Raporo ya Human Rights watch ya 2022 ivuga ko “urubuga rwa politike rugifunze mu Rwanda”

kigo Human Rights Watch muri raporo yacyo ku byaranze uburenganzira bwa muntu ku isi mu 2022 kivuga ko “urubuga rwa politike rugifunze mu Rwanda” kikanavuga ko hari abanyamakuru, abatanga ibitekerezo, n’abanyapolitike bafunzwe bazizwa ibitekerezo byabo.

Tirana Hassan ukuriye Human Rights Watch (HRW) avuga ko babonye abategetsi ku isi “bagurisha nkana inshingano zabo n’ibyo bakwiye kubazwa ku burenganzira bwa muntu ku babuhonyora kubera inyungu za politike z’igihe gito”.

Iyi raporo ivuga ku byaranze uburenganzira bwa muntu mu bihugu birenga 100 mu 2022, ku Rwanda ivuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi benshi bafunze “benshi muri bo baregwa cyangwa bahamijwe ibyaha bihimbano”.

Uruhande rwa leta y’u Rwanda ntacyo rurasubiza ku busabe bwa BBC bwo kugira icyo ruvuga kuri iyi raporo, ariko mbere ku birego nk’ibyo leta yavuze ko “ubucamanza bukorera mu mucyo butabogamye”.

Iyi raporo ivuga kandi ku munyamakuru Théoneste Nsengimana wafunzwe ategura gutara inkuru ku bantu umunani bateguraga ikiswe “Ingabire Day” bo mu ishyaka Dalfa Umurinzi, uwo akaba afunganywe nabo.

HRW ivuga ko ikora iyi raporo ishingiye ku icukumbura ikorana n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu z’imbere mu bihugu.

Ku Rwanda, iyi raporo igaruka ku rubanza rwa Christopher Kayumba rwatangiye muri Nzeri (9) ishize, ivuga ko afunze aregwa gufata abagore ku ngufu yashinjwe hashize igihe gito atangaje ko ashinze Rwandese Platform for Democracy (RPD) ishyaka rya politike ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Jean Bosco Nkusi wari ushinzwe ubunyamabanga n’ubukanguramba bw’iryo shyaka nawe yafunzwe iminsi micye rimaze gushingwa aregwa ibyaha by’inyandiko mpimbano no kurema umutwe w’ubugizi bwa nabi, muri Mata (4) 2022 akatirwa gufungwa imyaka 10.

Iyi raporo igaruka ku irekurwa ry’abanyamakuru Damascène Mutuyimana (ibumoso), Shadrack Niyonsenga(hagati) na Jean Baptiste Nshimiyimana barekuwe mu Ukwakira (10) 2022

Raporo ya HRW ivuga ko hari abandi banyamakuru n’abatanga ibitekerezo ku mbuga nka YouTube bafunze bamwe muri bo “kubera kuvuga ibikorwa bibi by’inzego z’umutekano, birimo gufunga binyuranyije n’amategeko, iyicarubozo no kwica, cyangwa kunenga ishyaka riri ku butegetsi RPF n’amakuru yayo ku burenganzira bwa muntu.”

Muri uwo mujyo, iyo raporo igaruka ku manza za Yvonne Idamange, Aimable Karasira, Dieudonné Niyonsenga (Cyuma Hassan) zavuzweho no mu mwaka ushize. Mu nkiko, aba barezwe ibyaha bitandukanye kuva ku nyandiko mpimbano, guteza imvururu muri rubanda, guhakana jenoside cyangwa kubiba amacakubiri.

Idamange yakatiwe gufungwa imyaka 15 naho Cyuma Hassan akatirwa imyaka irindwi.

Ku byavuzwe na HRW mbere ku ifungwa ry’aba banyamakuru umuvugizi wa leta y’u Rwanda yavuze ko urwego rw’ubucamanza “rukorera mu mucyo kandi rutabogamye rushingiye ku mategeko y’u Rwanda, n’ibisabwa n’akarere n’amahanga”.

Ubutegetsi bw’u Rwanda kandi muri raporo iheruka – Rwanda Governance Scorecard – y’ikigo cy’imiyoborere yerekana ko igipimo cy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure kuri rubanda bihagaze kuri 83%.

Iyo raporo ya 33 ya buri mwaka ya HRW, igaruka kandi ku irekurwa ry’abanyamakuru batatu: Damascene Mutuyimana, Shadrack Niyonsenga, na Jean Baptiste Nshimiyima bari barafunzwe mu 2018 baregwa gukwiza ibihuha no kwangisha u Rwanda amahanga, muri Nyakanga (7) ishize urukiko rukabagira abere.

Iyi raporo ivuga kandi ko muri Kamena (6) ishize, inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth yabereye i Kigali, “nubwo bwose hari impungenge ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu bigendanye nayo, birimo gufunga no guhohotera abakene ‘mu gusukura’ imihanda ya Kigali”.

Tirana Hassan ukuriye Human Rights Watch avuga ko “kwirengagiza ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu bifite ingaruka zikomeye”, yongeraho ko leta zose zifite “inshingano yo kugira icyo zikora mu kurengera uburenganzira bwa muntu”.

BBC