Mu gihe u Rwanda rufite ibibazo by’ubukungu FPR irubaka ingoro hirya no hino

    Abanyarwanda bamaze iminsi batangishwa amafaranga ku murya ngo yo kujya mu kigega kiswe agaciro, inzara iranuma, amadevize yabaye ingume, ifaranga ry’u Rwanda rirata agaciro umusubizo, nta nguzanyo zigitangwa mu mabanki, ibiciro ku masoko nabyo byarazamutse cyane n’izindi ngorane umuntu atarondora zugarije abanyarwanda.

    Ariko FPR na Perezida wayo Paul Kagame yibereye muri mama wararaye irangaza abanyarwanda ngo irubaka ingoro za FPR, mu gihe amahanga yose ahanze amaso muri Congo, Kagame we ararangaza abanyarwanda ngo batabona ibyo arimo ashoramo abanyarwanda.

    Ko ibibazo u Rwanda rurimo tubizi, kandi numva hari abirirwa bamena amatwi abanyarwanda bisonzeye ngo FPR yageze kuri byinshi, mwambwira FPR imaze gushyira amafaranga angana iki muri cya kigega kiswe Agaciro birirwa bahatira n’ababuraye gushyiramo amafaranga? Niba FPR ngo yaritangiye abanyarwanda koko ko bivugwa ko ifite umutungo ungana n’igice cya miliyari y’amadolari (500.000.000$) mwambwira gute ukuntu irinda ijya gutera abaturage kuri duke bafite? Izo miliyari zisaga 6 na hegitari zirenze 11 z’ubutaka i Rusororo nta kindi zari kumarira abanyarwanda muri ibi bihe?

    Hari igihe umuntu akora ibintu abari iruhande rwe bose bakumirwa

    Mushobora gukurikira ijambo rya Perezida Kagame yavuze mu gutangiza iyubakwa ry’ingoro ya FPR hano:

     

    Agasuzuguro, ubushinyaguzi n’ubushotoranyi

    Perezida Kagame ngo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ingoro y’umurage wo kubohoza igihugu ku Mulindi, uretse gushinyagura no kubyinira ku mubyimba abaturage ba Kiyombe, Mukarange, Cyumba, Kivuye, Bwisige n’ahandi henshi kiriya gikorwa ni agashinyaguro ku baturage bo muri kariya karere,mu gihe bizwi ko icyahoze ari Perefegitura ya Byumba cyatakaje abaturage batabarika muri iriya ntambara ngo yo kwibohoza. Kandi uko byagaragaye ubwo bwicanyi bwakozwe bugenderewe, aho abantu batumirwaga mu manama nk’iyi yari yaremesheje bakicwa ntihasigare n’uwo kubara inkuru.

    Perezida Kagame yagombye kugera muri kariya karere yicishije bugufi nk’umuntu uzi icyo yahakoze ntahage agiye kubakayo ingoro z’agashinyaguro mu gihe abaturage yahuruje gushinyagurira, ababyeyi babo, abavandimwe babo n’abandi baririwe n’inyamanswa ku gasozi babuze gihamba. Ntawamubuza kubaka niyubake ariko iyo ngoro uko bizagenda kose amaherezo izaba iyo kwibukiraho amahano yakoreye muri ako karere.

    Aba baturage iyo Kagame atabajyamo ngo abatsembe byari kubabuza kumubyinira?

    Mushobora kumva ijambo Perezida Kagame yavugiye ku Mulindi hano:

     

    Umunyakiyombe

    Comments are closed.