REVOLUSIYO NYARWANDA NDAYIKOZAHO IMITWE Y’INTOKI

    REVOLUSIYO NYARWANDA NDAYIKOZAHO IMITWE Y’INTOKI; IBIFARU, N’AMAFARANGA MENSHI AGATSIKO KIGWIJEHO BIZABA IMFABUSA IMBERE Y’ABANEGIHUGU BARANGAJWE IMBERE NA ‘NOUVELLE GENERATION’ Y’ABANYAPOLITIKE. IBARUWA YA KABIRI KU BANYARWANDA BOSE.

    Banyarwandakazi, Banyarwanda aho muri hose haba mu gihugu no hanze yacyo, mwese ndabasuhuje mugire Urukundo n’Amahoro!

    Mu Ibaruwa yanjye ya mbere nabandikiye umwaka ushize mu mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira nabagejejeho ibibazo by’ingutu igihugu cyatubyaye aricyo u Rwanda kimaze imyaka kivurugutamo. Nabagejejeho kandi n’impamvu zingenzi zikomeye zituma ubutegetsi buriho bugomba guhinduka byihuse (reba http://www.leprophete.fr/2012/10/13/amakosa-n-ibyaha-by-agatsiko-ntibigomba-kugerekwa-ku-banyarwanda-twese-jmv-minani/#permalink cyangwa ujye kuri
    https://www.therwandan.com/ki/ntabwo-amakosa-yagatsiko-gato-yakagombye-kwitirirwa-u-rwanda-rwose-j-m-v-minani/ )
    Muri iyo baruwa ya mbere nabagejejeho ndetse ibibazo byinshi mbasaba ko twatekerezaho tukishakamo umuti nk’Abanyarwanda. Muri ibyo bibazo nakwibutsa nk’ibi bikurikira:
    • Ni ryari Abahutu bazashyirwa mu nzego zo hejuru z’umutekano n’igisirikare kitwa iki gihugu?
    • Ni ryari Abahutu bishwe na FPR-Inkotanyi bazibukwa nk’uko Abatutsi bazize amahano ya jenoside bibukwa?
    • Ni ryari abababuze ababo n’abacitse kw’icumu (victims and survivors) bo mu bwoko bw’Abahutu bazabona ubutabera ku mahano yabereye hirya no hino mu Rwanda no muri Kongo (DRC)?
    • Ni ryari Abanyapolitiki bo muri ‘opposition’ bafunze bazafungurwa bagakora politiki uko babyifuza?
    • Ni ryari ubutegetsi buriho buzarekeraho guhohotera Abenegihugu babasenyera amazu, babahatira guhinga ibyo badashaka?
    • Ni ryari Leta ya Gen. P. Kagame izareka gukurikirana mu mahanga impunzi n’abanyapolitike batavuga rumwe nayo ishaka kubica mu buryo ubwaribwo bwose?
    • Liste ni ndende kandi ibibazo ntibigarukira ku Benegihugu bo mu bwoko bw’Abahutu gusa kuko na bamwe mu Benegihugu b’Abatutsi batorohewe na gato ariko nk’uko nabyerekanye iyo bigeze ku Bahutu ndetse n’Abatwa biba agahomamunwa.

    Niyo mpamvu NATEJE UBWEGA, nkatanga IMPURUZA ku Banyarwanda n’Abanyarwandakazi aho muva mukagera ngo dukosore ibintu amazi atararenga inkombe. Ndabashimira ibitekerezo mwangejejeho nyuma y’ibaruwa ya mbere.

    Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda,

    Nabasezeranyije kuzabagezaho ibaruwa yindi ikubiyemo uburyo twakwikura mu kibazo. Mbere yo kubagezaho zimwe mu nzira zakoreshwa ariko reka mbanze mbabwire iyi nkuru nziza. Nyuma y’uko mbandikiye ibaruwa ya mbere njye nabo dufatanyije twashinze Ishyaka/Umutwe wa Politiki witwa ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU (Isangano ry’Abanyarwanda bagamije impinduka za Revolusiyo na Demokarasi/ Alliance of Rwandans for Revolution and Democratic Change/ Alliance des Rwandais pour la Revolution et le Changement Démocratique). Gusa muri iyi baruwa icyanzinduye ntabwo ari Icengezamatwara ry’Ishyaka kuko bizagira undi umwanya wabyo. Icyo nshyize imbere ni ukwerekana inzira ntekereza njye nk’Umwenegihugu zadufasha twese ngo twikure mu bibazo.

