Félicien Kabuga yagejejwe i La Haye

Félicien Kabuga

Umunyemari Félicien Kabuga, yagejejwe muri gereza ya ONU iri i La Haye mu Buholandi.

Ibyo bitanganzwa n’urugereko rwasimbuye urukiko rwa TPIR ruri i Arusha muri Tanzaniya.

Itangazo ryahawe umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika rivuga ko Kabuga yagejejwe i La Haye kuri uyu wa mbere akuwe mu gihugu cy’Ubufaransa, aho yafatiwe mu kwezi kwa 5 uyu mwaka

Urwo rukiko rwemeza ko urubanza rwa Kabuga ruzaburanishwa vuba. Ruheruka gufata icyemezo cyo kumuburanishiriza i La Haye kubera ikibazo cy’uburwayi n’iza bukuru, aho kujyanwa i Arusha muri Tanzaniya.