NANJYE DATA UMBYARA YASHYINGUWE KU GISOZI MU RWIBUTSO RWA JENOSIDE:Habimana Bonaventure (Video)

Ni uku tubonye twavuga mu buryo buhinnye bimwe mu byo twaganiriye na Bwana Habimana Bonaventure, umwe mu bayobozi ba PPR-Imena, ishyaka rivuga ko ritabogamiye kuri Leta ya FPR-Inkotanyi na Perezida Kagame.

Habimana Bonaventure aragira ati: “Igihe kizagera, buri muntu azashobore kwibuka uwe igihe ashakiye”.

Ati:” Nta butaka ngira mu Rwanda. Aho twari dutuye FPR yaraje irahasenya. Data ntabwo yahunze. Nageze iwacu, nshaka ahantu data yaba yarahambwe ndahabura, mbura n’umuntu waba uhazi.

Abana banjye bahora bambaza igihe bazagira kureba aho sekuru yashyinguwe mu Rwanda.

Nimbajyana mu Rwanda, nzabajyana ku urwibutso rwo ku Gisozi, mbabwire ko na Data ariho yashyinguwe, ….”

N’ubwo avuga ko akaga abanyarwanda barimo, karanzwe cyane n’ibintu bitatu : KUTISANZURA — UBUKENE n’INZARA, asanga ko uburenganzira bwa buri munyarwanda bwo kumenya niba umuntu we wapfuye yarashoboye guhambwa, ndetse n’aho yahambwe, nabyo biri mu bikenewe, dore imyaka irakabakaba hagati ya 20 na 24.

Ku byerekeye ubucamanza, Habimana aragira ati” « Iyo mu Rwanda haba ubucamanza nyabwo butabogamye, ikibazo cya Mme Ingabire nticyakagombye kumara imyaka ingana gutya » .

Habimana arasanga umuti w’ibyo byose nta handi uzaturuka uretse mu biganiro byahuza abanyarwanda, ibiganiro asanga bigomba gutegurwa no kuyoborwa n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda.