanyarwanda, Abarundi, n’Abanyecongo – cyatangiye mu 2021 ubwo leta ya Malawi yategekaga iziba mu mijyi ko zigomba kuhava zikajya kuba mu nkambi ya Dzaleka iri muri 40km mu majyaruguru y’umurwa mukuru Lilongwe.

Izo mpunzi zibarirwa mu bihumbi, bamaze imyaka myinshi baba kandi bakora ibikorwa bitandukanye mu mijyi nka Lilongwe, Blantyre cyangwa Mzuzu, aho bahabwa uburenganzira bushobora kongerwa buri mwaka, nk’uko babivuga.

Icyemezo cya leta cyo gutegeka izi mpunzi kujya kuba mu nkambi cyaje kuvanwaho n’urukiko.

Muri uyu mwaka leta yongeye guha izi mpunzi itariki ntaregwa ya 15 z’ukwezi kwa Mata(4) yo kuba zagiye kuba mu nkambi.

Ibi byakurikiwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kuri izi mpunzi no gusahura ibyabo, zivuga ko bikorwa n’amatsinda y’insoresore zo muri Malawi.

Leta ya Malawi iherutse gutangaza ko inkambi ya Dzaleka izafungwa impunzi zikajya gutuzwa mu nkambi nshya ahitwa Chipita mu majyaruguru y’igihugu hafi ya Tanzania. Ng’oma yavuze ko Dzaleka “izafungwa kuko yegereye cyane umujyi”.

Mu kwezi gushize leta yafashe impunzi zirenga 300 izijyana mu nkambi ku ngufu, igikorwa cyanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi na UNHCR.

Muri uko kwezi kandi abategetsi ba Malawi batangiye kwambura ubwenegihugu abahoze ari impunzi bavuga ko babubonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abagera kuri 400 bambuwe ubwenegihugu bwa Malawi, biganjemo abo mu Rwanda no mu Burundi, bashobora koherezwa mu bihugu byabo.

BBC