NTA MUROZI WABUZE UMUKARABYA: KUBER’IKI THABO MBEKI NA PLO LUMUMBA BARIMO BIVURUGURUZA?

Yanditswe na Valentin Akayezu
“AFRICAN INTELLIGENTIA” IN QUESTION
Iyi nyandiko igamije kwibaza impamvu yateye impurirane y’ijambo rya Thambo Mbeki yagejeje ku banyeshuri muri Afurika y’Epfo https://youtu.be/QxZ6wgzr6TE?si=bXaibKg5b14NaKGG , ijambo PLO Lumumba yatambukije ku rubuga rwa Youtube ari muri Kenya https://youtu.be/b-WD1I5r1b4?si=rrLst_sC-3vfTbFl ndetse n’ikiganiro Kagame Paul yahaye Television ya NTV yo muri Kenya, ikiganiro cyabereye i Kigali https://youtu.be/bxxDK9DwuL4?si=1CMUaULxA1d9eRcc . Ibyo byose bikaba byabereye icyarimwe kandi byose bisobanura kimwe impamvu y’intambara ya M23/RDF yashoje kuri Kongo. Iyi nyandiko iragerageza gucukumbura iby’iyo mpurirane.
Abanyarwanda bamaze iminsi bahanganye n’ikinyoma cya FPR ku ntambara ndengakamere yashojwee ku gihugu cya Kongo na M23/RDF mu izina ryo kurengera Abatutsi b’Abakongomani no kongera kwiyomekaho ibice FPR yitirira ko ari iby’u Rwanda, baguye mu kantu bumvise uburyo Thabo Mbeki asobanura ashimangira ikinyoma cya mucuti we Paul Kagame.
Ntawasobanura ibya Thabo Mbeki atabanje gusubira inyuma ngo arebe igihe cya presidence ya Nelson Mandela, ubwo Thabo Mbeki yari Vice-President we. Ifungurwa rya Nelson Mandela ryakomotse ku bwumvikane bwa rwihishwa yagiranye na Leta y’apartheid yasimbuye bigizwemo uruhare kandi n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi. Mandela amaze gufungurwa, yashyize imbere politiki yo kubabarira no koroherana, bikurikirwa no kugirwa intwari idasanzwe mu bihugu by’uburengerazuba. Bivugwa ko, n’ubwo bizwi ko Perezida Mandela yeguye ku bushake bwe, nyuma y’imyaka itanu yari amaze ayobora igihugu cya Afurka y’Epfo kuva tariki ya 10 Gicurasi 1994 kugera mu 1999, ariko amakuru amwe avuga ko muri ANC hari hamaze gucikamo ibice bibiri aribyo igice cy’abatsimbaraye ku matwara ya gikomuniste n’igice cy’abandi babonaga ko ANC ishobora kugendera ku matwara mashya ashingiye kuri “democratie libérale”.
Ariko na mbere gato ubwo Mandela yari amaze kurekurwa, ku itariki ya 11 Gashyantale 1990. muri ANC hatangiye kuvuka impaka z’ugomba kuyobora igihugu, maze cya gice cyari gitsimbaraye ku matwara ya gikomuniste cyashyiraga imbere abagabo nka Chris Hani ari nawe wari uyoboye uMkhonto we Sizwe (ishami rya gisirikare rya ANC) akaba yaritabye Imana mu 1993. Oliver Thambo wanaje kwitirirwa ikibuga cy’indege cya Johannesburg, akaba yaritabye Imana nawe mu 1993. Igice cy’abaliberale, ku isonga Nelson Mandela, Walter Max Ulyate Sisulu, wabaye umunyamabanga mukuru wa ANC, ndetse akaza no gusimbura Nelson Mandela ku buyobozi bwa ANC kuko Mandela yayoboye ANC kuva mu 1991-1997. Walter Sisulu akaba yarafunganywe na Nelson Mandela imyaka 25 (Mandela we yafunzwe 27) muri gereza ya Robben Island, akaza kwitaba Imana mu 2003.
Thabo Mbeki (wiberaga mu Bwongereza igihe cy’intambara yo kurwanya ba gashakabuhake anahagarariye ANC muri icyo gihugu) nawe yabarizwaga muri icyo gice cy’abaliberale, nibo baje kugira imbaraga nyinshi maze binatuma Nelson Mandela ariwe utoranywa kuzahagararira ishyaka mu matora yabaye mu 1994 akaza gutsindwa na ANC maze Mandela abaye Prezida, Thabo Mbeki nawe yahise amubera Visi Perezida hamwe na Frederick de Klerk wahoze ari Perezida wa leta ya gashakabuhake ariko kubera ubwumvikane yagiranye na Mandela, ndetse bikaza kubahesha bombi igihembo cya Nobel, byatumye igihe Mandela abaye Perezida, Frederik de Klerk yemera nawe kwinjira muri Leta nshya nka Vice Prezida(hari ba visi perezida babiri: Thabo Mbeki na Frederik de Klerk waje kwegura mu 1996).
