Musenyeri Antoine Kambanda Yagizwe Kardinali

Papa Faransisiko, ku cyumweru tariki ya 25 y’ukwa cumi na kumwe, yatangaje ko yiteguye gushyira mu rwego rwa kardinali abepiskopi 13 barimo Arkepiskopi Antoine Kambanda wa Kigali mu Rwanda.

Inama izemeza abo ba kardinali bashya izaterana ku itariki ya 28 y’ukwezi kwa cumi na kumwe 2020. Musenyeri Antoine Kambanda ufite imyaka 61, azamuwe mu ntera yari amaze hafi imyaka ibiri ku mwanya wa Arkepiskopi wa Kigali.

Ni we wa mbere ugizwe Kardinali mu Rwanda nyuma y’imyaka 120 Kiliziya Gatolika yogeye muri icyo gihugu. Padiri Venuste Linguyeneza, imwe mu mpuguke za Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kuba Antoine Kambanda ashyizwe ku rwego rwa kardinali ari ishema kuri Kiliziya y’u Rwanda no ku gihugu.

Kardinali Kambanda amaze imyaka 30 ari umusaserdoti. Yabuhawe na Mutagatifu Johani Paulo wa Kabiri, wari wasuye u Rwanda ku itariki ya 8 Nzeli 1990. Abakardinali bose batarengeje imyaka 80 ni bo bemerewe gutora Papa.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana, ukorera i Londres mu Bwongereza, yaganiye na Padiri Venuste Linguyeneza uba mu Bubiligi.