Nyuma y’itekinika, Dr Kayumba akatiwe gufungwa amezi 12

Dr Christophe Kayumba, Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Umushakashatsi akaba n’Umunyamakuru Dr Kayumba Christophe umaze amezi umunani afunzwe, urukiko rwamukatiye igifungo cy’umwaka umwe.

Urukiko rwahamije Dr Christophe Kayumba icyaha cyo gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege gihanwa n’ingingo ya 47 y’Itegeko N° 028/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye umutekano w’iby’indege za gisiviri. Iyi ngingo ubusanzwe iteganya ibihano birimo igifungo kiri hagati y’imyaka itanu na burundu, n’ihazabu y’amafaraga iri hagati ya miliyoni 15  Frw na Miliyoni 25 z’amafaranga Urukiko rwamemeje kandi ibyaha bikorerwa ku kibuga, icyaha gihanwa n’ingingo ya 489 na 490 z’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy‟amategeko ahana.

Mu iburanisha riheruka, ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dr Kayumba gufungwa imyaka itanu ku byaha bitatu birimo ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege, gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege, n’icyaha cyo gusinda mu ruhame.

Nyuma y’isesengura ry’abacamanza, urukiko rwamukatiye gufungwa umwaka umwe, bisobanuye ko azamaramo andi mezi ane nyuma y’amezi umunani yari amaze muri Gereza kugeza urubanza rusomwe.

Itabwa muri yombi rya Dr Kayumba n’imizi y’ikibazo

Dr Kayumba Christophe yafashwe amasaha make nyuma yo kwangirwa gusohoka mu gihugu yitabira inama yari yatumiwemo muri Keya, kuwa 10 Ukuboza 2019. Yanditse amagambo akomeye kuri Twitter yinubira ibyo yakorewe anabyita igitugu cyifashishije imbunda, avugamo kandi ko yakubiswe, bimuviramo gutabwa muri yombi no guhimbirwa ibyaha byo gushaka guhungabanya umutekano w’ikibuga cy’indege. Ubwo yaburanaga kuwa 03/07/2020, yabwiye umucamanza ko nta bubasha n’ubushobozi yabona byo gukora icyaha gisa gityo.

Ubutumwa bwabaye intandaro yo gufungwa kwa Dr Kayumba Christophe

Muri 2019 kandi, Polisi y’u Rwanda yari yarihanangirije Kayumba inamukoza isoni ku karubanda, aho kuri Twitter yatambukije ubutumwa bugira buti:“Dr Kayumba ni umusinzi usanzwe kandi abangamiye rubanda. Polisi izakora ibishoboka ngo asubire ku murongo, nta kindi. Ntidusaba imbabazi. Ntabwo ashobora guhindanya isura ya Polisi ngo abure kubiryozwa. Nakomeze avuge ibyo ashaka.”

Mu kuburana kandi, Dr Kayumba Christophe yabwiye Urukiko ko atari ubwa mbere atawe muri yombi ashate gusohoka mu gihugu, ngo akibaza uko bamenya ko afite urugendo.

Amakuru agera kuri The Rwandan ahamya ko Dr Kayumba Christophe ari umwe mu bantu Leta y’u Rwanda yashyize ku rutonde rw’abatemerewe gusohoka mu gihugu (Travel Ban), n’ubwo atigeze abibwirwa, dore ko n’abandi bashyizwe kuri uru rutonde batabimenyeshwa.