    INZIRA YA MBERE (isumba zose): URWANDA RUKENEYE REVOLISIYO YIMBITSE (real revolution/deep transformation).

    Icyo nita ‘Revolusiyo Nyarwanda yimbitse’ ni impinduramatwara n’impinduramitekerereze mu buzima hafi ya bwose bw’igihugu. Iyi ‘Revolusiyo Nyarwanda yimbitse’ ibumbiye hamwe ‘strategies’ nyinshi zirimo za ‘manifestations pacifiques’, Itangazamakuru, ‘mobilization’, mukuzamura ‘mentalités’ (imyumvire y’Abenegihugu) n’ibindi ntarondora hano. Ubwo rero ni bumwe mu buryo (tools/strategies) buzifashishwa mu kotsa igitutu ubutegetsi bw’Agatsiko.

    Reka muri make ntange ibisobanuro bya ‘Revolusiyo Nyarwanda yimbitse’. Iyi Revolusiyo izaba ibaye iya kabiri mu mateka y’u Rwanda izakorwa mu mahoro. Iyi Revolusiyo isumba kure za ‘manifestations’ cyangwa za Revolusiyo z’akanya gato nk’izo twabonye mu Barabu kuko zitageze ku ndunduro nubu bakaba bakivuruguta mu bibazo. Iyi Revolusiyo kandi isumbye Revolusiyo ya mbere ababyeyi bacu, bakuru bacu naba sogokuru bakoze mu mwaka w’1959. Iyi Revolusiyo izakenera kubakira ku byiza by’iyo yayibanjirije ariko hagakosorwa n’ibitaragenze neza ndetse ABANYARWANDA hafi ya twese iyi Revolusiyo mvuga tugomba kuyigiramo uruhare. Nta wuzitwaza rero ko atayimenye!

    Iyi ‘Revolusiyo Nyarwanda yimbitse’ nyigereranya nuko u Rwanda rukeneye kwiyuburura rugata uruhu rw’ikinyoma, amacakubiri, ubwicanyi, ubukene n’ibindi byaruranze igihe kinini. IYI REVOLUTION YIMBITSE NI INZIRA-NGARI IBUMBYE IZINDI NZIRA ZIGAMBIRIYE KUGERA KURI DEMOKARASI NYAYO AHO ABENEGIHUGU BITORERA ABAYOBOZI BISHAKIYE KUGIRANGO BABAFASHE KUGERA KU MAHORO N’UMUTEKANO NYABYO NO GUKEMURA IBIBAZO BY’UBUKENE, UBUTABERA N’IBINDI.

    Muti ese iyi revolusiyo yamara nk’igihe kingana iki?

    Iyo ndebye imbere, niyumvira ko iyi ‘Revolution’ Nyarwanda yimbitse yose yose yamara hagati y’imyaka ibiri n’itanu Gusa ibikorwa byo gukuraho ubutegetsi bw’Agatiko byo bigomba kuza mbere kandi ntibimare igihe kinini. Niyo mpamvu igikorwa cyo gukuraho Agatsiko ka P. Kagame cyo kizamara hagati y’iminsi 10 na 30. Nyuma ibitekerezo bya Revolusiyo bizagerwaho n’abenegihugu bikazakomeza ndetse bihuzwa n’ibihe bigezweho mu myaka myinshi iri imbere.

    Muti ese iyi Revolusiyo izakenera ingufu za gisirikare?

    Igisubizo ni yego. Kw’isi hose uwo muzaganira nawe uwo ariwe wese yaba umuntu usanzwe, umunyapolitike, umudiplomate, umucuruzi n’undi uwo ariwe wese azakubwira ko imbaraga za gisirikare zo kwirengera ari ngombwa na cyane cyane mu bihugu nko muri Afurika.

