Mu gihe Perezida Kagame yigiriye mu muganda aho kwitabira inama y’i Kampala, M23 yerekanye intwaro yafatiye i Goma

    Perezida Kagame ntabwo aribwitabire inama y’abakuru b’ibihugu yiga ku kibazo cyo mu bibazo bwa Congo, impamvu yatanzwe ngo n’ukubera ko ari busurwe na président Denis Sassou-Nguesso du Congo-Brazzaville,uretse ko yabyutse yigira mu muganda i Masaka muri iyo nama u Rwanda rurahagararirwa na Ministre w’ububanyi n’amahanga Madame Louise Mushikiwabo.

    Uganda n’u Rwanda kimwe n’ibihugu n’imiryango itandukanye bari basabye M23 guhagarika kugaba ibitero no kuva mu mujyi wa Goma. Abayobozi ba M23 bavuze ko batazasubira inyuma batabanje kugirana imishyikirano na Perezida Kabila, ubu abo bayobozi ba M23 bari i Kampala,ndetse na Sultani Makenga ari yo aho ashobora kuba ari mu biganiro n’abayobozi b’igisirikare cya Uganda mu kigo cya Gisirikare cya Bombo, ntawamenya niba barimo gupanga ibindi bitero cyangwa bashaka kumuta muri yombi nk’uko byagendekeye Laurent Nkunda mu gihe abarwanyi ba M23 bakwanga kumvira ibyo Perezida Museveni yaba abategetse.

    Muri Congo ho imirwano yarakomeje n’ubwo abakuru b’ibihugu bya Congo, ku wa kane mu ma saa kenda ingabo za Congo zifatanyije n’abamai mai bateye umujyi wa Sake bawufata akanya gato ariko ingabo za M23 zarabateye zisubirana uwo mujyi ingabo za Congo n’abamaimai basubira inyuma nko mu ma saa mbiri z’ijoro. Ingabo za M23 zahagaritswe ahitwa Kirotshe mu birometero 10 uvuye i Sake ugana mu majyepfo ku muhanda ujya i Bukavu, hari amakuru yari yavuzwe ko M23 yaba yageze i Minova ariko byatewe n’urusaku rw’amasasu yumvikanye muri uwo mujyi wa Minova igihe abasirikare ba Congo basahuraga amaduka agera kuri 60. Amakuru atangazwa n’umuvugizi w’ingabo za Congo colonel Olivier Hamuli aravuga ko hari abasirikare ba Congo bagera kuri 3500 harimo abaturutse muri Kivu y’amajyepfo bari mu gace ka Minova bitegura kugaba ibitero ngo basubirane uduce bamaze iminsi batakaje.

    Amakuru yagaragaye kuri Televiziyo y’abarabu Aljazeera arerekana intwaro nyinshi zafashwe n’ingabo za M23, zirimo izo bita BM zishobora kurasa mu birometero byinshi, za Canon 122mm n’izindi ndetse n’amatoni menshi y’amasasu n’amabombe ku buryo hari benshi bibaza ukuntu abasirikare bagera ku bihumbi bafite za kajugujugu n’ibimodoka by’intambara bingana gutyo bashoboye gutsindwa, uretse ko hari n’abemeza ko ruswa n’imiyoborere mibi biri mu butegetsi bwa Congo no mu gisirikare cyayo bituma abasirikare benshi badahembwa ndetse ntawashidikanya ko benshi mu bayobozi b’igisirikare cya Congo baba bakorana cyangwa baha amakuru inyeshyamba za M23 ndetse na Uganda n’u Rwanda. (Reba vidéo)

    Catherine Ashton ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’ubumwe bw’uburayi mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatanu yasabye ko M23 yahita ihagarika kugaba ibitero kandi ikava mu mujyi wa Goma. Kandi hagashyirwa mu ngiro ibyemezo byafashe n’inama hagati ya Perezida Kabila, Kagame na Museveni. Ndetse hakoroherezwa uburyo bwo gufasha abavamywe mu byabo n’abamerewe kubera intambara.

    Leta y’Afrika y’Epfo ndetse n’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’amajyepfo SADC byamaganye ifatwa ry’umujyi wa Goma, bisaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu mujyi wa Goma, kandi bisaba imiryango nka CIRGL n’umuryango w’ubumwe bw’Afrika gushaka uburyo kiriya kibazo cyakemuka. Twabibutsa ko Afrika y’epfo ifite abasirikare bagera ku 1000 muri MONUSCO babiri muri bo bakaba barakomeretse mu mirwano y’ifatwa rya Goma n’ubwo batagiraga uruhare mu mirwano.

    Perezida Kagame yahisemo kwigira mu muganda aho kujya i Kampala

     Andi makuru ava i New York ku muryango w’abibumbye, aravuga ko ubu harimo kwigwa uburyo hakoreshwa indege zitagira abaderevu (drones) mu kugenzura ibikorwa by’imitwe y’abarwanyi n’imipaka ya Congo n’ibihugu bituranye. Icyo gitekerezo abayobozi b’umuryango w’abibumbye bashinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro babigejeje kuri za Leta ya Congo n’u Rwanda ariko hari ibihugu bifite impungenge nk’u Rwanda nk’uko byavuzwe n’umwe mu bahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye Bwana Olivier Nduhungirehe. Ubu umuryango w’abibumbye urashaka uburyo wakongera ingufu zawo muri Congo aho umutwe wa M23 ukomeje gufata uduce twinshi ibyo bigatuma abasiviri bahazaharira. Abayobozi ba ONU bavuga ko bashaka kwitabaza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bufaransa kugira ngo bashobore kubona izo ndege zitagira abaderevu.

    Tugarutse muri Congo, i Kinshasa kuri uyu wa gatanu habereye imyigaragambyo yo kwamagana Leta ya Congo na MONUSCO kuba ntacyo ikora ngo irwanye inyeshyamba za M23, ndetse hakaba ntacyakozwe ngo Goma ntifatwe. Mu mujyi wa Bukavu ubu ubuzima burahenze cyane hari ibura ry’ibiribwa impamvu nyamukuru y’ibura ry’ibiribwa bivugwa ko ari ihagarara ry’imihahiranire hagati ya Bukavu na Goma, bitewe n’uko hari inzira zimwe zafunzwe n’ingendo zo mu mazi zikaba zarahagaze.

    Perezida Kabila kandi yashizeho umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mushya w’agateganyo ni Lieutenant-Général François Olengha asimbuye Général Gabriel Amisi Kumba wahagaritswe kubera gushyirwa mu majwi mu cyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye.

    Ubwanditsi

     

    Comments are closed.