Abakurikirana politiki ya Afurika y’epfo bemeza ko imyaka itanu Mandela yamaze ku butegetsi, haba imbere muri ANC, haba mu baturage, hari hatangiye gututumba urunturuntu kuko benshi mu birabura batabonaga neza politiki ya Mandela yo korohera ba gashakabuhake no kubareka bakaba aribo bakomeza kugenzura ubukungu bwa Afurika y’Epfo.
Uwo mwuka wo kutanyurwa n’imiyoborere ya Mandela yasaga gusa nkaho yavanyeho iburabuzwa ry’Abirabura bakorerwaga n’abazungu, ariko ikaba ntacyo yari yarahinduye ku bukene bwarushagaho kuba karande mu mibereho y’abirabura benshi, bisa nk’ibyashyize igitutu kuri Nelson Mandela maze ahitamo kutongera kutiyamamaza ariko asiga yarateguye Thabo Mbeki kuzamusimbura. Thabo Mbeki yabaye Perezida w’Afurika y’Epfo guhera mu 1999 kugera mu 2008, imiyoborere ye ikaba yararanzwe no gukomeza umurongo wa Mandela wo kuyoborera igihugu bishingiye ku bwisanzure mu by’ubukungu, ibizwi nka “economie libérale”, bityo ubukungu bukomeza kwiharirwa n’igice gito cy’Abazungu noneho abirabura, ugize amahirwe akagira aho ahurira n’isanduku ya Leta maze ruswa si ukwimonogoza karahava.
Uko kunanirwa gushyiraho politiki zikomeye zituma imibereho y’abaturage ihinduka, niko kwatumye cya gice cy’abibona mu mitegekere ya gikomuniste muri ANC kibona uruvugiro, maze Jakob Zuma azamukira aho ngaho abifashijwemo n’ishami ry’urubyiruko ryari riyobowe na Julius Malema, bituma Thabo Mbeki atabasha gusoza mandat ye ya kabiri yagombaga kurangira mu 2009, ariko ishyaka rya ANC rikaza gufata icyemezo cyo kumweguza mu 2008, maze Jakob Zuma wari Visi Perezida wa Thabo Mbeki, afata ubutegetsi atyo, aba Perezida wa gatatu wa Afurika y’Epfo ya nyuma ya apartheid. Ariko mbere gato, Thebo Mbeki akaba yari yageragaje gukora ibishoboka byose ngo azabangamire Zuma ndetse hanakorwa ibishoboka byose ngo amusige ibyaha byamuviramo no gufungwa. Thabo Mbeki yakoze amakosa yo gushaka kuvugira mu rwego rw’ubucamanza, maze biza kumubera umutego ukomeye wanatumye ANC imukuraho icyizere maze akeguzwa bitewe n’uko umucamanza Chris Nickolson yari yagaragaje ko Mbeki ari kwivanga mu mikorere y’ubucamanza agamije kureba uko Jakob Zuma yahamwa n’ibyaha bya ruswa bityo ntabashe kwiyamamariza kuyobora Afurika y’Epfo mu matora yakurikiraga isozwa rya mandat ya kabiri itarashojwe ya Thabo Mbeki.
Byumvikane ko akangononwa hagati ya Mbeki na Zuma kabaye kanini, byatumye Thabo Mbeki aba nk’uhejwe mu buzima bwa politiki ya Afurika y’Epfo. Zuma yabonetse agira uruhare mu ntambara ya M23 yo mu 2012, ari naho Paul Kagame yakuye iturufu yo gutangira kwiyegereza Thabo Mbeki uboneka nk’umurakare kubera gusa nk’ushyizwe ku ruhande mu ishyaka rya ANC. Mu nama ya Banki Nyafurika y’iterambere yabereye i Kigali mu 2013 cyangwa 2014, icyo gihe Donald Kaberuka akaba ariwe waruyoboye iyo Banki y’Afurika, Thabo Mbeki yayitumiwemo nk’umwe mu bashyitsi b’ingenzi iruhande rwa Oluseguni Obasanjo wigeze kuyobora Nijeria, umuherwe Mo Ibrahim na Ruto William wari Visi Perezida wa Kenya icyo gihe. Guhera icyo gihe, nta bikorwa bya Kagame, Thabo Mbeki yongeye kuburamo, byaba amasabukuru yo kwibuka, amanama mpuzamahanga yose yaberaga i Kigali. Ubundi mu rwego rwa lobbying, abantu nkaba ba Thabo Mbeki, bagira akabahasha k’ibanga bagenerwa. Ng’uko Thabo Mbeki yisanze ari ijisho rya Paul Kagame muri politiki ya Afurika y’Epfo.