    Kubera ko mu gihe Abenegihugu bazaba bahagurutse basaba ubutegetsi bw’Agatsiko kuvaho, birashoboka ko Agatsiko kazakora ku bifaru, za muzinga na kajugujugu kagatangira kubarasa. Aha rero niho hakenerwa Ingufu za gisirikare zo kurengera Abenegihugu kuko Abenegihugu nta ntwaro bagira. Ndagirango nsubirizeho n’abibaza icyo ntekereza ku Gisirikare cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Iki gisirikare ni ngombwa rwose. Ariko, byumvikane neza: iki gisirikare ni icyo kurinda Abenegihugu n’Abanyapolitike igihe ubutegetsi bw’Agatsiko buzaba burashe Abenegihugu barangajwe imbere n’Abanyapolitike bashaka impinduka. Iki gisirikare kigomba guhita gikoma mu nkokora imbaraga z’Agatsiko gashaka gukomeza guhotora Abanyarwanda. Abatinya kuvuga iri jambo ry’Igisirikare nibatinyuke kuko twe abarenganywa mu gihugu cyagombye kuba icya twese ntawe tugomba gusaba uruhushya bwo kurengera uburenganzira bwacu bw’ibanze n’ubwo gutabara abacu. Ntawe kandi tugomba gupfukamira yaba Abanyamerika, Abanyaburayi cyangwa Loni cyangwa igihugu icyo aricyo cyose muri Afurika kuko impamvu zo kwirengera no kwigobotora ingoma y’ikinyoma ya FPR zirumvikana kandi ni nyinshi. Ariko rero bisaba ubwitonzi n’ubushishozi bihagije kuko Igisirikare kijyana na ‘evolution de mentalités’ mu benegihugu na ‘idéologie’ nziza. Kandi umusirikare udafite ‘idéologie’ nzima ntamenya aho arasa yerekeza, haba igihe arasa abo ashinzwe kurinda (abanyarwanda bose muri rusange), cyangwa akaba yarasa abo bafatanyije urugamba ndetse ashobora no kurasa abashefu be. Uwo murongo rero wa ‘idéologie’ nziza niwo ubanziriza byose kandi utangwa n’Abanyapolitike beza birumvikana bakunda Abenegihugu kandi bafite impano zo kuyobora imbaga. Niyo mpamvu iyo politike idakozwe neza nubwo waba ufite igisirikare cy’inzobere byose birangirira mu mivu y’amaraso nk’uko FPR-Inkotanyi yafashe igihugu isimbuka imirambo kandi twe ibyo nibyo dushaka gukosora. Niyo mpamvu iki gisirikare ataricyo cyagombye gufata iyambere mu gushora intambara kuri Kagame kuko mushishoje neza mwasanga ari ukumuha impamvu zo gukomeza kugundira ubutegetsi no kwica abanyarwanda yitwaje intambara.

    Ndagirango mare impungenge abibaza ko iyi ‘Revolusiyo Nyarwanda yimbitse’ itashoboka. Ndazibamara nshingiye ku busesenguzi bw’ingufu ishyaka rya FPR ryaba rifite mu Benegihugu. Kugirango menye izo ngufu byabaye ngombwa ko ninjira muri FPR mu myaka ya 2002-2003 nkiri muri Kaminuza. Muzi ikintu bita gutekinika? Kenshi Mayor Kirabo w’umujyi wa Kigali (aho nari ntuye) yasabaga Imirenge gutanga raporo zigaragaza abanyamuryango ba FPR abinjiye vuba barahijwe, abasanzwemo n’abakera. Ndibuka umunsi umwe natanze imibare nyayo yabo nari mfite ku maliste yanjye, ariko icyo gihe amaterefoni yaracicikanye, igikuba kiracika ngo abanyamuryango ni bake. Ndababaza nti se wakwandika za baringa. Nti none se mbigenze nte? Baransubiza ngo nintekinike mfate liste z’abaturage bose batuye mu Kagari tubandike ngo naho ubundi Mayor ntitwamukira. Nuko Mayor yohererezwa amaliste atekinitse maze nawe atekinika abo hejuru mu Cyama iyo kwa Kagame. Bicinya icyara ngo bafite abanyamuryango! Mutekereze ko nko mu Murenge wose ugizwe n’imidugudu irenga nka 12, utuwe n’abaturage hejuru y’imyaka 18 tuvuge babarirwa hagati ya 20 000 na 25 000, iyo twabaruraga by’ukuri nta n’abanyamuryango 1500 twabonaga. Ucishirije mu ijanisha AbaFPR b’ukuri mu Rwanda bari hagati ya 5-7%. Imbaraga FPR ifite zishingiye ku gitugu, ku mafaranga menshi inyunyuza mu Benegihugu, mu bucuruzi bwose yihariye, mu mabuye yiba muri DR-Congo no mu bitwaro bya gisirikare Kagame yirunzeho. Naho mu Benegihugu nta ngufu ihafite. Ubibona ukundi azaze tubijyeho impaka. Muri bariya 5-7% nabo hari bamwe bari mu FPR kubera ubwoba cyangwa babona nta yandi mahitamo. Mpereye kuri ibi rero mbona ko Abanyarwanda nibagenda bashira ubwoba ibitekerezo by’Impinduka bibageraho, habaho ‘evolution des mentalités’. ibyo rero bizoroha kugera ku ntego za Revolusiyo isa naho ibimenyetso byayo bimwe byatangiye. Nubwo guhindura nabariya 5-7% byadutwara imbaraga nyinshi ariko nabyo birakenewe kuko nta munyarwanda utarebwa n’izi mpinduka ariko ntibizadukereze niba akabaye icwende katoga.

