NDAMIRA – Episode 30

Ndamira Jean de Dieu

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Ubwo natangiye akazi ko kujya nandika abanyeshuli baza kwiyandikisha kuri ESA Gikondo, ariko inshuro nyinshi nabaga ndi kumwe na Eric, tukirirwa tuganira, ibiganiro hafi ya byose byabaga byerekeye kuri Jolie. Eric yanyumvishaga ko ndimo kwisumbukuruza, ko ndi mu guta igihe cyanjye ko nta mahirwe na make mfite yo kuba nagira icyo ngeraho na Jolie ku byerekeranye no gukundana.

Ni muri ubwo buryo natangiye kujya nakira ibitekerezo négatives mu mutwe wanjye, nanjye ntangira kwibona ntashyitse imbere ya Jolie, ngenda ntera umugongo gahoro gahoro ibihe byiza nagiranye na Jolie. Byakomeje gutyo ku buryo n’igihe Jolie yavaga mu ngando ntigeze ngira ingufu nyinshi nkomeza gushyiraho nka mbere ngo dukomeze uko twari dusanzwe.

Byaje guhumira ku mirari ubwo noneho iwabo bimukiraga ku Kicukiro, uburyo bwonyine bwo kumubona kwari ukujya ku kazi aho yakoreraga, ibi rero kubera ibitekerezo bipfuye nari naramaze kwakira mu mutwe wanjye ntabwo nashishikariraga kujya kumureba kenshi gashoboka.

Umunsi umwe ubwo nari ngiye kuri ESA mu gitondo, nabonye itangazo rimanitse ku giti, ryari itangazo rivuga ishuli rishya rya kaminuza rigiye gutangira, ryahamagariraga ababishaka bose kujya kuryigamo. Iryo tangazo ryaranshimishije cyane kuko mubyo bagombaga kwigisha harimo na Génie Civil.

Abancaga intege ko Jolie atanyemera ko ndi kwivunira ubusa, babiheraga ko agiye kwiga muri Kaminuza, kandi ko jyewe nta mahirwe mfite yo kuyiga, bakansobanurira ko uburyo nizemo kubona bourse ari nk’inzozi, ikindi kandi kwiga nirihira muri KIST cyangwa i Butare nabyo byasaga n’ibidashoboka, ubwo rero bakansaba kugarura ibirenge ku isi nkava mu ndoto zidashoboka.

Iyo nanjye natekerezaga nabonaga ibyo bambwira ari byo, banyumvishaga ko nagera i Butare byanze bikunze azahahurira n’undi musore wize kandi wifite. Iryo tangazo rero ryashushe nk’irinshubijemo imbaraga, kuko nibwiraga ko ndamutse mbashije kujya kwiga ngakomeza byampesha amahirwe yo kuzegukana burundu umutima wa Jolie.

Namaze gusoma iryo tangazo nkomeza kuri ESA, ntegereza Eric araza mpita mubwira ko ngiye mu mujyi musaba kunyihanganira gato, Eric nawe muri iyo minsi witeguraga ubukwe yaranyemereye, maze njya kuri JOC kuko iryo shuli niho ryagombaga kuzakorera, bivuze ko ari ho ibiro byabo byari biri.

Nagezeho nsanga kwiyandikisha ni 9000 frw ndetse na minerval ntabwo yari nyinshi kuko ya 10000 frw ku kwezi, ibyo kuri jyewe byari byoroshye, kubera ko kwa Agatha bari bafite projet yo gufungura amacumbi y’abanyeshuli kandi nari mfite amahirwe menshi yo kuzaba ari jyewe uhabwa ako kazi.

Nabonaga rwose gahunda iryo shuli rifite isobanutsa mpita mfata icyemezo cyo kuzaza kuryigamo, ku ishuli nabasobanuriye ko nkoze icya leta vuba ko ntarabona diplôme bambwira ko nta kibazo ko nakwiyandikisha nkazuzuza dossier yanjye diplôme zaje, amashuli iyo agitangira akiri mashya ntabwo agorana mu kwandika abanyeshuli.

