Radio Itahuka irasubiza Rwanda News Agency

Nyuma y’inyandiko yasohotse mu kinyamakuru gikorera Leta y’u Rwanda kitwa Rwanda News Agency, iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti: Exiled Theogene Rudasingwa says Rwandans “politically immature”  nagerageje gushaka uvugwa muri iyi nyandiko ari we Dr Théogène Rudasingwa ariko ntabwo twashoboye kuvugana kubera imirimo myinshi yarimo ijyanye no kujyana ikirego ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC/CPI icyo kirego kikazatangwa tariki ya 17 Kanama 2012 kiregwamo Perezida Kagame kubera ibyaha yakoreye abanyarwanda n’abanyekongo.

Muri iyo nkuru ya Rwanda News Agency ntabwo havugwagamo Dr Théogène Rudasingwa gusa ahubwo na Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda nayo yavuzweho muri iyo nkuru.

Nashoboye kuvugana n’umunyamakuru w’iyo Radio, Bwana Serge Ndayizeye mubaza icyo atekereza kuri iyo nkuru yasohotse muri Rwanda News Agency, nawe ansubiza agira ati:

”NANJYE NYUMA YO GUSOMA IYO INKURU YASOHOSTE MURI RWANDA NEWS AGENCY , NARATANGAYE KUBERA IBINYOMA BYINSHI BIRIMO KANDI BISHUKA ABANYARWANDA. IYO UBONA IKINYAMAKURU CYA LETA YA KIGALI, KIVUGA INKURU Y’IKINYOMA KARIYA KAGENI BINYEREKA KO IBYO TUVUGA BURI MUNSI MU BIGANIRO BYACU BIFITE ISHINGIRO.

BARAGIRA BATI RADIO ITAHUKA NTABWO IKORA AMASAHA 24, HARI IGIHE IMARA ICYUMWERU IDAKORA, CYANGWA IGIHE KIREKIRE. ESE KOKO NIBA HARI UMUNYAMAKURU UGOMBA GUTANGA INKURU KU BASOMYI , AKIRENGAGIZA KO ITANGAZAMAKURU RIBONGAMIRA KURI LETA RYAGOMBYE KUBA INTAGARUGERO KU BINDI BINYAMAKURU, ARIKO IBYO NABONYE MURI RWANDA NEWS AGENCY NI URUKOZASONI KURI JYE.

NAGIRANGO NGIRE ICYO NVUGA KURI RADIO ITAHUKA IJWI RY’IHURIRO NYARWANDA. DUKORA BURI MUNSI KUVA SAA 8PM WASHINGTON DC TIME, KUGEZA HAGATI YA 9:30 BURI MUNSI, MURI WEEKEND NI UKUVUGA KU WA GATANDATU NI KUVA SAA 12 KUGEZA SAA 3PM KUBERA KO HABA HAKIRI KARE I KIGALI MU RWANDA NDETSE NO MURI AFRICA NA EUROPE. IKINDI KANDI BITERWA N’UMUSHYISTI TUBA DUFITE, BIKIYONGERAHO AMASAHA ABONEKERA, ABAKUNZI BACU TUBABWIRA UMUNTU UZAZA KURI RADIO DUKORESHEJE UBURYO BWA SMS HANO MURI AMERICA, ABANDI KURI FACEBOOK , IKINDI KANDI NUKO RADIO IMAZE AMEZI AREGA 6 IFITE ABANTU BAYIKURIKIRA BAGERA KU 85,000 BURI KWEZI.

NAKUBWIRA KO IMPAMVU NTA YINDI NI UKO IYO UZANYE UMUNTU WAKOZE IMIRIMO IKOMEYE MU RWANDA WAGIZE URUHARE MURI POLITIKI Y’U RWANDA ABANTU BABA BAFITE IBIBAZO BYINSHI BABA BASHAKA KUMUBAZA, IKINDI NI UKO DUHA IJAMBO BURI MUNTU WESE, UKO YABA AMEZE KOSE, IKIBAZO CYOSE KIBONEWA IGISUBIZO IYO IGIHE KITWEMEREYE, IKINDI KANDI NAKUBWIRAKO TWATAGIYE IGIKORWA CYO GUSHYIRA IBIGANIRO BYACU MURI YOUTUBE VIDEO KUBERA UBUTUMWA BWINSHI TWABONYE BUVUYE MURWANDA. HARI ABAVUGAKO LETA YAFASHE INGAMBWA ZO KUBABUZE KUVA RADIO ITAHUKA, IBI BINYIBUTSA MU MYAKA YA 90 KUGERA 94 AHO TWAJYAGA KUMVA RADIO MUHABURA TUKAJYA KWIHISHA.

