« NIMUSYE AMASAKA MWARIKE UMUTSIMA, INYAMASWA IKURIKIWE N’ABAGABO », PROSPER BAMARA.

Ubu butumwa buhawe abanyarwanda basonzeye kandi banyotewe no kubona ubuyobozi butavangura abana b’igihugu, mbutanze mbukuye ku mutima kuko mbona abanyarwanda dutangiye gukanguka ku bwinshi kandi ko icyo dukurikiye tuli hafi kugishyikira byanze bikunze!

Abanangira n’abagira nabi ntibabasha kunaniza amaboko y’abanyagihugu batari bake bahagurukiye gutabara no gutuma habaho impinduka izana imiyoborere myiza n’iyubahirizwa ry’ikiremwamuntu mu Rwanda, kuko ibi bazabigeraho byanze bikunze! Nkaba aliyo mpamvu natangiye mvuga nti  « Ab’iwacu mwese n’aho muli hose nimuhumure ili shyano ryatugwiririye ntirizahora rihanze, ndetse nimushaka mube musya amasaka n’umutsima, kuko inyamaswa ikurikiwe n’abagabo ».

Ubundi birazwi ko agakurikiwe n’abagabo kaboneka byanze bikunze ariko abagore nabo burya bakaba badasigara inyuma muli icyo gikorwa cy’ubutwari kuko basigara bafashe iry’iburyo, uretse yuko bashobora nabo kubonekamo intwali zijyana n’abandi kandi n’ubu ziliho ziranaboneka.

Uko u Rwanda ruyobowe ubu ku munsi wa none nibyo bamwe bita akaga kagwiriye u Rwanda. Mbese tubishyize mu magambo make twavuga ko Ingoma ya FPR na Kagame ari Akaga kagwiriye u Rwanda n’abanyarwanda!

Abanyarwanda bali mu kaga kaberekeza iyo batazi, kandi bakagotewemo! ese bazagakizwa n’iki?

Akaga ku batutsi, akaga ku bahutu, akaga ku bo muli bo bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, akaga ku bo muli bo barokotse iyicwa ry’abahutu kugeza ubu leta itaremera ko rikorerwa inyigo kandi abenshi bakaba bibaza ko umunsi ryizweho bizagaragara ko riri mu rwego rwa jenoside yibasiye ubwoko, akaga ku batutsi b’abagogwe bishwe n’ingabo n’ubutegetsi bw’abatutsi basa n’ababasimburanyeho n’ubutegetsi bw’abahutu.

Akaga ku batutsi n’abahutu bandi bose bakomeje kwivuganwa no kwicwa urubozo n’ingoma iliho, akaga ku batutsi balimo n’abahutu bake bahungutse nyuma y’imyaka mirongo baziko bakize akabi none ubu bakaba bakukiye umutima mu butegetsi bwashyizweho hamenetse amaraso y’abana babo ku bwinshi, akaga ku batutsi n’abahutu bashubijwe mu buhunzi nyuma y’imyaka myinshi irenga na mirongwitatu kuli bamwe barababariye mu mahanga bakaba bari batashye baziko bakize ubuhunzi burundu none bakaba barabushubijwemo na leta bafashije kujyaho aka wa mugani ngo akamasa kazamara inka kazivukamo.

Akaga ku batutsi barokotse icumu ry’intagondwa z’abahutu maze bakicwa mu buryo budasobanutse naho abambari b’ingoma iliho aho kubarinda bakamamaza ko ngo ari abahutu bariho basibanganya ibimenyetso (kandi hali n’ibihwihwiswa ko bamwe mulibo bahitanwaga cyangwa n’ubu bagihitanwa n’abashinzwe umutekano cyangwa se abandi bakorera leta y’igitugu iliho).

Akaga ku bahutu bahunze ubwicanyi bukomeye bwa leta iliho bakaba bakomeje gukomatanywa n’abajenosideri bavugirizwa induru ngo bahunze ubutabera nk’aho mu Rwanda ubu harangwa ubutabera, akaga ku bavuye ku rugerero nyuma yo kurwana urugamba rwashyize abanyagitugu ku ngoma none abo basore n’inkumi bakba bandavuriye mu mihanda y’igihugu barwaniye, akaga ku bana b’u Rwanda bahejejwe hanze bitwa abajenosideri kandi abali babakuriye bicariye umutsima muli Kigali-Kapitali aho basangira n’umunyagitugu.