Kuberi iki rero Thabo Mbeki yasohoka mu bihe nk’ibi kuvuga amagambo y’insubirajambo neza neza ku bikoreshwa na Kigali mu ntambara ya Kongo: uburenganzira bw’Abatutsi b’abakongomani, abasize bakoze jenoside mu Rwanda, ibice byambuwe u Rwanda ku bw’abakoloni… ? Mu rwego rwo gusubiza iki kibazo, ni ngombwa kwibuka ko Leta y’Afurika y’Epfo, iri mu bihugu byohereje ingabo mu mutwe wa SAMIDRC. Kigali itarahishe ko itashimishijwe na gato n’icyemezo cya SADC cyo kohereza ingabo muri KongoDRC, yabonye ko Thabo Mbeki ari iturufu nziza mu guteza akajagari muri politiki y’Afurika y’Epfo, bityo abaturage bagatangira kubona ko Leta yabo yaba yarahubutse mu kohereza ingabo mu gihugu, igice kimwe cy’abaturage barimo babuzwa uburenganzira bwabo kubera icyo baricyo, bityo nk’abaturage bazi apartheid bakaba bashobora kubangamira Leta bakayisaba ko aho kwifatanya n’ingabo za Kongo, ahubwo Afurika y’Epfo igomba gusaba Fatchi kwemera gushyikirana n’abaturage be basaba uburenganzira bwabo nk’Abatutsi b’Abakongimani.
Ese kubera iki, igihe Thabo Mbeki yakoreye disikuru ye byahuriranye n’igihe PLO Lumumba nawe yasohoreye ijambo rye? Uyu mugabo uyobora ishuri ry’amategeko muri Kenya (Law School of Kenya) ariko akaba anazwi k’impuguke ku birebana no kwigenga kw’Afurika yivana mu bukoloni bw’abo mu burengerazuba bw’isi, anazwi nk’umugabo wumva ko Kagame Paul ari umutegetsi uhamye Afurika icyeneye. Uko kurata Kagame, kwamuviriyemo kubona contrat nka “Public speaker” wa Académie Militaire y’u Rwanda. Ibyo rero bimushyira mu mwanya wo gusobanura mu buryo buhengamye ko imitegekere ya Paul Kagame ikwiye kubera isomo abandi. Muri video yasohoye kuri uyu wa kane, avuga ko ubutegetsi bwa Kongo budakwiye kwirengagiza ko gukinisha umutekano w’u Rwanda ari ukwiyahuriraho umuriro!!!! Akomeza asobanura uburyo ngo Kongo igwiriyemo imitwe y’abarwanyi yigenza uko ishaka, akirengagiza nkana ko Leta yashoboye kuyihuruza mu mutwe wa Abazalendo bafatwa nk’aba “reservistes”. Kigali mu kwiyegereza PLO Lumumba byabaye iturufu rikomeye kuko uyu Lumumba amaze kwamamara cyane mu rubyiruko rw’Abanyafurika aho benshi bamubonamo cyangwa bamwibwiramo kuba umucurabwenge wa none w’ingengabitekerezo ya Panafricanisme (le philosophe de la génération actuelle de l’idéologie de panafricanisme).
Ayo mayeri yo kwiyerekana nk’Abapanafricanistes, niyo Thambo Mbeki na PLO Lumumba bakoresheje mu butumwa bwabo kuko mbere yo kwezaho Kagame ububi bwe, babanje gusobanura uko ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, birimo bitakaza ingufu muri Afurika, bashimagiza ama coups d’état muri za Mali, Burkinafaso, Niger, hanyuma buririra kuri ibyo bombi basobanura uburyo intambara iri muri Kongo ari iya Abatutsi b’Abakongomani bagomba kubonwa batyo.
Ese ibi bihishe ayahe mayeri?
Kwitwaza panafricanisme mu magambo yabo hanyuma bakazana Kagame, ni ukwerekana ko Kagame akiri wa muyobozi uhamye, udateje ibibazo abandi banyafurika bityo ko agomba gukomeza kwizerwa ahubwo ikibazo gifite Leta ya Kongo itoteza abaturage bayo b’abanyafurika ibima uburenganzira bwabo ku gihugu!! Iyi kampanye kandi igamije no kugerageza kongera kumvikanisha ishingiro ry’intambara za Kagame kuko uko bihagaze ubu, bigaragara ko byari bimaze kurambira benshi guhora bumva intambara zitembesha imivu y’amaraso ngo zigamije guhagarika jenoside!! Aya mayeri ya “conscientisation générale” ni uburyo FPR ikoresha usanga benshi badasobanukirwa. Ni mu gihe Kagame nawe kandi kuri uyu wa kane yari yahamagaye NTV, télévision ikomeye muri Kenya ayiha ikiganiro yibanda gusobanura ikibazo cy’intambara ya M23/RDF muri KongoDR.
Rero ntawukwiye gutungurwa niyo mpurirane y’ijambo rya Thabo Mbeki, PLO Lumumba na Interview ya Kagame yahaye NTV byose byabereye igihe kimwe ariko mu bihugu bitandukanye.