HARI ABAVUGA KO AMAJWI YACU ATUMVIKANA NEZA , ARIKO IKIBAZO NTABWO ARI UKUMVIKANA NEZA AHUMBWO NI MESSAGE TUBWIRA ABANYARWANDA KANDI UKO IMINSI YEGERA IMBERE TUZAGENDA TUNOZA IMIKORERE KUGIRA NGO ABAKUNZI BACU BASHOBORE KUTWUMVA NEZA. KURI JYE, BURI MUNSI MBA MFITE MESSAGES ZIRENGA 100 ZIBAZA IBIBAZO KANDI BOSE BIFUZA KUBONA IBISUBIZO, IYO NDEBA RADIO ITAHUKA AKAZI IMANZE GUKORA , CYANE CYANE IYO TUVUGA UBURENGANZIRA BWA MUNTU, ABANYARWANDA BAFITE INYOTA YO KUVUGISHA UKURI, ARIKO NTAWAKWIRENGAGIZA KO LETA YA KIGALI IDASHAKA KO DUKORA IBIGANIRO BYACU. MU MINSI ITAHA TURAFUNGURA ABANDI BADUHAGARARIYE MURI AFRICA BAZA BIYONGERA KU YINDI KIPE IKORERA I BURUSELI MU BUBILIGI , KU BURYO DUHA IJAMBO ABANYARWANDA AHO BABA BAHEREREYE HOSE.

MUGUSOZA NABWIRA ABAKURIKIRA RADIO ITAHUKA KWITABIRA KUJYA KURI FACEBOOK/IJWI RY’IHURIRO NYARWANDA, HARI IBIGANIRO BYOSE UKO BYAGIYE BITAMBUKA, IKINDI NIBA USHAKA KUBAZA IKIBAZO UHAMAGARA KURI 347 945 6449 KUBARI HANZE Y’AMERIKA MUSHOBORA GUHAMAGARA MUNYUZE KURI LINK IBA IRI MUKIGANIRO LIVE, UGAKANDA KURI TELEPHONE, MAZE TUKAGUHA IJAMBO.”

Marc Matabaro

3 COMMENTS

  1. Nonese mwari muzi ko Rwanda News Agency yavuga iki kirenze ibyo yavuze, ese ni ryari yigeze ikora inkuru nzima kuva yabaho, uriya mu bandi witwa ngo Padiri azi iki, igisahira nda gusa

  2. Tubashimira ibiganiro byiza mudahwema kutugezaho. Ariko nyine mukomeze mubivugurure, mwumve icyo abanyarwanda benshi babatezeho. Ikindi, byaba byiza mushyizeho n’ishami ryandika, ku buryo ibiganira binyura kuli radio uwashaka kubisoma yajya abasha kubona aho abisoma, du moins mu nshamake. Igitekerezo cyo gushyira andi masami hirya no hino ni kiza cyane, cyane cyane muli Afulika. Bizatuma radio ishobora kumenyekana, no gukulikiranwa n’abantu benshi. Mwahera ahantu hali abanyarwanda benshi FPR ilimo kwigarulira ibabeshya, aliko kuko nta wundi babona ubegera, ikaba aliyo (FPRà begera muli bya bindi byayo ngo by’intore. Aha navuga nko muli Malawi, Zambiya na Mozambique. Rwose gushyira amashami muli biliya bihugu, mukaganira n’abanyarwanda baliyo bilihutirwa, dore ko muli iyi minsi FPR ilimo kubigarulira ikoresheje ikinyoma cyayo nk’uko yabimenyereye. Murakoze. Uwimana Mukundwa Nadine

Comments are closed.