Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza Akomeye Ku Ntego Yo Kohereza Abimukira Mu Rwanda

Ministri w'Intebe Rishi Sunak avuga iby'uwo mushinga imbere y'inteko ishinga amategeko y'Ubwongereza

Ministiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak, kuri uyu wa mbere yavuze ko agikomeye ku ntego ye yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Sunak yavuze ko yizeye ko abimukira ba mbere bazatangira koherezwa mu Rwanda vuba.

Avugana n’abanyamakuru ubwo yasuraga umujyi wa Convetry uri hagati mu gihugu, yagize ati ” Ndacyakomeye ku ngengabihe nihaye yo kuba indege ya mbere itwara abimukira igomba guhaguruka mu gihe cy’itumba.”

Muri iyi gahunda, biteganywa ko abasaba ubuhungiro bageze mu majyepfo y’Ubwongereza baje mu bwato buto, bashobora koherezwa gutura mu Rwanda. Gusa kugeza ubu, nta n’umwe uroherezwa kubera ibibazo bijyanye n’amategeko agomba kubahirizwa.

Mu rwego rwo kwirinda abashobora gukoma mu nkokora uyu mushinga banyuze mu nkiko, guverinoma ya Sunak irashaka gushyiraho itegeko ryemejwe n’inteko ishinga amategeko, ritambamira uburyo bwose bwo kugaragaza u Rwanda nk’igihugu kidatekanye ku buryo cyakwakira abo basaba ubuhungiro.

VOA