Perezida Kagame yaganiriye na BBC

Perezida Kagame yaganiriye na BBC, mu kiganiro kizwi kw’izina rya Hard Talk cyayobowe n’umunyamakuru Zeinab Bedawi, icyagaragaye cyane umuntu yakeka n’uko Kagame cyangwa abamutegurira ibiganiro baba baramushakiye umunyamakuru uzamworohera mu bibazo kugira ngo adakorwa n’isoni. Ubundi muri ibyo biganiro hamenyerewe abanyamakuru batarya iminwa nka Tim Sebastian cyangwa Stephen Sackur.

Perezida Kagame mu kurimanganya kwinshi ahakana yivuye inyuma ko u Rwanda nta nkunga ruha M23, kuri Kagame ngo abari muri M23 batorokanye intwaro zabo naho abavuga ngo aha intwaro M23 n’ubucucu. Ngo ikibazo kiri muri Congo ngo ni Ikibazo kiri hagati y’abakongomani ubwabo. Ngo impuguke z’umuryango w’abibumbye ngo bakora za rapports gusa zidafite ibimenyetso zishingiyeho.

Perezida Museveni we ntabwo yahakanye ko u Rwanda rufasha M23, ahubwo yavuze ko atabizi ariko icyo azi n’uko muri Congo hari ibibazo kandi haka imitwe myinshi y’inyeshyamba.

Mushobora kumva icyo kiganiro uko cyari kimeze hano (harabanza ikiganiro ku mirwano ibera mu burasirazuba bwa Congo) imvo n’imvano cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2012.