    Munyihanganire nkoreshe uyu mwanya mbonye nsabe imbabazi abantu nashishikarije kwinjiza muri FPR bakayiyoboka kugeza na nuyu munsi. Ndabasaba imbabazi kandi mbikuye ku mutima. Abo ninjijemo bambabarire kuko kwinjira no kwinjiza mu muryango wahemukiye abanyarwanda n’abaturanyi ubwabyo si byiza. Iminsi nabikozemo ntayandi mahitamo yari ahari kuko bamwe byabagabanyirije itotezwa, abandi babona akazi hirya no hino mu Mirenge no mu Turere bituma bucya kabiri kuri bo n’imiryango yabo. Nubwo bamwe babonye ako kazi ariko ntibikwiye kubibagiza ko igihe cyo kwigobotora Agatsiko kadutsikamiye igihe kirekire ari iki ngiki.

    Ese hakenewe iki ngo Revolusiyo itangire bya nyabyo?

    Kugirango REVOLUSIYO itangirane ingufu hari ibintu bike by’igenzi bikenewe: 1)IMPIRIMBANYI NYAZO (LEADERS) ZITAGAMBANIRANA. 2)Hakenewe kandi n’Abanyagihugu benshi biyemeza gushyigikira abaLeaders babo bakemera guhindura imitekerereze (iyo ni revolusiyo mu mitekerereze, kandi iyi yo yaranatangiye). Dushyize imbaraga hamwe twakomera (Ensemble nous sommes forts/Together we are strong). 3) Hakenewe ko Abatavuga rumwe na Leta iriho mu Rwanda bashyiraho Ikipe Nkuru y’Igihugu cyangwa IHURIRO icyo nakwita ‘Front Commun des Partis d’Opposition’. Aha naho haracyarimo imbogamizi ndetse abanyapolitiki bagomba gushakira umuti byihuse. Muri izo mbogamizi navuga:
    • inyota y’imyanya ikomeye muri Leta n’ibyuhariro by’ikirenga kuri bamwe mu banyapolitiki,
    • amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere,
    • gucibwamo ibice no kugambanirana,
    • ubwoba n’ihahamuka n’ibindi.

    Izi mbogamizi zigomba kubonerwa umuti byihuse. Uwo muti nta wundi usibye guhura ku banyapolitiki bagize opposition ndetse tutibagiwe n’abagize sosiyete sivile, bakicarana, bakavuga ukuri, hakabaho gusabana imbabazi hagamijwe gushyira imbere inyungu rusange z’Abenegihugu bo mu gihugu no hanze yacyo batsikamiwe n’Agatsiko. Ikindi gikenewe ni ugushira amanga bakamenya ko bari ku rugamba kandi ko aho rukomeye ariho bakenewe. Ibi bishatse kuvuga ko ku bijyanye n’abantu bo FPR yohereza bo gusenya ibikorwa by’ubumwe bwa Opposition, abanyapolitiki bagomba gutahura abashaka kubacamo ibice bakabashyira ku mugaragaro nta guhubuka no kubeshyera abadafite aho bahuriye na FPR. Uru narwo ni urugamba kandi Abanyapolitiki ba Opposition ntibagomba kurutinya.

    Muti byangenda bite nyuma yuko ‘opposition’ imaze gushyiraho ‘structures’ zihamye ihuriyeho?

    Igikorwa cya mbere : Kuvana ku butegetsi Agatsiko ka Kagame.

