Ntaganda yahakanye ibyo aregwa n’ubwo igihe cyo kwisobanura cyari kitaragera

    Bosco Ntaganda yagejejwe bwa mbere imbere y’abacamanza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Werurwe 2013 i La Haye mu gihugu cy’u Buhorandi.

    Bosco Ntaganda yahakanye ibyo aregwa byose abwira urukiko ko ari umwere, kuri uwo munsi wa mbere w’urubanza wari ugamije kugaragaza umwirindoro wa Bosco Ntaganda.

    Ntaganda akurikiramywe kubera impapuro 2 zo kumufata zatanzwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rumwe mu 2006 urundi mu 2012, urwo rukiko rumurega ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Ituli hagati ya 2002 na 2003.

    «Namenyeshejwe ibyaha ndegwa ariko simbyemera» ayo ni amagambo yatangajwe na Bosco Ntaganda mu rukiko. Ariko umucamanza w’urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha Ekaterina Trendafilova  yamuciye mu ijambo amusobanurira ko impamvu urukiko rwateranye uwo munsi atari  ukumenya niba Ntaganda yarakoze ibyaha cyangwa atarabikoze. Ahubwo ngo hagamijwe kumenya umwirondoro we.

    Ntaganda wari wambaye ikositimu y’umukara wogoshe umusatsi yawumazeho yibwiye urukiko muri aya magambo:«Nitwa Bosco Ntaganda, mfite amazina abiri gusa, amazina nahawe n’ababyeyi banjye. Nk’uko mubizi, nabaye umusirikare muri Congo, navukiye mu Rwanda nkurira muri Congo. Ndi umunyekongo». Icyatangaje benshi n’uko Bosco Ntaganda yasabye kuburana mu Kinyarwanda ngo nirwo rurimi yumva neza ngo n’agafaransa gake.

    Mu gihe urukiko rwateranaga i saa tanu ku isaha yo mu Buhorandi, umucamanza yagenzuye niba uregwa yamenyeshejwe ibyo aregwa n’uburenganzira ahabwa n’amasezerano y’i Roma yashyizeho urwo rukiko.

    Abacamanza b’urugereko rw’ibanze bagennye ko tariki ya 23 Nzeri 2013 ari ho urukiko ruzaterana rukemeza ibyaha rurega Ntaganda.

    Twabibutsa ko Bosco Ntaganda yagejejwe i La Haye ku cyicaro cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku ya 22 Werurwe 2013 avanywe mu Rwanda, aho yari yishyikirije cyangwa yashyikirijwe ambasade y’Amerika i Kigali agasaba kujyanwa ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rumaze igihe rumushaka. Ibi byabaye nyuma y’aho ingabo zari zishyigikiye Bosco Ntaganda na Jean Marie Runiga zitsindiwe n’izishyigikiye Sultani Makenga mu ntambara yari ishyamiranyije ibice bitumvikana muri M23. Ariko uburyo Ntaganda yageze muri Ambasade y’Amerika i Kigali byo biracyari urujijo kandi hari benshi bahamya ko urwo rujijo ari ryo pfundo ry’uburyo Ntaganda azitwara mu rubanze rwe.

    Marc Matabaro

     

    Comments are closed.