Natashye nishimye cyane kubera ko ya nzitizi nerekwaga iri hagati yanjye na Jolie yari igiye kuvaho, nageze ku kazi kuri ESA nkora nk’uko bisanzwe bigeze ni mugoroba ndataha, mu rugo rero nta kindi twakoraga ni ukureba TV twagira amahirwe Agatha akaba yabyukiye iburyo akatugurira byeri tukinywera.

Uwo munsi rero nari mfite ikintu nagombaga kubwira Agatha ariko nkakimubwira mu ibanga, nkigera mu rugo namusabye ko hari ikintu nshaka kumusaba ariko mu ibanaga, yaranyemereye ambwira ko aza kumbwira tukavugana abonye akanya.

Nk’uko bisanzwe twagiye muri gahunda zo mu rugo: TV, ibiganiro, nta byeri twanyoye kuko hari ikiganiro nagombaga kugirana na Agatha, bigeze nko mu ma saa yine z’ijoro bose bagiye kuryama, Agatha yansanze muri salon kuko nari namutegereje noneho ambaza icyo nifuzaga kumubwira.

Ntanyuze ku ruhande namubwiye ko nifuza gukomeza kwiga, musaba ko yampa akazi ako ariko kose we akajya ampempa 10000 frw ku kwezi, kugirango njye mbasha kuzajya nishyura iryo shuli, namusobanuriye iby’iryo shuli mwereka n’impapuro nahavanye.

Kumusaba akazi ni uko n’ubwo nari nziko nshobora kuzaba animateur wa home, ariko byari bitarava mu magambo ya Agatha ni amagambo navuganaga na Eric gusa, yego yari afite ijambo kuri maman we ariko nari nkeneye kugira icyo kizere. Ikindi kandi nawe yari abifitemo inyungu kuko nari niyemeje gukorera amafranga make ashoboka kuko jyewe icyo nashakaga kwari ugukomeza amashuli iby’amafranga ntabwo byari binshishikaje cyane.

Agatha yarabinyemereye ariko ambwira ko azampa amafranga ari uko ubukwe bw’umuhungu we Eric burangiye, yansabye gushakisha aho nkura amafranga yo kwiyandikisha hanyuma igihe iby’ubukwe bizaba birangiye akazayampa nkayishura.

Mbega ibyishimo nararanye, nagiye kuryama nishimye cyane ubwo kandi mu gitondo mpita mpanga gushakisha ayo mafranga, umuntu wa mbere natekereje kwaka ayo mafranga ni Bertha. Mu gitondo nk’uko nari nabikoze ejo nasabye Eric na none kugenda akaba ambereye kuri ESA ariko ambwira ko nawe hari gahunda afite ambwira ko aza gutaha kare maze gahunda zanjye nkazikora muri après midi.

Narabyemeye ndangije njya ku kazi nishimye cyane, akazi naragakoze nandika n’abana benshi n’abashakaga kujya muri home bazaga ari benshi maze bigatuma ngira ikizere cy’akazi. Bigeze nko mu ma saa tanu Eric yaragarutse ariko amasaha yo kuruhuka yari yegereje twahise dutaha, tujya ku meza birangiye mpita nambuka njya mu mujyi kwa Bertha.

Mu kunyura kwa Bertha rero nagombaga guca aho Jolie akorera, ubwo namugezeho ndamusuhuza ibiri n’amahire yari wenyine ubwo mbanza kumuganiriza.

Ubwo yambajije ibyo maze iminsi mpugiyemo musobanurira ko ndi mu kazi kuri ESA kandi nawe kuba barimutse byatumye tutabasha kubonana kenshi, ubwo nahise namubwira iby’urugendo kwa Bertha. Namubwiye ko ngiye kumusaba amafranga yo kwiyandikisha, yambwiye ko Bertha asohotse mu kanya ko ntawe uhari kuko yari amuzi.

Ubwo nakomeje kwicara ahongaho ntegereje ko Bertha noneho anambaza by’amashirakinyoma iby’iryo shuri ngiye kwigamo ndamusobanurira ambaza uko bishyura ambaza no kwiyandikisha ayo bisaba byose ndamubwira.

Byose naramusubizaga kuko nibwira ko ari bya bindi abanyeshuli bagira matsiko yo kubaza utuntu n’utundi, ariko uko yambaza nabonaga arimo kureba mu gashakoshi, sinanabyitagaho kuko abakobwa n’amashakoshi ni pata na rugi. Uko rero yagakoze mu ishakoshi niko yabaraga amafranga, nagiye kubona mbona Jolie ampereje 15000 Frw ati nguteye inkunga yo kwiga uzige neza!