    Kimwe mu ngaruka nziza revolusiyo niramuka izatugezaho ikimara gutangira ni uguhirika ingoma y’Agatsiko ka P. Kagame. Inzira z’amahoro byanyuramo ni eshatu: Kwegura ku bushake, Kweguzwa na ‘Parlement’, cyangwa kweguzwa ku ngufu z’Abenegihugu. Kagame adukundiye, kandi nawe akunda umuryango we n’Abanyarwanda yari akwiye kwegura ku bushake no mu mahoro cyangwa akweguzwa bwangu n’Abenegihugu.Biti ihi se yanze kwegura k’ubushake bwe, Abenegihugu nibahaguruke bashire ubwoba basabe Kagame n’agatsiko gusubiza ubutegetsi mu maboko y’ABANEGIHUGU mu mahoro. Abenegihugu nibabishyiramo agatege iminsi hagati ya 10 na 30 irahagije ngo tuvudukane Kagame nagatsiko ke bave ku butegetsi.

    Ingaruka nziza ziki gikorwa: Perezida azasimburwa uko biteganyijwe mu ngingo ya 107 mu Itegeko-Nshinga u Rwanda rugenderaho ubu. Hategurwe amatora mu menzi 6 Amashyaka ya ‘opposition’ yangiwe kwandika azandikwa ageze ku banyarwanda icyerekezo yifuza kwerekezamo u Rwanda. Revolusiyo ntizaba irangiriye aho izakomeza mu buzima bwose bw’igihugu hagamijwe ingaruka nziza z’amahoro, iterambere n’ibindi.
    Ikitonderwa: Hashobora kubaho agatsiko gato mu barinda Perezida gashobora guteza akaduruvayo. Bibaye nabyo byashakirwa igisubizo kihuse.

    Ngarutse gitekerezo cyo kwegura kubushake cyangwa ‘Parlement’ ikamweguza bibaye byaba ari igitangaza kiaye. Ariko Abenegihugu batekereza ko bishoboka ni nko kurota nkurikije amakuru agezweho ubu ko P. Kagame ari gukora ibishoboka ngo azahindure Itegeko-Nshinga ataranagera mu cya kabiri cya ‘mandat’ y’imyaka irindwi. Ubwo rero bikumvikana neza ko uburyo busigaye ari ubwo kweguzwa n’Ingufu z’Abenegihugu barangajwe imbere na ‘Nouvelle Génération’ y’Abanyapolitike ba ‘Opposition’.

    Iyi nzira ya Revolusiyo yo guhindura ibintu mu mahoro irashoboka ndetse yabonekamo ibitambo bike ariko irasaba ko haboneka bamwe muri twe bagira ubutwari budasanzwe bakatujya imbere bagategura neza n’ubushishozi bwinshi gahunda na ‘strategies’ za ‘Revolution’ y’Abanyarwanda. ABANEGIHUGU bakeneye gushira ubwoba bakisubiza icyubahiro, ishema n’ubutegetsi bwabo. ABENEGIHGU bakagena imitegekere y’igihugu cyabo biciye mu matora anyuze mu mucyo amashyaka menshi atandukanye yagizemo uruhare.

