Dr Christopher Kayumba yasabiwe gufungwa imyaka 10 ku byaha byo gufata ku ngufu

Dr Kayumba Christopher

Mu Rwanda umushinjacyaha yasabiye Christopher Kayumba wahoze ari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6 ku byaha akurikiranyweho byo gufata abakobwa ku ngufu.

We ibyo byaha arabihakana. Yasabye urukiko kugirwa umwere rukamuhanaguraho ibyo byaha yise ibihimbano biri mu nyungu za politiki

Urubanza mu mizi rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, umushinjacyaha ashinja Christopher Kayumba ko yafashe ku ngufu abakobwa 2, umwe wari umukozi we n’undi wigaga muri Kaminuza mu itangazamakuru.

Umushinjacyaha yavuze ko muri 2012 aribwo yafashe ku ngufu uwari umukozi we bwa mbere yamusabye gukora isuku mu cyumba cye.

Umushinjacyaha kandi yavuze ko muri 2017 nabwo yashatse gufata undi mukobwa wigaga muri kaminuza ariko akamunanira.
Ni icyaha yarezwe nyuma y’imyaka 9 y’igihe bivugwa ko cyakorewe.

Umushinjacyaha abwira urukiko ko umukozi yanze kubivuga kuko yabonaga Kayumba atinyitse, kandi ko icyaha cyo gufata ku nufu gishobora kuregerwa mbere y’uko kimara imyaka 10.

Mu gusubiza ibyo birego Christopher Kayumba yabwiye urukiko ko ari ibihimbano; yafashe umwanya wo gusobanurira urukiko uko ibimenyetso ku byaha byo gufata ku ngufu bitahurwa mbere y’uko biregerwa n’urukiko.

Kayumba avuga ko ibivugwa n’ubushinjacyaha, mu magambo ye, ari ibintu abantu biganirira yagereranyije n’iby’”abacuruzi bo mu isoko babuze abakiriya”.

We n’umwunganizi we Me Seif Ntirenganya bavuga ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bugaragaza bati “niba nta raporo y’umuganga ihari twaje gukora iki mu rukiko?”; bongeraho ko amagambo gusa adashobora guhamya icyaha cyo gufata ku ngufu.

Ywabwiye urukiko ko ibyo birego byose byaje mu kwezi kwa 3 umwaka wa 2021 ubwo yaramaze gushinga ishyaka rya politiki yise Rwandese Platform for Democracy – icyo gihe kandi ngo abantu atavuze baramuhamagaye ngo bamusaba kwihutira kwisubiraho ku byo gushinga ishyaka cyangwa akabona ingaruka – avuga ko nyuma n’ubucuruzi bwe bwose bwafunzwe.

Umushinjacyaha yamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6; Kayumbe asaba urukiko kumugira umwere rukemeza ko ibyo bamurega ari ibihuha bigamije kumutesha agaciro.

Urukiko rwavuze ko umwanzuro uzatangwa tari 10 z’ukwezi kwa kabiri.

BBC