Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ntirikorera umuntu uwariwe wese n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa arimo

    ITANGAZO

    Iyi facebook bashyizeho yitwa (Ihuriro Rprk Kigeli Ndahindurwa) ni iy’intagondwa zitsimbaraye ku bwami bwakera Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rihora ryamagana ku mugaragaro. Ntaho Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rihuriye niyi facebook, ayamatangazo izo mbura mumaro zashyizeho ni amahomvu yazo yerekana ko nta kindi zishoboye gukora kindi, usibye gushaka kuyobya abantu (Confusion).

    Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ntirikorera umuntu uwariwe wese n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa arimo, kuko ubwami buruta umwami. Iyi FACEBOOK ntaho ihuriye nagato n’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.

    Niyo mpamvu ku bitureba nk’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK tuyamaganye ku mugaragaro. Duharanira system y’imiyoborere y’ubwami bugendera ku itegekonshinga dusaba ko bwageragezwa.

    Kuko twemera ko intagondwa zari zitsimbaraye ku bwami bwakera (Absolute Monarchy) n’intagondwa za Repobulika zagize urahare runini mu kworeka imbaga y’inyabutatu. Ibi tuzabigarukaho twamagana iyi FACEBOOK yurukozasoni mu kiganiro cyo kuwagatandatu taliki 14/12/2013 kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri SW no kuri Internet.

    Ibirebana n’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK mwajya mubisanga aha hakurikira:

    1. Facebook:

    a) Radio Inyabutatu, b) Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK

    2. Websites:

    a) www.inyabutatu.com b) www.radioinyabutatu.com

    3. Radio Inyabutatu ikorera kuri SW:

    a) Frequency 17870 kHz muri 16 meter band.

    Bishyizweho umukono na:

    Eugene Nkubito

    Chairman Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK

    Email: [email protected]