Oh my God! Nahise nzunga isereri sinabona amagambo nsobanuza ibyishimo nagize, naramushimiye ndangije mpita mubwira nti noneho reka no kwirirwa ntegereza Bertha mpite njya kwiyandikisha, yabyakiriye neza mubwira ko nimvayo ngaruka kumureba.

Ubwo nahise manuka kuri JOC njya aho ibiro by’ishuli biri mpita nishyura amafranga 9000 Frw, bampa recu, ubwo mba mbaye umunyeshuli wa kaminuza gutyo, iryo shuli ryitwaga ISDI ( Institut Supérieur de Développement et d’Investissement).

Navuye ku ishuli ngaruka ku kazi kwa Jolie igihe cyo gutaha kiragera turatambikana dutandukanira muri gare gusa ibyishimo byari byose kuri jyewe. N’ubwo téléphone zigendanwa zari zaraje ariko ari Jolie ari nanjye nta n’umwe wari ufite phone ngo tujye tunahamagarana.

Nageze mu rugo rero mbwira Agatha ko nabashije kwiyandikisha, arambwira ati courage komereza aho, ubwo bwaracyeye akazi karakomeza ari na ko tunitegura ubukwe bwa Eric kuko bwari hafi.

Ntibyatinze amashuli yaratangiye kuri home hanza abanyeshuli benshi cyane, abahungu n’abakobwa ariko abahungu bari bakeya cyane abakobwa aribo benshi, ubwo byabaye ngombwa ko bazana undi mu maman tuzajya dufatanya gukora ako kazi.

Jolie nawe yahise ajya kwiga i Butare nanjye ntangira kuri ISDI bivuze ko plan yanjye yagendaga neza ku murongo, kuri ISDI twigaga ikigoroba, nari mfite umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo, kuko abanyeshuuli saa mbiri babaga bavuye muri home bagiye ku ishuli nanjye ubwo nkaba mfashe ibitabo ntangiye kwiga.

Mu minsi mike dutangiye amasomo natangiye kugenda menyana n’abanyeshuli, mubo twamenyanye bwa mbere harimo umugabo witwaga BAHIZI Kennedy wakoraga muri centre culturel franco-rwandais akora muri bibliothèque scientifique, habaga harimo ibitabo by’ubwenge gusa. Kubera ko rero uyu Kennedy twari nshuti byampeshaga kwinjira muri iyo bibliothèque ntishyuye, nasomaga ibitabo bijyanye n’amasomo ndimo kwiga, maze bigatuma nyumva vuba cyane, mu gihe gito nari maze gusubira kuri rythme y’umunyeshuli w’umuhanga, ni mu gihe kandi nari mfite ubushake n’intego.

Mu rugo naho igihe cyarageze Eric akora ubukwe turamukenyerera, kuko yakoze ubukwe bw’abadvantiste twaramucyimbagiriye, nanjye ndi mubamukimbagiriye. Eric rero n’umugeni we Emérance bagize ubukwe bwiza bw’igitangaza birarangira nyine ubuzima burakomeza nanjye nkomeza akazi n’amasomo.

Ku bijyanye n’akazi rero ntabwo byanyoroheye, n’ubwo bwose nize bimvunnye, ariko ngeze muri éducation nahindutse umuntu ugira ikintu cya rigueur iteye ubwoba, nifuzaga ko uko ibintu byanditse ariko binagomba no gukurukizwa, ndetse amategeko agenga iyo home nijye wayateguye.

Ni ukuvuga ngo niba mu gitondo abanyeshuli bagomba kuba basohotse muri home 07h30 ubwo 07h31 nabaga nashyizeho urugi, ariko mbere yo gushyiraho urugi nagombaga gukora contrôle ngo ndebe ko bakoze amasuku, ko bashashe kuko byari mu mategeko nari narashyizeho, gusa natungurwaga buri munsi n’uko nta buraga nk’abanyeshuli b’abakobwa nka 3 cyangwa 4 kugeza kuri 5 nasangaga baryamye muri home.

