ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRATABARIZA ABATURAGE BAKOMEJE GUTEGEKWA KWIMURWA NTA NGURANE BAHAWE.

Nk’uko tutahwemye kugaragaza ko leta ya Kigali hari gahunda itura ku baturage batabanje kuzigishwaho inama kandi izo gahunda zikabagiraho ingaruka,ni muri urwo rwego ubu hirya no hino mu gihugu cyane cyane abaturage batuye ahantu hahanamye ndetse no muhitwako hari ibishanga nko mu mugi wa Kigali mu murenge wa Gitega,umurenge wa Kimisagara yo mu karere ka Nyarugenge,umurenge wa Kimihurura,umurenge wa Gatsata yo mu karere ka Gasabo ndetse no mu bindi bice by’umugi wa Kigali bakomeje guhatirwa kwimuka aho batuye n’inzego z’ibanze.Ibi byagaraye ubwo ubuyobozi bw’imirenge bubicishije mu nyandiko ndetse no mu manama atanduka ubuyobozi bw’utugali bwagiranye n’abaturage bwamenyesheje abaturage ko bahawe iminsi mirongo icyenda(90) yo kuba barangije kuva aho batuye bakajya gushaka ahandi batura ndetse bategeka n’abasanzwe bakodesha(abapangayi) ko batemerewe kongera gukodesha amazu yaho hantu.

Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’uburyo iki gikorwa kirimo gutegurwa,kuko ubwacyo nk’igikorwa nyirizina cyo kwimura abaturage ahantu habi hashobora guteza impanuka mu gihe runaka ntabwo ari kibi,ikibazo ni uburyo aba baturage bategetswe kwimurwa ntiberekwe ahandi bazerekeza gutura,ikibabaje kandi ni uburyo aba bayobozi aribo bazengurutse baka umusoro ku bukode bw’amazu,amazu bamaze kubwira abapangayi ko batangomba kongera gukodesha.
Ibi bije nyuma yaho ubuyobozi bw’umugi wa Kigali butangarije ko 45% by’abatuye mu mugi wa Kigali bari munsi y’umurongo w’ubukene,bukaba buzi neza ko aba 45% abenshi aribo baba ahantu nkahariya buri kwimura abaturage nta ngurane butanze.Aha umuntu akaba yakwibaza buryo ki umuturage azabura idorari rimwe(1$) ku munsi rimutunga maze akabona amafaranga amwimura?

Nubwo amategeko atemerera abantu batuye mu bishanga guhabwa ingurane,ariko leta yakagombye kumenya ko mbere y’uko aya mategeko ajyaho aba baturage batuye mu bishanga nka Kosovu ya Kimihurura bari basanzwe bahatuye,abashyizeho amategeko bakagombye no kuba bararebye ingaruka aya mategeko azagira ku baturage maze bakazikumira hakiri kare.

Bamwe mubo ishyaka ry’Imberakuri ryegereye baritangarijeko badafite n’ubushobozi bwo kugura na shitingi,bibaza kandi nanone baramutse babonye izo shitingi aho bazishinga,aha naho twabibutsa ko shitingi ari imwe muri nyakatsi kandi uRwanda rwaciye nyakatsi.

Ishyaka ry’Imberakuri rikomeje gusaba inzego z’ibanze guha umutuzo abaturage kuko akenshi nizo zirirwa zitubwira ko abanyarwanda bishoboye kugirango zikunde zishimishe abayobozi bo mu nzego zo hejuru,ari naho haturuka ibi bibazo byose.

Ishyaka PS Imberakuri rikaba risaba leya ya Kigali kugirana ibiganiro n’abaturage barebwa n’iki kibazo maze bakerekwa ahantu bagomba gutura nabwo habanje kwigaho neza hato bitazamera nk’abajyanwe gutuzwa ku Ruyenzi none ubu naho hakaba hatemerewe guturwa,mu gihe amazi atari yarenga inkombe kuko ngirango abayobozi ba Kigali bakagombye kureba uko abaturage ba Kimihurura bataye umuyobozi mu nama maze bakareba uko abaturage bakomeje kwakira iki kibazo kibibasiye.

PS Imberakuri