Muri gereza ya Gitarama abafungwa 7 ngo nibo bamaze kwitaba Imana bazira ibiryo bishya leta ya KIGALI isigaye ibagaburira.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize leta ya FPR yatangiye igikorwa cyo kugaburira abafungwa ibiryo yise ibyo “mu ruganda”. Muri gereza zatangiriweho harimo na Gereza ya Gitarama, ariko nkuko amakuru ahaturuka abyemeza ngo kuva batangira kurya ibyo biryo ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2012 kugeza uyu munsi tariki ya 17 ngo ibyo biryo bimaze guhitana abagera kuri barindwi abandi bakaba bari mu bitaro bari kuvurwa.

Bamwe mu babyeyi bafunganye n’abana babo

Uwaduhaye amakuru ariko utashatse ko tumuvuga amazina ye kubera impamvu z’umutekano we yatubwiye ko abo bahitanwe n’ibyo biryo bafashwe bacibwamo bikomeye ku buryo banitumaga amaraso, ikindi ngo ni uko ibyo biryo biba bitanahiye cyane cyane ko ngo bigaragara ko n’uburyo biteguwemo buteye amakenga. Yagize ati « turatekereza ko ibi biryo bishobora kuba byaratekeshejwe “produits”cyangwa indi myanda idahuje n’imikorere n’imimerere y’umubiri w’umuntu akaba ariyo mpamvu birimo gutera ingaruka zikomeye harimo no kwambura abantu ubuzima”.

Twamubajije niba nta ngamba zafashwe n’ubuyobozi bwa gereza ya Gitarama atubwira ko guhera ejo hashize ni mugoroba nyuma yaho abafungwa bamaze kubona ko bagiye gushirira ku icumu batangiye kwanga kurya ibyo biryo, maze ubuyobozi bwa gereza bwabona ko ibyo bintu biri bubyare ikibazo gikomeye nibiramuka bimenyekanye maze ngo bubatekera ibigori bisanzwe. Gusa ngo impungenge ni zose kubahafungiye ku buryo abashobora kubona uburyo batumaho imiryango yabo ngo ubu barimo gutabaza kubera impungenge zo kuburira ubuzima mu iriya gereza bazize ibiryo “by’ibikorano”.

Reka twibutse abantu ko n’ubundi mu minsi yashize havugwaga inzara ikomeye muri za gereza zo mu Rwanda aho ngo ibyo kurya byo gutekera abafungwa byavugwaga ko byabuze ku buryo muri gereza zimwe abahafungiye bari bahawe uruhushya rwo gutuma ku miryango yabo ngo bababazanire ibyo guteka, ibi bikaba byaravuzwe cyane muri gereza ya Mpanga.

Twizere ko ibyo biryo biri guhitana ubuzima bw’abantu biri buhagarikwe kandi ba nyiri izo nganda bagakurikiranwa ku bw’impamvu z’ingaruka z’izo ngirwa biryo. Twizere kandi ko ibyo biryo ababikoze batari bari mu igerageza kuko abafungwa ataribo bakwiriye kugeragezwaho ikintu runaka kandi gishobora no kubambura ubuzima.

Source:Rwanda in Liberation Process