Akaga ku banyamahanga biciwe mu Rwanda (abespanyoro, abafaransa, abataliyani, abanyakanada, n’abandi balimo abihayimana n’abanyamakuru, ..), akaga ku banyekongo bamaze gushirira ku icumu ali za miliyoni nyinshi kubera ubutegetsi budashoboye gushakira abanyagihugu umubano mwiza n’ibihugu by’abaturanyi, akaga ku madini yabujijwe epfo na ruguru kubera gusabwa kugendera mu murongo Imana no kutubahiriza ukwemera kwayo.

Akaga ku miryango y’abihayimana biciwe i Gakurazo nyuma y’intambara, akaga ku Mwami Kigeli wabujijwe itaha n’itahuka akaba aheze hanze yarwo, akaga ku bana bakomoka ku banyapolitiki bo muli Repubulika ya mbere bitwa abanyagitarama bo babonye ingoma yahitanye ababyeyi babo ivaho aho guhumurizwa bamwe bakaba bakwitwa abahutu b’abicanyi none abenshi muli bo bakaba bagiye kuzasazira ishyanga ku buryo usanga nta ngoma ibumva n’imwe kuko iyakabahumurije ubu ibashyikiriye yabanza kubashyira ku kanigo ngo nibasabe imbabazi.

Akaga ku banyapolitiki bahunze igihugu maze abana babo n’abafasha babo bagahindurwa ibigarasha bitemerewe kugira ikimuranga, akaga ku bacamanza basabwa gutera umugongo ubutabera uwihaye kubukomeraho agacirwa mu mva cyangwa se agahunga, akaga ku bunganizi mu mategeko basabwa kwihakana amasezerano n’abo baburanira ngo batahasiga agatwe, akaga ku banyamerika, abongereza n’ibindi bihugu by’ibihangange umutegetsi w’u Rwanda n’ishyaka rye bamaze kubera umuzigo uremereye mu gihe be ukuwikorera  alibo bawuhambiriye bakawigereka ku mutwe.

Akaga ku banyarwanda bose bahozwa muli muzunga bakaba bagiye kuzalindagizwa burundu na gahunda zicurikiranye nka Ndi Umunyarwanda, Ikigega Agaciro, Gusaba imbabazi kw’ibyaha byakozwe bamwe bataravuka cyangwa batanahari, gutaburura amagufwa y’abamariwe ababo no kuyasiga za vernis bikurikiwe no kuyamurikira mu tubati tw’ibirahuri ngo agirwe igicuruzwa mu bindi kandi ibyo bigakorwa beneyo nta n’ijambo na lito bahawe, akaga ku bahutu biciwe ababo bakaba kugeza ubu barabujijwe n’uburenganzira bwo kubaririra cyangwa se kubibuka ku mugaragaro, akaga …

Aliko n’ubwo aka kaga gasa n’akibasiye abanyarwanda ndetse n’ab’isi yose muli rusange, iyo umuntu yitonze akareba asanga hari impamvu ikomeye yo yo kutiheba no kugira icyizere ko ibintu bigiye guhinduka. Igitanga icyizere si ikindi ni uko ubu bimaze kugaragara ko abantu benshi batangiye gushyira imbere ukuvugisha ukuli ku mateka yaranze umuryango nyarwanda, ugukora ibishoboka byose ngo habeho ibiganiro byubaka kandi bisangiwe na bose, ukumva agahinda k’abo badahuje ubwoko n’ukwifatanya nabo mu kababaro kabo, hakaba hariho no gushakisha uko hajyaho uburyo bw’imiyoborere bwabera abanyarwanda nyuma yo kunyura mu muhengeri ukaze w’amateka agwiriyemo uburiganya, ubwicanyi, ubuhotozi, ubusambo no kwimakaza ivanguramoko n’uturere.

Ubu buryo bwiza bw’imiyoborere bwifuzwa kandi buliho buharanirwa, abantu benshi bemeza ko byaba byiza bubaye ubushya butigeze bugeragezwa kugeza ubu, bikaba bisaba ko habaho impaka zihagije kugira ngo abanyarwanda tubashe kumvikana ku cyo dukeneye.

Icyo cyizere kandi kirushaho kwiyongera iyo umuntu arebye abahunze igihugu bahanganye n’Akaga twavuze, akareba abari mu gihugu bahanganye nako tutibagiwe n’abashyigikiye impinduka aliko batavuga kubera ubwoba bwo kwicwa cyangwa se guhutazwa ku bundi buryo nko gucirwa mu butindi no mu munyururu, agasanga bagaragaramo abahutu, abatutsi, abatwa, imvange z’amoko.

