Musekura, undi mugande wivuganywe n’ingabo z’u Rwanda ku mupaka

umugande Jean Pierre Havugimana aho yari mu bitaro i Kabale muri Uganda nyuma yo kuraswa n'abasirikare b'u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda zongeye kurasira umugande hafi y’Umupaka w’u Rwanda na Uganda, nyuma y’amezi make hiciwe abandi bigateza ikibazo n’intugunda hagati y’ibihugu byombi.

Amakuru y’iyicwa ry’uyu mugande uzwi ku mazina Warren Musekura yamenyekanye ku wa 03/06/2020, nyuma y’aho Cayimani Patrick Besigye Keihwa uyobora District ya Kabale atangaje ko basaba Leta y’u Rwanda kohereza umurambo we agashyingurwa n’umuryango we. Nibwo hamenyekanye ko hari hashize iminsi ibiri Musekura yishwe arasiwe i Rwerere mu Karere ka Butaro, Intara y’Amajyaruguru mu Rwanda, mu birometero bikabakaba bitanu uvuye ku mupaka.

Uyu Musekura wishwe akomoka i Kagogo muri Bigagga-Bitanda, muri Kabale mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.

Sidini Muhereza ni umuvandimwe wa Musekura, yatangaje ko inkuru y‘urupfu rw’umuvandimwe we yayimenye ayibwiwe n’abacuruzi baturiye umupaka, bemezaga ko yishwe n’igisirikare cy’u Rwanda kimushinja kwinjiza mu Rwanda ibibiriti mu nzira za magendu.

Warren Musekura asize umugore n’abana batanu. Ni umwe muri bake bishwe barashwe n’Ingabo z’u Rwanda bikamenyekana, mu gihe abaturiye umupaka w’ibihugu byombi bo bavuga ko hari abandi bafatwa bakaburirwa irengero, kandi Abanyarwanda bicwa n’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda ntibivugwe bo bakaba ari bo benshi kurushaho.  

Mu kwezi kwa Gatanu 2019, Uganda yahaye u Rwanda umurambo w’Umunyarwanda John Baptiste Kirenge nawe wari wishwe arashwe n’ingabo z’u Rwanda, zikanamurasira ku butaka bwa Uganda amaze kwambuka, ari naho yaguye. Guhererekanya uyu murambo byakurikiranywe n’abadipolomate baturutse muri za Ambasade za Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Burusiya, u Burundi ma Sudani y’Epfo.

Warren Musekura abaye umwenegihugu wa Uganda wa gatanu  urashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda bikamenyekana bikanavugwa, kuva umupaka w’ibihugu byombi wafungwa na Leta ya Kagame.