Perezida Tshisekedi yahaye gasopo Perezida Kagame

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Perezida wa Repubulika Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yahaye gasopo Kagame (mu marenga) wumva ko “azahora yungukira mu guteza amakimbirane mu bihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari”.

Usesenguye neza imbwirwaruhame Tshisekedi yavuze ku wa gatandatu, tariki ya 26 Gashyantare 2022, ubwo yafunguraga inama ya diplomasi ya XII ba DRC, ukayihuza niyo Kagame yavuze tariki 8 Gashyantare 2022 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya bari binjiye muri Guverinoma, uhita wumva ko hagati y’aba bagabo bombi ishyamba atari ryeru.

Kagame yaba yarakoze Tshisekedi mu jisho?

Ubwo yarahizaga abategetsi Minisitiri w’ibikorwa remezo, Hon Ernest Nsabimana na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Hon. Patricia Uwase, Kagame yavuze uko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu uhagaze, ageze kuri Repuburika ya Demukarasi ya Congo avuga amagambo akomeye.

Yaravuze ati ‘umwanzi wacu’ uhamaze imyaka irenga 25 ‘aracyahari’ ngo kuko ibikorwa byashyizweho byo kumurwanya bitarangiza icyo kibazo. Ntiyavuze ingabo za ONU mu mazina, ariko yanenze ko igisubizo cy’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo kimaze gutwara miliyari mirongo z’amadorari ariko kidacyemuka.

Iby’umutwe wa FDLR avuga ko bishobora kugirana isano n’umutwe w’iterabwoba wa ADF hamwe n’umutwe wo muri Mozambique aho bohereje ingabo z’u Rwanda.

Ati “Icyo mvuga ni uko duhora twiteguye guhangana na byo, niba ari ukuzabana na byo igihe cyose tuzabana na byo. Utwifurije intambara na yo turayirwana nta kibazo, dufite abanyamwuga bayo bayikora uko bikwiye haba hano haba n’ahandi. Cyane cyane ko turi agahugu gato, intero yacu ni ‘aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga’, ntabwo dutuma ugera hano[…] nta mwanya dufite wo kurwanira hano tuzarwanira aho intambara yaturutse.”

“Ntabwo ari ibintu bidashoboka kandi bidatanga umusaruro”

Mu ijambo rye, Umukuru w’igihugu cya Congo yagaragaje ko yita cyane ku bufatanye hagati y’igihugu cye n’ibihugu byose bya Afurika, muri rusange, cyane cyane ibyo mu karere k’ibiyaga bigari.

Kuri Perezida Tshisekedi, guha ikaze ingabo z’amahanga muri Congo bisobanura mbere na mbere gushakaira amahoro n’umutekano abaturanyi, kuko aribo basangiye ubuzima bwa buri munsi.

Yaravuze ati“Nzi neza ko ari inshingano izira amakemwa ya buri gihugu mu karere kacu kwirinda ibikorwa byose bitera amakimbirane no kwirinda amakimbirane n’abandi, cyangwa byibuze kugabanya ingaruka. Ntabwo ari ibintu bidashoboka kandi bidatanga umusaruro, ndetse no kwiyahura ku gihugu cyo mu karere kacu[…] gutekereza ko kizahora cyungukira mu makimbirane cyangwa gukomeza kugirana amakimbirane n’abaturanyi bacyo.”

Yarakomeje ati “Ku bijyanye n’igihugu cyacu, sinkorana ubuswa cyangwa intege nke, kandi mfite amahirwe menshi kuva nagera ku buyobozi  kugira ngo ngarure icyizere mu mibanire n’abaturanyi bacu, ndetse no ku guteza imbere ubufatanye bw’inzego zinyuranye zifitiye akamaro abaturage bacu binyuze mu gusinyana amasezerano y’ibihugu byombi ndetse n’ibihugu byinshi, gushyira mu bikorwa imishinga ifitemo inyungu rusange ndetse n’inama zisanzwe hagati ya guverinoma zacu”.

Perezida wa Congo, asanga ibikorwa bya gisirikare bihurijwe hamwe byakozwe kuva ku ya 30 Ugushyingo na FARDC n’ingabo z’ingabo za Uganda ari ngombwa cyane, kugira ngo bikure mu birindiro imitwe yitwaje intwaro, hamwe n’imitwe y’iterabwoba mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa DRC no mu nkengero z’umupaka uhuza ibi bihugu byombi ndetse no mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru na Ituri.

Yakomeje avuga ko “Ibi bikorwa bishingiye ku masezerano y’ibanze ariho hagati y’ibihugu byombi n’amategeko abigenga ya ICGLR ibihugu byombi bigize uyu muryango. Ibi bikorwa kandi bifite ihame  ryo kutabangamira uburenganzira bwa muntu.”

Bamwe mu bakurikiranira hafi Politike yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, bavuga ko aya magambo ya Felix Tshisekedi asa nkaho yasubizaga ibyatangajwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.