Nkababaza nti: ese murakora iki ahangaha, mbatonganya cyane, bakansubiza bati turarwaye, nkababaza se mwagiye kwa muganga bati oya turakira, uwo nabaga nabonye none, siwe nabaga nabonye ejo hashize cyangwa ngo musangeyo ejo hazaza bahoraga bahinduranya abarwayi.

Ariko ntabwo bivuzaga, iyo ndwara bose bafatwa bakarwara mu gatsiko ka bane batanu gutyo yari yaranyobeye. Icyanshoberaga kurushaho ni uko animatrice nabonaga abishyigikeye, kumbi abakobwa babaga barwaye koko, ariko ibijyanye n’abakobwa rwose ntumbaze ntacyo nari mbaziho na gito kijyanye n’ubuzima bwabo.

Uretse kubabona bafite amabere wenda bafite ukuntu bateye bya bindi bya gikobwa ariko nta kirenze icyo ku bakobwa nari niyiziyi, uwo mu animatrice twakoranaga yakekaga ko wenda ari ukwiyenza gusa ariko yaje kubona ko ntacyo niyiziye umunsi nasangaga muri home umukobwa w’igikuke utaragiraga ubwoba mbega navuga ko yari ameze nkanjye nkiga ku Kibuye.

Naramubajie nti urwaye iki wowe? Aransubiza ngo ndi mu…….ngo (avuga bya bihe by’abakobwa ngarukakwezi), ntababeshye iryo jambo naryumvaga mu runana, cyangwa mu biganiro by’ubuzima ariko ntacyo niyumviraga ubwo animatrice nibwo yanjyanye mu biro aransobanurira.

Nyuma yo gusobanurirwa rero niho namenye uko abakobwa mu by’ukuri bateye ntangira kujya mborohera, ubuzima burakomeza.

Ku ishuli naho nari ntangiye kujya nubaka izina, kuko nari mfite ibigare nagombaga kujya njya gusobanurira ku buryo hari n’abataranatinyaga kuvuga ko mfite amahirwe yo kuzaba umwe mu banyeshuli bazarangiza bahita bagirwa abarimu bitewe n’ubuhanga bambonanaga.

Iyo ikizamini cyabaga kigeze ubwo barandwaniraga ufite imbaraga z’amafranga niwe twicaranaga. Gusa n’ubwo Agatha yari yaranyemereye minerval ariko yaratarayimpa, nahoraga nisobanura mbere yo kwinjira mu kizami. Hari umunsi twakoze ikizami cy’imibare umunyeshuki umwe w’umukire w’umudamu anyemerera kumpa 10000 frw ngo twicarane, mu gihe twari turimo gupanga uko turi bwicarane, haza undi nawe w’umugabo nawe wifiteho akantu ati uyu munsi turicarana.

Naramubwiye nti naguzwe byarangiye ati baguhaye angahe ndi ni 10000 ako kanya yahise ajya muri biro kuko yari azi ikibazo cya minerval mbona anzaniye recu ya 20.000 frw ati: rekana n’abagore uze twiyicaranire. Icyo nakoze nabwiye uwo mudamu kunyicara inyuma, nakoraga ikibazo muhereza yandika nuko ikizami kimwe ngikoreramo 30000 frw.

Uko iminsi yagiye yicuma niko akazi k’ubw’animateur kagendaga gakendera kuko hari amabwiriza yasotse ko hagombaga kubaho home z’abo mu gitsina kimwe gusa, abakobwa cyangwa abahungu, kandi abakobwa bakayoborwa n’abakobwa n’abahungu bakayoborwa n’abahungu. Ubwo rero kuko abakobwa ari bo bari benshi hafashwe icyemezo cyo gusezerera abahungu, ubwo nanjye akazi kanjye kaba karangiriye aho.

Nabaye kwa Agatha iminsi mike ariko numva ari byiza ko nashaka uko nakongera kwibana kuko nubwo Agatha yari yaramfashije ariko nta n’ubwo byari kuba ari byiza kuba ahantu ntacyo ukora, hari igihe urambirana niko kamere muntu imera. Agatha rero naramushimiye maze musezeraho, nashatse inzu hafi aho ntangira kujya nibana, Agatha yamfashishije ibintu by’ibanze birimo igitanda na matelas n’ibikoresho byo mu mu gikoni no kumeza basi ubwo mba ninjiye mu buzima bwa giseribateri.

