“LETA Y’U RWANDA NTA NGAMBA ZIHAMYE IFITE ZO GUHANGANA N’ICYOREZO CYA COVID-19 CYIBASIYE UBU IMFUNGWA NA RUBANDA RUGUFI.”

Me Bernard Ntaganda na Mme Victoire Ingabire mu 2009

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYO KUWA 30 NYAKANGA 2020

Kuva imirimo imwe n’imwe isubukuwe, bikomeje kugaraga ko n’icyorezo cya COVID-19 na cyo gikomeje gukaza umuregonk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima. Ibi bikaba ubwabyo bigaragaza ko ari ntawe uzi igihe iki cyorezo kizarangira cyane ko n’ubushakashatsi butarabimenya.

Muri iyi minsi, icyorezo cya COVID-19 kiravugwa ahantu hatandukanye hafungiwe Abanyarwanda b’ingeri zose ariko ahibasiwe cyane ni muri kasho za polisi, bikaba bishoboka ko ibigo bifungirwamo abakene ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwita inzererezi ndetse no mu magereza cyaba cyaragezemo. Ikigo gishinzwe Ubuzima ku isi (OMS/WHO) giherutse gutangaza ko ahantu hahuriye abantu benshi hatari umwuka uhagije hari ibyago byinshi by’uko abahari bahandurira COVID-19.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu barasanga impamvu ikomeye ituma izi imfungwa zibasirwa na COVID-19 ari kubera ko ziba mu bucucike, isuku nkeya, kutabona amazi n’ibindi bikoresho by’isuku no kutabona indyo yuzuye ituma bagira ubuzima budahangarwa ku buryo bworoshye n’iki cyorezo.

Bimaze kugaragara ko iki cyorezo COVID-19 kiri kongera umurego mu bice binyuranye by’igihugu. Ntikibasiye gusa ifungwaahubwo cyibasiye na rubanda giseseka rudafite amikoro yo kugura udupfukamunwa no kubona amazi meza n’ibikoresho by’isuku bigizwe cyane cyane n’isabune.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu ntibemeranywa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima kivuga ko Abajyanama b’ububuzima bagiye gutegurwa kwita ku barwayi ba COVID-19 nk’uko bita ku barwayi ba malariya. Ibi bikaba biteye impungenge kuko iyi ndwara yagaragaye ko ishobora kugarika ingogo bityo Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda basanga hakiri kare kuba abayanduye barekerwa mu biganza by’abantu badafite ubumenyi buhagije mu byo kuvura ndetse batanafite ibikoresho bihagije mu kwirinda no kurinda abarwayi cyangwa imiryango yabo.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu, barasaba ubuyobozi bw’u Rwanda ko aho kugura za “robot” n’indege za “drone” ngo zo gufasha abarwayi, ayo mafaranga yakoreshwa neza afasha abatishoboye mu kubaha ibikoreshonkenerwa byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 no gukomeza kwita ku bo byagaragaye ko banduye aho gushaka kubagumishamu ngo zabo byatuma bashobora kwanduza n’abandi batarwaye.

Mu gukumira iki cyorezo gikomeje gukaza umurego, Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba mu gihugu barasanga Leta y’u Rwanda igomba gusubukura ibikorwa byo kugemurira abagororwa babifitiye uruhushya, kugabanya ubucucike muri za gereza na kasho za polisi harekurwa abafungiye ibyaha bito n’ibishobora gutangirwa ingwate nk’uko Ibiro by’Ubushinjacyaha bwari bwarabifasheho umwanzuro mu mezi ashize. Aha, harekurwa kandi abafungiye ibyaha bya politiki ndetse n’abanyamakuru, abenda kurangiza ibihano bose bagahabwa imbabazi bagasubira mu miryango yabo.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu, barasanga igisubizo kirambye mu gukumira icyorezo cya COVID-19 cyugarije imfungwa na rubanda rugufi ari uko Leta yashyira ingufu mu kugeza amazi meza kuri rubanda, ikagabanya ibiciro by’ikoresho by’isuku byose nkenerwa mu kwirinda iki cyorezo dore ko Leta yabonye amafaranga menshi y’inkunga yo kugihashya .

Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Nyakanga 2020

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA Prezidate wa DALFA UMURINZI (Sé)

Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)