    INZIRA YA KABIRI: INGUFU ZA GISIRIKARE

    Hari benshi mu banyarwarwanda babona ko uyu ariwo muti wakemura ibintu vuba vuba. Bamwe ndetse bakanatekereza kuri kudeta ya gisirikare ko yo yakemura ibintu mu kanya gato. Ariko iyi nzira ifite ibintu byinshi byinshi byo kwitondera kuko bimwe bishobora gushyira ibintu irudubi aho kuzana impinduka ikenewe cyangwa ikimika umunyagitugu uruta uwo dufite ubu. Bamwe batekereza ku mutwe uzaturuka hanze ugatangiza imirwano nkuko FPR yabigenje ikagera ku butegetsi. Iyi nzira nta byinshi nyivugaho kuko nta bumenyi bwinshi mfite mu gisirikare gusa abanyarwanda baba bayitekerezaho bagomba kwibaza ibibazo byinshi kandi bakagira intumbero yo gusimbuza ikibi cyose cyakozwa bakagisimbuza ikiza kuko ibyo FPR yatuzaniye n’intambara yayo guhera 1990 twarabibonye. Njyewe igisirikare nakwibonamo ni ikiri inyuma y’Abenegihugu kigamije kubarengera igihe abambari b’Agatsiko bazaba bashatse kwica no gufunga Abanegihugu n’Abanyapolitike b’impinduka. Indi nagira abatekereza iyi nzira ni uko basesengurana ubushishozi ibibera mu Karere k’ibiyaga bigari bakibaza ku zindi mpamvu zituma Kagame n’agatsiko ke bakomeza gufasha umutwe wa M23 ndetse bashing n’indi mitwe yo muri Kongo. Hari benshi bavuga ko usibye gusahura umutungo wa Kongo no kwica impunzi z’Abanyarwanda zasigaye yo, ko Gen. Kagame ahubwo ari no gutegura aho azahungira mu mashyamba ya Kongo umunsi bizaba byamukomeranye abanyarwanda bamuvudukanye. Kagame n’agatsiko ke baramutse bahunze u Rwanda bagashinga ibirindiro mu mashyamba ya Kongo kuzahabakura byazatwara imbarga nyinshi n’igihe kirekire kuko muzi neza ko Kagame n’Agatsiko ke bafite imitungo y’ikirenga kandi birunzeho n’ibitwaro bitagira ingano bakwifashisha mu guhungabanya umutekano mu Karere kose. Ariko ngirango amafaranga n’ibitwaro bigira aho bigarukira kuko ingero ni nyinshi z’abamurushaga amadorari menshi nka ba Sadam Hussein, Osama Bin Laden, Muhamar Kadafi, Mubarak n’abandi. Aho bari ngirango arahazi.

    INZIRA YA GATATU: UBUTABERA

    Hakoreshejwe Ubutabera Mpuzamahanga ndetse no gusaba ko habaho ‘Tribunal International pour la RD-Congo’ bamwe mu bagize agatsiko bagomba kugezwa imbere y’inkiko mpuzamahanga.

    Hari n’intambwe zamaze guterwa n’amwe mu mashyaka ya opposition n’amashyirahamwe y’abanyarwanda n’abanyekongo yatanze ikirego mu Rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ndetse nkeka hari n’Abanyarwanda basabye Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha (ICTR) gufungura dosiye ya P. kagame n’ibyegera byo. izo ntambwe zose nizo gushimirwa. Nubwo iyi nzira nayo ishoboka ariko ntabwo yazana vuba impinduka twifuza mu Rwanda rwacu no mu Karere kuko nta kizere kigaragara ko Abagize Agatsiko bose (cyangwa bamwe) bazafatwa vuba kuko bafite ubutegetsi (power) mu Rwanda n’ibihangange bibakingira ikibaba. Ikindi nababwira ni uko kwihuta cyangwa gutinda kwa ‘système judiciaire’ mpuzamahanga ntabwo bituruka ku bushake bwacu nk’abanyarwanda. Kandi mwibuke ko bimwe mu byaha byakozwe bimaze imyaka inakabakaba 20 (nubwo bidasaza) ntacyo ubwo butabera mpuzamahanga bwabikozeho bityo Kagame n’agatsiko bazakomeza kugundira intebe z’ubutegetsi bicayeho kuko bazi ko ariyo mahirwe ya nyuma bafite.
    Gusa iyi nzira nayo Abayitangiye ntibacike intege, burya ngo inzira zose ngo zihurira (zigera) i Roma bayikomeze kandi bakomeze bafatanye na ba ‘Victims & Survivors’ b’Abanyekongo n’Abarundi. Abatangiye iyi nzira batekereze kandi ku mbogamizi zihari cyane cyane bimwe mu bikomerezwa by’abantu n’ibihugu bikomeza gukingira ikibaba uruhande rwa FPR-Inkotanyi ngo rutabazwa amabi yose rwakoze. Icyo nabunganiraho nuko tugize amahirwe imirwano yo muri Kongo igahosha cyaba ari igihe kiza cyo gusaba ko habaho urukiko rwihariye Mpanabyaha rwa Kongo. Byashyirwamo ingufu nyinshi maze ‘Victims & Survivors’ b’Abanyarwanda, Abanyekongo n’Abarundi bagahagurukira rimwe bagaharanira ko habaho ubutabera buboneke kuri bose. Ariko mu gihe cyose imitwe ya gisirikare ivuka buri munsi muri Kongo (kandi muzi abayir inyuma) bizagorana kuri ‘UN Security Council’ itora umwanzuro w’urukiko mpanabyaha muri Kongo.

