Ndakwinginze ngo ufate iminota itanu gusa (5min) utekereze kuri aba bana 4 b’inzirakarengane biswe Nyirabayazana yo kuvuganira urundi rubyiruko uboshye ko ari icyaha aho kuba ubutwari nka bumwe bw’intwarane. Abo ni: NTAKIRUTIMANA Emmanuel, HITIMANA Sammuel, ICYITONDERWA Jean Baptiste na NTAVUKA Martin. Bakubiswe, barakomeretswa, barabangiza, babakoreye iyica rubozo….
Aba bataripfana rero bavanguwe mu bandi barenga 40 bazizwa gusa kuba babajije impanvu uburenganzira bwabo bwo kwiga buhonyorwa na Leta yahawe inshingano zo kuburengera. N’uko bandikira Ministre w’intebe maze ngo ubwo baba baciye inka amabere.
Ndibutsa iki rero? Kuva kuri Perezida, uciye kuri Ministre w’intebe n’uwuburezi n’abandi, kugeza kuri Nyumbakumi, aba ni abantu rubanda iba yashinze imirimo ngo barengere inyungu z’abenegihugu bose, kandi barabihemberwa si impuhwe batugirira ngo babe muri iriya myanya!
None se kuki bafunga, bagahohotera ubajije impanvu uburenganzira bwe butubahirizwa? Biragaragara ko Aba bayobozi basigaye bitiranya u Rwanda n’ingo zabo.
Hakorwa iki rero: Iyo umwe mu bayobozi ananiwe kuyobora no kwita ku nyungu za rubanda agomba guhita yegura, bitaba ibyo akeguzwa ku ngufu za rubanda. Ikibazo rero ni ingorabahizi kuko Leta y’agatsiko yose yananiwe inshingano yahawe nyine na Rubanda.
Igisubizo rero ni uko dukwiye gushaka icyo twakora mu maguru mashya abiyicaje ku ntebe bakayihagurutswaho vuba na bwangu. Ubuyobozi bugahabwa abandi benegihugu babishoboye, bakarengera inyungu z’abengegihugu twese aho kwicwa umugenda.
Tanga umusanzu wawe rero uko wishoboye REVOLISIYO ITAMENA AMARASO IKUNDE ISHOBOKE.
UMUTARIPFANA Nkurunziza Venant.
nibyiza koko none ko utatubwiye aho tunyuza iyo fanshanyo se?twese turashaka gukuraho buriya butegetsi bwigometse mukomerezaho
ko mukabya gusa murabona mwe mwakora iki gisumbya fpr mwagiye mureka kwirarira ngo muzi politique kurusha abandi icyo nababwira nuko mwakurayo amaso kuko ntakindi kiri mu mitwe yanyu atari invangura ngo mura rwanira rubanda sha nta fpr muza kuraho ngo mubishobore ndahiye ruganzu