RDC: Hari abayobozi batangiye gutabwa muri yombi mu gihe hasabwa ko hasubizwaho igihano cy’urupfu by’agateganyo

Mu ntara ya Nord-Kivu, ubuyobozi bw’inzego z’iperereza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwataye muri yombi umuyobozi w’intara w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR), hamwe n’abamwungirije babiri n’umuvugizi wa gisivili wa guverineri wa Nord-Kivu. Ibi byabaye ku wa kabiri tariki ya 13 Gashyantare, aho bafatiwe i Goma mbere yo guhita boherezwa i Kinshasa uwo munsi.

Iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ubutasi bwa gisirikare, bushinja aba bayobozi ubufatanye bushoboka n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ukaba ushyigikiwe n’igihugu cy’U Rwanda. Ibiro by’iperereza rya gisirikare byatangaje ko byafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona amakuru y’itumanaho ryakozwe hagati y’abakekwaho icyaha n’inyeshyamba za M23.

Umuvugizi mushya wa gisivili wa guverineri wa gisirikare wa Nord-Kivu, uherutse gushyirwaho hashize ibyumweru bike, yari asanzwe ari umunyamuryango w’ishyaka rya politiki rya Corneille Nangaa, ariko yarivuyemo mbere gato y’amatora.

Nabibutsa ko uyu Corneille Nangaa, wigeze kuba umukuru wa Komisiyo y’amatora yaje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, mbere y’amatora gato yabaye ku wa 20 Ukuboza 2023 muri Congo yagiye kwiyunga n’inyeshyamba za M23 mu cyo yise Alliance du Fleuve Congo. Mu minsi ya vuba aha yagaragaye ku mashusho yigamba ko ingabo za M23 zashoboye gufungira umuhanda Goma-Bukavu ahitwa Shasha.

Ubwo yabazwaga kuri iyi ngingo y’abatawe muri yombi, umuvugizi wa gisirikare wa Guverineri wa Nord-Kivu, Lieutenant-Colonel Njike Kaiko, yatangaje ko dosiye y’aba bayobozi ubu iri mu maboko y’ubutabera.

Iri tabwa muri yombi ribaye mu gihe imirwano ikomeje hagati y’ingabo za FARDC n’umutwe wa M23 ushyigikiwe n’ingabo z’U Rwanda, mu nkengero za Sake, mu karere ka Masisi muri Nord-Kivu.

Tariki ya 5 Gashyantare i Kinshasa, Inama Nkuru y’Umutekano ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CSD) yaganiriye ku bibazo by’umutekano bijyanye n’ubugambanyi buvugwa muri bamwe mu bagize ingabo n’inzego z’umutekano, hasabwe ko hasubizwaho by’agateganyo igihano cy’urupfu ku byaha byo kugambanira igihugu cyangwa gukorana n’abarwanya igihugu, cyane cyane mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23. Umuvugizi wa Leta yavuze ko icyo cyifuzo cya Ministre w’ubutabera cyabagezeho ariko nta cyemezo kuri iyi ngingo kiratangazwa ku mugaragaro