“NDI UMUNYARWANDA” IGAMIJE IKI?: Dr Rudasingwa

    Ibishya mu Rwanda ni campaign ya Kagame na bagenzi be bagira bati: “turi abanyarwanda”. Icyo batavuga kandi bamenyesha nuko ubwo baba bavuga bati abatari twebwe cyangwa batari kumwe natwe si abanyarwanda ( cyangwa inyangarwanda!). iyo campaign ije ikurikira iyo kubwira urubyiruko mu Rwanda ( abahutu ) ngo basabire imbabazi ababyeyi babo kubera icyaha cya jenoside bose bagomba kubazwa. Iyo campaign nayo yaje ikurikira indi yo kureshya impunzi ( NGWINO UREBE-COME AND SEE), ni iterabwoba ryo gucyura impunzi ku ngufu.

    Aho kwiratana ubunyarwanda bwo twese tunganya kuko nta munyarwanda uruta undi, Kagame na bagenzi be bakabaye bibaza ibibazo bibiri, byombi bigaragarira mu bitekerezo no mu bikorwa:

    1) Ndi umunyarwanda ki?
    2) Ndi umuntu ki?

    Sibo bonyine bakwiriye kwibaza ibyo bibazo. Buri munyarwanda akwiriye kubyibaza.

    Umunyarwanda wese uvugisha ukuri kandi uzirikana inyungu ze n’izabandi banyarwanda, agomba kumenya ko u Rwanda ari urwacu twese kandi turukunda bingana. Abanyarwanda twese tuziranye ku mateka maremare yaranze igihugu cyacu, harimo ibibi n’ibyiza, kandi twese tubifitemo uruhare. Kwubaka u Rwanda twese twibonamo, biradusaba rero kudatinda kuri ririya kinamico rigamije kugabanya abanyarwanda no kwimakaza ubutegetsi bw’igitugu.

    Abanyarwanda barifuza kurangiza burundu:

    – ubuhunzi
    -ubutegetsi bw’gatsiko akariko kose
    – ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda
    -guhohoterwa no gufunfungwa ku mpamvu za politike, ubwoko cyangwa akarere
    -kubebera mu gihugu cyawe nkaho nta burenganzira ukigiramo, ugategereza kugenerwa imyifatire, icyo ukora, abo ugomba kubana nabo, naho ugomba kujya
    -inzego z’umutekano ziri mu maboko yagatsiko nako kubwoko runaka
    – amacakubiri abibwa n’udutsiko dutegeka ( kuva ku ngoma z’abami kugeza k’ubutegetsi bwa Kagame na FPR)
    – intambara hagati mu banyarwanda n’izo mu karere zikomoka mu Rwanda
    – ubukene bwabaye karande n’ubusumbane mu bukunga

    Nibyo koko ntabwo ibi bibazo u Rwanda rufite byatangiranye na FPR na Kagame. Ariko haribyo bongereye ubukana, badukana nibindi bishya. Ubu se iyo Kagame na gatsiko ke iyi bibajije bati ndi umunyarwanda ki bisubiza iki? Iyi yibajije ati ndi muntu ki yisubiza iki?

    Izi campaign zirerekane kunanirwa kwa Kagame nagatsiko be bituma basambagurika bashakisha uko bava mu bibazo bishoyemo, badasize abanyarwanda bose.

    Dore Inzira yabakiza, kandi igaha ihumure abanyarwanda, inzira yatuma twubaka u Rwanda ruhumeka uburenganzira bwa buri mu nyarwanda, demokarasi, ubumwe nyakuri, n’amajyambere asaranganyijwe kandi arambye:

    Twabwiye Leta y’u Rwanda, namashyaka yose akorera mu Rwanda nakorera hanze yarwo, abakuru b’amadini, societe civil, FDLR, Umwami Kigeli Ndahindurwa, abanyarwanda b’inyangamugayo bigeze kuba abayobozi mu rwego rwo hejuru, tuzahure tuganire uko twavana u Rwanda mu bibazo by’inzitane.

    Tubyifuje tukabishyira mu bikorwa, abanyarwanda bakabishyigikira, bizashokoka kandi abanyafurika n’amahanga bazabishyigikira.

    Bitari ibyo , ingaruka zo twese tuziziranyeho.

    Reka twubake hamwe maze tuzatsinde hamwe.

    Theogene Rudasingwa

    Comments are closed.