N’abanyamahanga bababajwe n’agahinda abanyarwanda barimo; bakagaragaramo abahoze mu ngabo zabayeho mbere mu Rwanda n’iziriho ubu; bakabamo abatitwaje intwaro n’abazitwaje, bakabamo abahoze ari abategetsi bakomeye cyane n’abakozi bo mu zindi nzego bose b’abanyabwenge, bakabamo abahoze ari abakuru b’ingabo n’abari abakuru n’abato mu nzego z’umutekano z’igihugu, balimo n’ababaye muli politiki kuva imu gihe cy’ubwami no guharanira ubwigenge bo mu mpande zose zari zihanganye, bakabamo abihayimana n’abavugabutumwa benshi, bakabamo abahanuzi n’abaraguzi b’umutwe, bakabamo abahanzi b’ingeri nyinshi, bakabamo abibumbiye mu mashyaka ya politiki dore ko arwanya ubutegetsi bya nyabyo amaze kurenga makumyabiri n’ane cyangwa n’atanu, bakabamo abibumbiye mu miryango itegamiye kuli Leta, bakabamo n’abantu ku giti cyabo batanga ibitekerezo n’ubujyanama cyangwa se bakitanga mu bundi buryo bubashobokeye.

Naho abakikanga ngo umutegetsi uliho n’ishyaka rye baranangiye ntawabashobora bafite ingabo, bambaye intwaro bakaba biteye iterabwoba ku batavugarumwe nabo no ku baturage bose, abo nibo mbwira nti: nimuve mu kinya mwatewe n’umunyagitugu, nimuve mu bitotsi muhejejwemo, nimusange abandi mufatanye urugendo rwo kugera ku byiza kandi n’Imana iraba ibaherekeje.

Gusa ni ukwitwararika ikintu kimwe gikomeye cyagiye kidusenyera mu bihe byashize kitaretse no kongera inzangano hagati yacu: kumva ko umutegetsi cyangwa se abategetsi bavuyeho bagomba kwicwa n’ababo bose n’ibyabo byose, n’utishwe akangara akazagwa ku gasi avumwa nk’icyaha, cyangwa se agacirwa ishyanga ubuziraherezo kugeza abe bigobotoye nabo bagakora nk’ibyo ubwoko bwabo n’imiryango yabo yakorewe! Ubu se koko twazahora muli ibi?

Oya ibi ntibigasubire rwose, abana b’u Rwanda bose nibakundwe, bahumurizwe, abahemutse bagawe binyuze mu mategeko. Bibaye ngombwa ko ubucamanza twifuza guha ubwisanzure n’ubwigenge bwuzuye bubona ko hagomba kubaho gucibwa icyiru n’ibihano haba mu buryo bworoheje cyangwa se bukaze, icyo gihe habaho kubahiriza ubucamanza nta kabuza, aliko hatabayeho gukura umutima cyangwa guhitana abatacishijwe mu kayunguruzo k’ubucamanza butabera.

Sinarangiza ntibukije abategetsi b’u Rwanda ko byaba byiza kurushaho, nabo bagize uruhare mu gutuma impinduka abenshi twifuza igerwaho, ko kandi babishatse ibyo byagerwaho nta maraso amenetse nta n’intugunda zibayeho! Ndibutsa aba bategetsi ko inzira ali imwe ikaba ali yayindi yo kwemera kuva ku izima bakagura amarembo bagahamagara bose maze inama y’umushyikirano yaguye cyane ikaba, nta rundi rwitwazo nta no gutegereza. Ibi nibitabaho bazaba banze guherekeza abanyarwanda mu gushyikira icyo bifuza, bityo abo bireba bakaba bakwishakira indi nzira yo kubigeraho mu buryo budasubirwaho kandi ibi bikagomba kuba nta kabuza.

Ndabashimye mwese abakurikiye iki kiganiro, kandi ndangije mbifuriza gukunda u Rwanda n’abanyarwanda, nimukunde abato, mukunde abakuru, mukunde ababyeyi kandi mukunde abana. Nimukunde abahutu, mukunde abatutsi, nimukunde abatwa mukunde abakomoka ku babyeyi badahuje ubwoko, nimukunde abagenderera igihugu n’abagikunze bagahabwa ubunyarwanda batarabuvukanye, nimukunde inshuti n’abatabara u Rwanda bose haba mu nkunga y’ibirutunga cyangwa se mu nama zirwubaka. Nimusabire cyane abayoboye igihugu ngo amatwi yabo yumve kandi umutima wabo worohe. Ndabifuriza guhesha icyubahiro Imana n’abakurambere, kuko  baduhozaho ijisho ngo tuve mu bibi dutungane kandi dutunganye imiyoborere mu rwatubyaye.

 

Byanditswe na : Prosper Bamara,  

ku wa 08 ukuboza 2013