Musengamana Papias yagizwe Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba

Musenyeri Musengamana Papias

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yagize Musengamana Papias umwepisikopi wa Diyoseze ya Byumba, Musenyeri Serviliyani Nzakamwita,

Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda byatangaje iyi nkuru kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022, bivuga ko Papa Fransisiko yemereye Mgr Serviliyani Nzakamwita kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, agasimburwa na Musengamana Papias, wari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba.

Musenyeri Musengamana Papias w’imyaka 55 y’amavuko, yavukiye muri Paruwasi ya Byimana muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967. Yahawe ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.

Akaba yarize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi (1982-1988). Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991). Naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameroni (1991-1996).

Musenyeri Nzakamwita Sereveliyani

Musenyeri Nzakamwita w’imyaka 79 y’amavuko yari umaze imyaka isaga 26 ari umushumba wa Diyoseze ya Byumba, abanya-Byumba bavuga ko yaranzwe no gukunda abakene, gufasha abatishoboye ndetse no kugerageza kunga imiryango.

Yavukiye mu yahoze ari Komini Kiyombe, Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Nyagatare. Kuva mu 1952 kugeza 1957 yize amashuri abanza i Kabare, Rushaki na Rwaza, akomereza mu Iseminari nto ya Rwesero.

Mu mwaka wa 1965, yinjiye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, ahabwa Ubupadiri tariki 11 Nyakanga 1971 muri Paruwasi ya Rushaki. Imirimo y’Ubupadiri yayitangiriye muri Diyosezi ya Ruhengeri akorera kuri Paruwasi Katedarali, aho yamaze imyaka itanu ahava ajya kuba Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Janja.

Mu 1989 yagiye kongera ubumenyi I Lumen Vitae mu Bubiligi agaruka mu 1991 ajya kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Rutongo kugeza tariki 25 Werurwe 1996, ubwo yatorerwaga kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 2 Nyakanga 1996.

Musenyeri Nzakamwita ntazibagirwa Evode Uwizeyimana wamunengeye mu ruhame

Mu mwaka wa 2018 ubwo Musenyeri Nzakamwita yari yitabiriye  inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 14, Uwahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yanenze igitekerezo Musenyeri yari atanze abantu bagwa mu kantu.

Yaravuze ati “Gahunda z’umutekano zahawe ingufu twarabyumvise kandi umusaruro ni mwiza ari ku nkiko, ari mu ntara, ari mu turere no kugeza ku midugudu, ariko iyo tugeze mu rugo umutekano usanga ari muke kandi ingaruka zaragaragaye, ziteye impungenge.”

Evode Uwizeyimana n’ivuzivuzi ryinshi ako kanya yahise asaba ijambo agaragaza ko icyo kibazo nta shingiro gifite.

Mu magambo ye yagize ati “Nashatse kugira icyo mvuga ku cyo bise igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, nibaza ko dukwiye kutareka ngo kigende, yavuze ngo umutekano ngo urahari kandi ni mwiza turabishima, ariko iyo ugeze mu ngo usanga ntawo, iyi ni imvugo abantu badakwiye kureka ngo igende gutyo[…]Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n’iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy’abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n’imwe yo muri iyi Si ya Nyagasani itagira icyaha, nta n’imwe. Hari n’ibindi bikorwa by’amahano ariko atavuze, ibyo nabyo ntitwamenya uko tubishakira umuti atabivuze, keretse niba babimubwira muri Penetensiya ariko…”

Mu bindi Nzakamwita azahora yibukirwaho mu mwaka wa 2020 yatabarije imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Byumba, abwira itangazamakuru ko abafungiye muri Gereza y’ahitwa mu Miyove (Gereza ya Byumba) ko muri iyo gereza bamwe bari gupfa bishwe n’inzara, abageze mu zabukuru bakaba bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Icyo gihe, Musenyeri Nzakamwita yemeje ko ayo makuru yari yayahawe n’umuyobozi wa Gereza ya Byumba ndetse ko abakirisitu ba Diyoseze ayoboye ari gukusanya inkunga yo gufasha izo mfungwa.

Iyi nkuru ikimara kugera ku karubanda, Leta yahise isohora itangazo ryihutirwa ivuga ko ibyo Nzakamwita yatangaje ari ibinyoma kandi ko ibyamaganye yivuye inyuma. Uwayoboraga Gereza ya Byumba nawe bahise bamukura kuri uwo mwanya.