Ese ni impamo, Perezida Kagame akomeje kuzamura mukeba we mu ntera?

Perezida Kagame yongereye inshingano Ambasaderi Eugène-Richard Gasana, amugira Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, akaba yarahiriye imirimo mishya mu cyumba cy’Inteko ishinga amategeko, kuri uyu wa gatanu tariki 23/11/2012, imbere y’abayobozi bakuru b’igihugu. Akaba ariwe ugiye kubyaza umusaruro umwanya u Rwanda nako Perezida Kagame yahawe mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi. Kugira ngo asigasire inyungu za Mafiya zidahungabana.

Dore ko Perezida Kagame yameje ko Ambasaderi agiye kuba umuzindaro ko nta burenganzira afite bwo kwitekerereza azajya avuga ibyo Kagame amubwiye gusa aho yagize ati: “Ambasaderi Gasana ni umuyoboro tuzavugiramo, ntabwo azavuga ibye ahubwo azavuga ibyo tumutumye”. Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko uwo mwanya batazawukoresha nabi nk’abari ku butegetsi hagati ya 1993 na 1994 (we ntazirangaraho ngo atume afatirwa ibihano)

Yongeyeho ati: “Twe turi u Rwanda rushya, ntabwo turi ‘villains’ (abagizi ba nabi), ahubwo hari abantu bashaka kudufata uko tutari; bakadufata nk’inka kandi ahubwo tuzitanga; barashaka kutugira ingaruzwamuheto; ntimuzabyemere, ahubwo dukomeze inzira yo kwihesha agaciro, n’ubwo tutagira ibintu ariko dufite imitwe mizima”.

Uyu Eugène-Richard Gasana bageretseho urusyo ni muntu ki?

Yavukiye i Bujumbura mu Burundi tariki 2 Nyakanga 1962. Arubatse, akaba afite abana batatu.

Afite impamyabushobozi zihanitse mu bijyanye n’ama banki ndetse n’imicungire y’ubucuruzi (Masters in business administration/M.B.A) yakuye i Cologne mu Budage n’i Maastricht mu Buhorandi

Ambasaderi Eugène-Richard Gasana yazamutse mu ntera mu nzego za diplomasi aho yabaye Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda i Bonn, mu Budage hagati ya 1994 na 1995 arongera aba na none Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda i Berne mu Busuwisi hagati ya 1996 na 1997. Nyuma yagizwe ambasaderi mu Budage, akaba yari anahagarariye u Rwanda muri Autriche, Bulgarie, u Burusiya, Hongrie, Pologne, la République tchèque na Roumanie. Yakoze kandi nk’uhagarariye u Rwanda i Genève mu Busuwisi mu muryango w’abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga nk’umuryango mpuzamahangaw’ubucuruzi, OMPI, HCR, UIT, na OMS.

Muri Nyakanga 2009 yashinzwe guhagararira u Rwanda mu muryango w’abibumbye umwanya agifite kugeza ubu ahubwo akaba yanongerewe imbaraga.

Eugène-Richard Gasana ntabwo ari akazi ka diplomasi akora gusa

Uyu mugabo yazamutse byihuse cyane nyuma ya 1994 kubera ko yari agacuti ko mu bwana ka Madame Jeannette Nyiramongi Kagame, umugore w’umukuru w’igihugu ndetse inkuru ni kimomo ko Gasana na Jeannette bakanyujijeho mu buto bwabo iyo za Bujumbura. Ukuzamuka kwe no kubona utuzi twiza turimo umugati bivugwa ko Jeannette yagiye abigiramo uruhare runini. Ndetse ntabwo ari ibintu bisanzwe aho umuntu agirwa minisitiri naho minisiteri ye ikaba i New York muri Amerika hanze y´u Rwanda akanakora ubuzi bubiri bwo kuba Minisitiri na Ambasaderi icyarimwe.

Uretse ubwo bucuti bwa kera Gasana n’umuntu wizewe cyane na Jeannette ku buryo bivugwa ko ari umunyakigega wa Perezida Kagame akaba anamugira inama mu bijyanye n’ubucuruzi bwe ndetse n’uburyo bwo guhisha amafaranga no kuyarigisa mu mayeri dore ko ari impuguke mu bijyanye n’amabanki ndetse n’imicungire y’ubucuruzi. Abazi ibya système iyoboye u Rwanda  bemeza ko Gasana yari asanzwe akomeye cyane kwa Kagame, ngo niwe ubagurira byose, akabagurira amazu muri USA, akaba ariwe wita ku bana babo bariyo (aha hari abavuga ko yaba ameze nk´umuyaya), ndetse akaba n’umwe mu bantu bakomeye muri mafia ya Perezida Kagame n’umugore we kuko ariwe ubitswa amabanga y’abo kagame akorera/acuruzanya nabo imitungo yiba muri Congo, amakawa n´ibyayo byo mu Rwanda n’izindi business zose arimo! Ni nawe ushakira Perezida Kagame bya byumba by’amadolari ibihumbi 20 ndetse agafasha na Jeannette muri za shopping zitwara akayabo!

