Nyanza: Inzu umwami wa nyuma w’u Rwanda yabayemo iri kuvugururwa

Inzu umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa, yabayemo iri ahitwa ku Bigega mu karere ka Nyanza irimo kuvugururwa kugira ngo ijyane n’uburyo bw’imyubakire igezweho ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyanza iherereyemo.

Kuvugurura iyo nzu n’ubu yitirirwa Kigeli V Ndahindurwa kandi yaraguzwe muri cyamunara n’abikorera ku giti cyabo bizatwara amafaranga miliyoni 20; nk’uko Nzabamwita Emmanuel ushinzwe imivugururire y’iyo nzu abitangaza.

uyu mwubatsi ushinzwe kuyivugurura ahamya ko binyuze muri cyamunara yakozwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 iyo nzu yegukanwe n’umunyemari Rubangura Vedaste hanyuma abo mu muryango we bafata icyemezo cyo kuyivugurura bayisanisha n’imyubakire igezweho.

Nzabamwita akomeza avuga ko iyo nzu itazigera ihindurirwa igishushanyo cyayo ngo bayisenye ahubwo icyo izakorerwa ari ukuyivugurura hifashishijwe ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho kandi hatabayeho kongera ubunini bwayo.

Agira ati: “Iyi nzu n’ubwo yubatswe mu gihe cy’abami iracyakomeye nicyo gituma abayiguze nabo muri cyamunara bayivugurura birinda kugira icyo bayikuraho usibye kuyongerera ubwiza”.

Iyo nzu ifite ibyumba umunani bigizwe n’ibyo kuryamamo, isuku, gutekeramo, ububiko bw’ibintu n’cyo kwakiriramo abashyitsi.

Hasigaye ibyumweru bibiri kugira ngo imirimo yo kuvugurura iyo nzu irangire maze yongere guturwamo nk’uko Nzabamwita Emmanuel ushinzwe imivugururire yayo abyemeza.

Uko iyo nzu iteye uyirebeye imbere yayo.
Uko iyo nzu iteye uyirebeye imbere yayo.

Ababyirutse babona iyo nzu mu buto bwabo bavuga ko nyuma y’uko umwami wa nyuma w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa ayivuyemo yagize amateka adasanzwe bahora bazirikana uko ibihe bigenda bisimburana.

Urimubenshi Shira uturiye iyo nzu yubatse mu karere ka Nyanza wavutse mu mwaka w’1955 kuva mu buto bwe ndetse naho akuriye avuga ko iyo nzu ayizi neza ndetse n’amwe mu mateka yayo akaba yarayahagazeho.

Ikintu kidasanzwe avuga kuri iyo nzu yabonesheje amaso ye ndetse n’abandi bahurizaho nawe ko babonye ni inzoka nini idasanzwe bose baburiraga izina bayita kubera imiterere bayisanganye.

Agira ati: “Nyuma y’uko umwami agiye habaye inzoka nini iteye ubwoba abantu bose bayikubita amaso bakavuga ko ari iy’umwami Kigeri V Ndahindurwa yasize”.

Abaturage baturiye iyo nzu iri mu karere ka Nyanza bavuga ko iyo nzoka yahabaye igihe kitari gito Kigeli V amaze kuyivamo.

Nk’uko uyu mukecuru Urimubenshi Shira akomeza abivuga icyaje kuhavana iyo nzoka muri iyo nzu nicyo we n’abagenzi be batarabasha gusobanukirwa kuko nta muntu bizwi neza ko yigeze ayica cyangwa ngo ayihavane.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Kigali Today