Ndashaka kubanza kumenyesha abazasoma iyi nkuru ko kuba muri opposition atari icyaha kandi ko opposition atari ukurwana cyangwa kugira uwo urwanya nk’uko bamwe babyirengagiza babisobanura bakurikije uruhande babogamiramo.
Kuri njye rero wo muri opposition nta mpamvu n’imwe nshyigikira biriya 60 % by’ abategarugori bitewe n’ibi bikurikira:
Ngendeye ku bahoze mu nteko ishinga amategeko no mu zindi nzego, nta na hamwe bigeze bagaragaza uruhare rwabo mu bikorwa bizamura umwana uri mu karengane kandi aribo bazi imvune yo kubyara . Ndatanga urugero ku byemezo bimwe byafashwe aho hari abana b’abanyeshuri babuze uko biga kandi ari imfubyi se cyangwa bakaba batishoboye kubera imiryango bavukamo, yagiye ishyirwa mu mwanya utari wo bikozwe bareba , babyumva, bakicecekera.
Urundi rugero ruri hafi ni uburyo bashyigikiye gahunda yo kuvanamo inda, mu gihe bazi uko biryana n’ingorane zikurikiraho. Aho bagafashe iya mbere ngo batange inama mu nzego barimo bakicecekera.
Ikindi rero kijyanye n’aya matora tuvuyemo, si njye njyenyine ubibona ko 60 % by’abategarugori mu nteko ntacyo bizahinduraho ku byemezo bizajya bifatwa na cyane ko bamwe muri bo bagaragara bashyizwe mu nteko n’abayobozi b’amashyaka bakomokaho ku mpamvu nyinshi umuntu atakwirirwa asobanura: uko yinjijwe mu ishyaka, amasano hagati y’abayobozi, ugasanga rero umeze utyo adashobora kuvuguruza icyemezo iki na kiriya kubera uko yashyizwe mu mwanya arimo.
Byakabaye byiza amatora akozwe, abaturage bagatora abantu ku giti cyabo kubera ubuhanga n’ubushishozi bababonaho bashingiye kubyo bagaragaje mu mirimo bakoze. Iyi niyo mpamvu ituma udashobora kujyana ikibazo cy’akarengane ku witwa intumwa ya rubanda kubera ko utigeze umutora, ko atigeze agusaba ijwi ku buryo bugaragara uretse kubikorera mu rwego rw’ishyaka arimo.
Ndasanga rero umubare nk’uwo utagira icyo uzamarira abaturage nta mpamvu zo kuwushyigikira birutwa no gushyiramo abagore 10 basobanutse mu bushishozi kandi bagaragaza ibitekerezo byubaka atari ba bandi bakoma amashyi batazi icyo bayakomeye cyangwa aka rya jambo ngo # icyo kanaka avuze ntacyo ndenzaho – ce que ……..dit , je n’ajoute rien #.
Nibaduhe uburenganzira dutore abo tubona ko bazagirira abaturage akamaro aho gufata 60 % itazagira icyo imarira rubanda. Yego ndabyumva ko bifite icyo bisobanuye muri politiki ko abagore bashyizwe imbere bikamamara iyo mu mahanga, ariko se akamaro nyako ku baturage ni akahe?
Ndibutsa ibyo abaturage baherutse kuvuga batanga ibitekerezo ku ruhare abadepite bacyuye igihe bagaragaje, aho hafi ya bose bavuze ko batababonaga mu nama z’abaturage iyo mu Turere, Imirenge , Utugari bakomokaho, yewe n’amategeko bavuga ko basuzumye ko harimo ayabangamiraga abaturage. Iyo niyo myumvire yanjye kuri icyo kibazo nk’umunyapolitiki wa opposition. Nkaba nsaba ko Gouvernement yajya ihamagara abantu batanga ibitekerezo ku gikorwa iki na kiriya bagahamagaramo n’abanyapolitiki ba opposition kugira ngo bafatanye kubaka igihugu aho kubikanga no kubita abanzi, barwanya ubuyobozi n’ibindi.
Noel Hakizimfura