Portia Karegeya mu gihirahiro

Inkuru itangazwa n’ikinyamakuru igihe.com iravuga ko nyuma y’aho yamburiwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ibi bigatuma yakwa burundu passport, Portia Mbabazi Karegeya kuri ubu aheze mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda mu gihe yifuza kuhava agana mu kindi gihugu nk’uko yabitangaje.

Ikinyamakuru The Daily Monitor cyatangaje ko Mbabazi Karegeya yatswe passport ye n’abashinzwe abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, ubwo yarimo yinjira muri iki gihugu tariki ya 5 Kamena uyu mwaka. Nyuma y’aho yaje kubwirwa ko u Rwanda rwagize passport ye impfabusa, bityo bikaba bitari gushoboka ko ayifashisha mu ngendo ze.

Uhagarariye u Rwanda muri Uganda Maj. Gen. Frank Mugambage, aganira n’abanyamakuru yavuze ko iby’icyo kibazo cya Karegeya Mbabazi ntabyo azi. Yagize ati : “Nta kintu mbiziho, sinshobora kumenya buri mu nyarwanda winjiye muri iki gihugu.”

Umunyamakuru w’Umuganda Andrew Mwenda yatangaje ko Portia Mbabazi Karegeya yari yaburiwe na leta y’u Rwanda, kimwe n’abandi Banyarwanda bari hanze, ko naramuka asabye ubuhungiro mu gihugu icyo ari cyo cyose azahita yamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, ariko aranga abirengaho yaka ubuhungiro muri Afurika y’Epfo.

Ibi Mwenda yavuze ko yabitangarijwe n’umwe mu bayobozi ba hano mu Rwanda atashatse kuvuga izina, bityo akaba asanga byinshi mu byo Mbabazi ari kuvuga kuri ubu ari ukubeshya kuko yazize kudakurikiza amabwiriza yahawe.

Nyuma yaho Mbabazi yashatse kuva muri Uganda yifashishije passport yo muri icyo gihugu ariko ntibyamuhira kuko yongeye gufatirwa ku kibuga nayo arayakwa.

Byatangajwe ko Interpol yamuhase ibibazo ishaka kumenya inzira yaciyemo kugirango abone passport ya Uganda.

Uyu mwali w’imyaka 23 y’amavuko, ni umukobwa wa Patrick Karegeya wahoze akuriye inzego z’iperereza zo hanze mu Rwanda. Yahungiye mu gihugu cy’Afrika y’Epfo aho afatanije na bagenzi be bahoze muri FPR bashinze ihuriro Nyarwanda RNC. Mu minsi yashize yari yatangaje ko ategereje kureba niba igihugu cya Uganda kizakorera mu kwaha k’u Rwanda muri kiriya kibazo cy’umukobwa we.

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bemeza ko abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda basigaye bafite imyitwarire nk’iy’ugatsiko k’amabandi aho basigaye bafata ibyemezo bidafite aho bihuriye n’amategeko bikoresheje ubugome bukomeye bugamije kugirira nabi abatavuga rumwe nabwo badasize n’imiryango yabo.

Marc Matabaro