Huye: rurageretse mu nkiko ku rubanza rw’Umuyobozi warashe abaturage 2 ashinzwe kuyobora

Itsinda riyobowe na Festus Habyarimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, n’abapolisi babili aribo Rugamba Frank na Uwiragiye Fabiola n’uwitwa Karemera Steven alias Maridadi ryarashe abaturage babili.

Abo baturage ni uwitwa Innocent Mutuyimana na Sebera Laurent barashwe bakingujwe mu masaa sita z’ijoro ubwo ririya tsinda riyobowe na gitifu ryari muri gahunda yo kugenzura irondo.

Nk’uko umushinjacyaha abitangaza uyu nyakwigendera Sebera Laurent yari afitanye ikibazo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma ari nabyo byatumye uyu muyobozi ajya kumukinguza saa sita z’ijoro yasohoka bakamurasa n’uwo abereye se wabo ariwe Innocent Mutuyimana nawe asohotse araraswa; bombi barapfa.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa we ahakana ko nta mugambi wari uhari ahubwo ko aba banyakwigendera basohokanye imihoro bashaka gutema abayobozi mu kwitabara ngo bagahita babarasa.

Abaturage babajijwe kuri iki kibazo batangaje ko bababajwe n’uko igihano cyo gupfa cyakuweho kuko aricyo babona aba bayobozi bari bakwiye.

Ese biremewe ko ubuyobozi bukinguza abaturage n’injoro ngo burimo kugenzura irondo? Iyo umuntu akurikije ibisohoka mu binyamakuru bya Leta bivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere kw’isi bifite umutekano wibaza icyo ayo marondo aba agamije mu gihe umutekano ari wose, ndetse umuntu akibaza impamvu ayo marondo niba akenewe adakorwa n’abasirikare, abapolisi, inkeragutabara, Local defense, n’abandi benshi ngo bashinzwe umutekano ari abazwi n’abatazwi?

Mana Mana

1 COMMENT

  1. ibyo bicucu ngo ni abayobozi,Fpr gutegeka byarayinaniye neza neza,ubutegetsi buri mu muhanda koko,ubundi kirazira kuvogera urugo rw’umuntu,gusohokana umuhoro byo nta tegeko ribuza umuntu kuwutunga, ntibishoboka umuyobozi w nk’uyu ko yica umuntu atatumwe n’abamukuriye,nyamara rero aka ni agasomborotso mugani w’umurundi,izi nkandagirabitabo za Fpr koko,yewe nta ngoma yabayeho mu Rwanda nk’iyi,ubundi mu bihugu bindi yemwe na hano hafi mu baturanyi bacu,umuyoboke w’ishyaka riri ku butegetsi iyo akoze ikosa riremereye nk’iri perezida wa Repuburika afata ijambo agasaba imbabazi ku byakozwe n’abayoboke be,nyamara izi nyangabirama za fpr wagira ngo zirarushanwa kwica niba ari inyama mushaka zo kugaburira M23 mwavuze ku mugaragaro tukabaha inka,ihene n’intama mukarya mukareka inyama zabantu sha, nyamara aya marondo yo gutera abenegihugu mu ngo ni agamije guhiga abavukanye icyaha cy’inkomoko gusa,ari Ingabire(twibuke n’abahutu bishwe)ari Ntaganda a(tura tugabane wange bimeneke)ari fpr itera nijoro igatema abantu nyuma bati ni imihoro yari atunze ninde ukwiye guhera mu buroko?nta wundi ni Kagame Paul,bishyire kera azabiryozwa na Charles Taylor yari yaragize Liberia akarima ke atinywa cyane atera inkunga inyeshyamba za Fodei Sanko nyamara ibyari amata n’ubuki kuri we brararura kurusha umubirizi,kagame hama hamwe urwane n’amahanga akumvishe sha.j kajoga inyo wa ngegera we y’agatwe kabi,urugarijwe impande zose.

Comments are closed.