Ku ishuli rero n’ubwo ntishyuraga ariko nari nzi amayeri nkoresha ntibanyirukane gusa ntabwo nakoraga ibizami, ariko nakomezaga kwiga. Hari umudamu umwe wakoraga muri ELECTROGAZ twiganaga witwga TUYISENGE Dominique, yari yarambonyemo umuhanga cyane maze ahita ampa akazi ko kujya nigisha umwana we wigaga muri la Colombière.

Uwo mwana witwaga Bruce yigaga mu wa gatatu wa tronc commun, maman we rero yashakaga ko namufasha gutegura ikizami cya leta, kandi nkamushyira ku murongo w’umunyeshuli w’umuhanga, ubwo ako kazi ntabwo nari kukanga, yagombaga kujya ampemba 15000 ku kwezi kandi akajya ampa ticket y’100 ku munsi.

Umunsi wo gutangira warageze Dominique duhurira ku ishuli hakiri kare kugirango anyereke mu rugo hanyuma tugaruke ku ishuli, twaragiye tugera iwe ku Kacyiru munsi ya za ministeri hafi neza ya Village Urugwiro, uwo Dominique yari umudamu w’uwari Préfet wa Kibungo cyangwa Umutara kimwe muri aho witwaga NTABANA Innocent.

Umwana naramubonye, duhana gahunda y’ukuntu tuzajya twiga ahasigaye jyewe na Dominique dusubira ku ishuli, umunsi ukurikiyeho nagiye gutangira kwigisha uwo mwana, gusa ntabwo byari byoroshye, uretse imibare nta kindi nari nshoboye kumwigisha.
Chimie nta na hamwe nari narigeze nyiga, physique twayize duhushura ntacyo niyumviraga, igifaransa kirari yarashyaga, uretse icyo kwirwanaho gusa ariko ibyo kwigisha umuntu rwose kwabaga ari ukumpohohotera, reba nawe igifaransa cy’umu A3 wongereho ko no muri A2 technique nabaga inshuro nyinshi ndi kwicururiza amagi n’inkoko, amasomo nkayo y’ibifaransa sinayigaga.

Gusa ihame ryitwa article 15 nari nararimize bunguri ikitwa kwirwanaho ahashoboka n’ahadashoboka byari ibintu byanjye.

Umwana kugira ngo atazanca amazi, nabanje kumushyira ku mibare, kuko iyo twari twarize muri kaminuza navuga ko yari mathématiques générales yari ihagije pe. Nari narayize bihagije ku buryo niyo nasobanuriraga abanyeshuli bitansabaga na notes naheraga kuri chapitre ya mbere nigisha nkageza ku ya nyuma, hari n’umukobwa wigaga muri ULK wigeze kunsaba kumusobanurira mbimubwira mu mutwe ntiriwe ndeba muri notes ze.

Umuhungu wa perefe rero namubanje imibare, ahasigaye nshaka uburyo njya kwiga ibindi, physique yo muri tronc commun ntabwo yari ikomeye, nafashe ikaye ye gusa ndayifotoza ahasigaye njya kubyiyigisha mu bibliothèque, nahise mbimenya kuko nari mfite notion za Eléctricité byahise biza.

Chimie niyo nabuze aho mpera, gusa naje kwibuka umwana icyo gihe wigaga kuri IFAK muri biochimie witwaga Diogène, ubu ni docteur nawe, yari umuhanga, naramwegereye chimie ayinterekamo ibi bisobanutse, kereka tableau périodique niyo yangoye kumva, noneho naba napanze kuyigisha nkajya kwa Diogène nkiga bike ndibwigishe. Igifaransa nacyo ntabwo cyari gikanganye kwari ugusoma notes narangiza ngasoma ibitabo bike by’igifaransa.

Umwana namutsindagiye matières ibintu biracika, yabaye umuhanga ku buryo anarangije secondaire yabonye bourse mu buhinde ubu ni umugabo ukomeye.

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23

NDAMIRA – Episode 24

NDAMIRA – Episode 25

NDAMIRA – Episode 26

NDAMIRA – Episode 27

NDAMIRA – Episode 28

NDAMIRA – Episode 29

NDAMIRA – Episode 31