RDI Rwanda Rwiza rirahamagarira abanyarwanda bose kwamagana uburiganya Kagame ari gukoresha bwo guhindura itegeko-nshinga kugira ngo azagume ku butegetsi nyuma y'2017.

Tariki ya 09 Gashyantare 2013, inama y’ubuyobozi bw’Ishyaka RDI yarateranye, iyobowe na Prezida wa RDI, Nyakubahwa Faustin TWAGIRAMUNGU.

Dore imwe mu myanzuro iyo nama yagezeho :
Ku byerekeye ubufatanye bw’amashyaka ya opposition, RDI yongeye kwemeza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR na Kagame, bazarushaho kugira ingufu ari uko bashoboye gushyira hamwe mu mashyaka yabo, hanyuma amashyaka nayo agafatanya ibikorwa bimwe na bimwe, hashingiwe ku migambi ihuriweho n’abaharanira ko system ya FPR n’ubutegetsi bw’igitugu bisezererwa burundu mu Rwatubyaye uko byaba bimeze kose. Kuri iyo ngingo, RDI yashimishijwe n’uko hari andi mashyaka nayo ari gufata gahunda yo gukorera politiki ya oppposition mu Rwanda, ayo mashyaka akaba yiyemeza kwegera RDI kugira ngo hasuzumwe uburyo bwo gufatanya uwo mugambi w’ingirakamaro.

Ku byerekeye gahunda ya RDI yo guharanira ko mu Rwanda haboneka urubuga rwa politiki ruzira igitugu cyangwa ukwaha bya FPR, inama yishimiye imibonano ubuyobozi bw’ishyaka bumazemo iminsi mu rwego rwa diplomacy. Hasabwe kandi ko ibigamijwe n’ibiri gukorwa byamenyeshwa kenshi abanyarwanda hakoreshejwe uburyo bunyuranye bw’itangazamakuru. Mu byihutirwa, hemejwe itangazo ubuyobozi bw’ishyaka buzashyira ahagaragara mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2013, bukaboneraho gutambutsa amakuru ya ngombwa ajyanye n’iyo gahunda yo gukorera politiki imbere mu gihugu.

Ku byerekeye gushishikariza urubyiruko amatwara n’ibikorwa byo gukunda igihugu no guharanira imihindukire y’ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda hakimakazwa demokrasi ishingiye ku kuri, ku butabera no ku bwisanzure, RDI yibukije ko abanyarwanda bafite hagati y’imyaka 16 na 35 ari bo bagize umugabane munini w’abatuye igihugu cyacu. Ni yo mpamvu hagomba gushakwa uburyo bwose bwo kubagezaho ubutumwa bubakangurira gushiruka ubwoba no guharanira uburenganzira bwabo, batitaye kw’iterabwoba na za propagande zigamije kubaheza mw’icuraburindi ridasiba kubashinyagurira ko u Rwanda ruyobowe neza muri iki gihe. Ishyaka RDI rihamagariye iyo nshingano urubyiruko rwose iyo ruva rukagera, ari urwize ari n’urutaragize amahirwe yo kujya mw’ishuli, kubera ko buri wese mu bana b’u Rwanda afite uburenganzira bwo kubaho mu bwisanzure mu gihugu cye, akiteza imbere uko ashoboye nta nkomyi, abitewemo inkunga n’inzego zibishinzwe.

Mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no guhana amakuru anyuranye, abari mu nama bamaganiye kure uburiganya bwa FPR bugamije ko Prezida Kagame yazaguma ku butegetsi nyuma ya 2017, atitaye kw’Itegeko-Nshinga ribimubuza. RDI irasaba abanyarwanda benshi barambiwe n’ingoma y’igitugu, kubigaragaza mu buryo bwose bushoboka, bagarahanira batizigamye ubutegetsi buzima bwabagarurira icyizere cyo kubana mu mahoro, mu bwisanzure no mw’iterambere rigamije imibereho myiza ya buri wese.
Bikorewe i Sion (SUISSE) tariki ya 10/02/2013
MBONIMPA Jean-Marie
Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka RDI