Rero abibwira ko Eugène-Richard Gasana agiye guhagararira inyungu z’u Rwanda mu muryango w’abibumbye bashatse bakurayo amaso kuko inyungu zibanza n’iza shebuja na nyirabuja na mafiya yabo, ibindi bikaza nyuma.

Marc Matabaro

10 COMMENTS

  1. Uzabaze neza, bavuga ko izo diplomes ntazo afite. Ngo yize droit i Bujumbura aratsindwa, ngo ajya Belgique naho aratsindwa, ndetse n’aho mu budage ngo banza naho yaratsinzwe amashuli.

  2. Ibyiliya Master’s yo muli Hollande, banza ngo ali za formations zikorwa n’abadafite diploma ya Kaminuza, kuko hali besnhi mu ba cadres ba RPF batali bafite diploma ya Kaminuza bayikoze par correspondance, ubundi abaholandi bakaza kubigishiriza mu Rwanda, ubundi bakagira n’iminsi mike bajya aho mu buholandi. Muli make ntabwo iyo MBA ntabwo inyura muli bwa buryo busanzwe bwa kaminuza.

  3. nti mugasebanye bigeze aho ngaho ni umugisha we nonese imirimo yahawe mwese ninde uyobewe ko mwayishobora ntimukagire ishari rirenze kuko ritera kwanduranya ahubwo turebe icyo azatugezaho.

  4. LETA IKWIYE GUSHYIRAHO IKIGO CYO KWANDIKA NO GUSUZUMA UBUZIRANENGE BWA ZA DIPLOME CYANE CYANE IZAKOREWE MU MAHANGA NDETSE NA KA CANDIDA LIBRE MURWANDA. ABANTU BESHI BAAFITE DIPLOME ZA MASTERS ZIBIHIMBANO KANDI USANGA ARIBO BAFITE IMYANYA Y’UBUYOBOZI, ABANDI ARI BA DOCTEUR MU BUGANGA.ABANDI BAKEREKANA DIPLOME ZA HUMANITYE Z’IBIHIMBANO NYUMA BAKAJYA MURI KAMINUZA, ABANDI ZA BACCALOREAT CYANGWA LICENCE ZIBIHAMBANO BAKUYE MUBINDI HIHUGU NYUMA BAGAKOMEZA MURI MASTERS I BUTARE, CYANGWA NAHANDI BAKARANGIZA BAZA KUBA ABARIMO MURI ZA KAMINUZA , UBWO SE BIGISHA IKI?

  5. PLEASE MUREKE GUSHYUSHYA IMITWE YA BANTU HIS EXLENT NI UMUGABO UZI ICYO GUKORA NINDE MWABONAGA WASIMBURA MINISTER BERNARD MAKUZA? MUREKE UMUSAZA AYOBORE UBUNDI MURYE MUHAGE HANYUMA MUREKE KURENGWA ISHYARI NTABWO RIZASHIRA KERETSE IMPERUKA MUMAZE KUREGEZA SASA ACENI MAMBO MABAYA KWA MUZEE MUTASEMA MUTACOKA WANYARWANDA TUSONGE MBERE THANKSTO TO ALL

  6. IF YOU WONNER BE FREE ACCEPT HIS EXLENT AS A GOOD HIGH CHIEF COMMANDANT OF ALL REAL RWANDAN BUT NOT STURBON ONE. GOD BLESS HIM ANDA ALL RWANDANS ITHANK YOU

  7. birakwiye ko umuntu wandika agomba kubanza agatekereza ibyo yandika n’icyo biri bumarire abanyarwanda, abanyarwanda bakeneye ikibateza imbere bakibera mu mahoro yabo.
    Rero mbona ko umuntu ukora inkuru nk’iyi aba yirengagije aho u Rwanda rugeze ndetse n’aho rwavuye. Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi bwabo

  8. ariko mujye muba abanyamwuga.kuko usibye gusebanya mur’iyi nkuru ntakindi mbona kirimo.ubwanyu mwivugiye ko Gasana ari impuguke murangije muramusebya.naho Kagame we mwirirwa mumusebya nibyo mushoboye.koko usibye ko mudashaka kubona mubona adakora?

Comments are closed.