Radio Itahuka yaganiriye n'abantu batandukanye ku bitero bya FDLR cyangwa biyitirirwa

Radio Itahuka ijwi ry’Ihuriro nyarwanda RNC yaganiriye n’abantu batandukanye ku bitero bivugwa ko byagabwe na FDLR mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Muri icyo kiganiro umunyamakuru w’iyo Radio yari yatumiye Bwana Théobald Rwaka, wigeze kuba Ministre w’umutekano mu Rwanda hagati ya 2000-2001, Bwana Noble Marara wigeze kuba mu gisirikare cya APR akaba no mu barindaga Perezida Kagame ndetse na Bwana Abdallah Akishuli,nawe wahoze muri FPR inkotanyi ubu akab ari umuyoboke w’ishyaka PDP-Imanzi nawe  yarahamagaye atanga ibitekerezo bye ku buryo abona ibijyanye na FDLR.

Bwana Noble Marara asa nk’aho ashidikanya ko FDLR yaba yaragabye igitero agasanga bishoboka ko cyaba ari ikinamico cya Leta ya Kigali.

Bwana Théobald Rwaka, we asanga kuvuga ko FDLR idashobora gutera ari agasuzuguro kuko imaze imyaka 15 irwana kandi ikaba yararwanyijwe n’ibihugu byinshi birimo n’iby’ibihangange ariko igakomeza kubaho

Bwana Abdallah Akishuli we asanga FDLR yagombye kwerekana umurongo wayo ikegera abandi kugirango intambara yayo ishobore gusobanuka kandi igire icyo igeraho kuko abo irimo urujijo rwinshi.

Mushobora gukurikira icyo kiganiro hano hasi

 

4 COMMENTS

  1. Oya kubwanjye maze iminsi mbaza abo nkorana nabo baba aho kuri goma nahandi bo bambwiyeko fdlr yo usanga ari abantu batandukanye barimo na ba leta y’u rwanda ikoresha ngasanga biriya ari nka film bakinira hariya muri congo namwe murebye ni gute fdlr yatambuka bariya basirikare bu rwanda mu gihe m23 yarikurwanira ahonyine bajya gutera u rwanda murebe neza namwe jyewe mfite gihamya kabisa .murakoze

  2. Ngango Elias niba ufite gihamya uzandikire bariya banyamakuru ba Radio Itahuka kuko tunvise ikiganiro cyabo cyari hatari wenda waba ufite amakuru mashya

  3. Rwose kunyura muri zone ya enemy ugatera igihugu uzi ni ibintu byoroshye cyane ku barwanyi nka FDRL bamaze 15ans mu ishymba bari Mobile, biroroshye ku mukomando no kuba yakura unite Masisi ndetse agakora operation Kigali kandi agasubirayo bitanahenze, ahubwo ikibazo ni Politique ese FDRL yari ifite impamvu yo gutera kiriya gihe?ese byayihaga kumvwa? ese ntibyari uguha Kagame impamvu yo kujya Congo, or ko afite impamvu yo kubayo, ari nayo mpamvu bamwe bavuga ko ari ikinamico, nah ingufu zo ntizibuze zo gukora operation nk’iriya sans perte.

Comments are closed.