    INZIRA YA KANE: IBIGANIRO

    Iyi nzira yo guhindura ibintu mu mahoro binyuze mu nzira y’ibiganiro byahuza abari ku butegetsi n’abari muri opposition bimaze imyaka n’imyaniko abatavugarumwe na Leta bifuza ibiganiro hagamijwe kwirinda ko ibintu byazagera iwa Ndabaga. Abari ku butegetsi bakomeje gusuzugura abataburiho bafunga abanyapolitiki, abandi nabo bakomeje guhezwa ishyanga.

    Iyi nzira ariko yibazwaho byinshi. Ese niba Kagame n’agatsiko ke baregwa ko bajejeta amaraso ku ntoki, abashaka ibiganiro no kugabana ubutegetsi nawe bajya batekereza ko kwaba ari ugusangira n’uwahekuye Abanyarwanda benshi. Njyewe kubwanjye iyi nzira yo kugabana ubutegetsi n’ababuriho ubu nyemera kuri ‘conditions’ z’uko habanza kubaho KUBWIZANYA UKURI ku ruhare rwa buri gice n’abantu ku giti cyabo bagize uruhare mu mahano yose yasheshe amaraso y’ABENEGIHUGU batuvuyemo. Nyuma abanyarwanda bakemeza niba habaho imbabazi zihariye cyangwa imbabazi rusange binyuze muri ‘Commission Verité et Réconciliation’ cyangwa Abanyarwanda bakemeza ko Ubutabera bukora akazi kabwo. Ariko mu gihe intambwe yo kubwizanya ukuri, gusaba imbabazi, no kwiyunga by’ukuri bitarashoboka twaba dusa n’umwubatsi wa rupigapiga uhoma icyondo kw’isima. Iyi nzira rero birumvikana ko nta mahirwe ifite kuko ntitwaganira n’Abajejeta amaraso mu ntoki batabanje gusaba imbabazi abanyarwanda ngo nbazibahe.

    INZIRA YA GATANU: AMATORA

    Iyi nzira y’amatora niyo inyuze muri demokarasi ndetse nta nubwo twakabaye dutekereza guhindura ubutegetsi iyo u Rwanda ruba rugendera muri demokarasi. Murabizi neza ko Agatsiko ka P. Kagame kadashobora kwemera amatora aseseye. Imyaka 18 irashize mwarabibonye. Iyi nzira rwose ku butegetsi bwa P. Kagame nimukureyo amaso ntishoboka.

    UMWANZURO

    Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda

    Nkuze kuvuga nti ‘Gukunda igihugu cyawe ntibivuga gukunda ubutegetsi buriho, iyo Leta iriho ikora neza irakundwa, Leta yaba ikora nabi ABENEGIHUGU bakiyemeza kuyikuraho byihuse’. Ubona mbeshya azambeshyuze. Ntabwo tuzakangwa n’uko P.Kagame n’Agatsiko ke bagwije amamiriyoni n’amamiriyoni y’amadorari, ntabwo tuzakangwa n’ibifaru na Kajugujugu z’intambara birunzeho. Twe nk’Abenegihugu twifitemo imbaraga P. Kagame n’Agatsiko gatsikamiye u Rwanda badafite. Kagame yiturushya rero natugirire bwangu yegure we ubwe ahe abanyarwanda umwanya wo gusubiza ibintu ku murongo. Hari abanyarwanda batari bake batorwamo Umukuru w’u Rwanda uberanye n’ibihe tugezemo. Twifitemo abanyapolitiki bashya ba ‘New Gereration’ bafitiye urukundo abanyarwanda kandi bafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu neza cyane mu mahoro, n’iterambere risaranganyijwe riruta kure iryo P. Kagame avuga ko yagejeje ku Rwanda. Abanyapolitiki ba ‘New Gereration’ mu mu moko yose uko muyazi Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bashobora gufasha abanyarwanda kubwizanya ukuri no kubabarirana ku makuba yose yagwiririye u Rwanda. Gen P. Kagame natubere umugabo yegure rwose kuko kumweguza kungufu z’Abenegeihugu bishobora kusiga ibitambo bitari bike by’inzirakarengane.

    Yemwe abashyigikiye P. Kagame mu kwiyongeza indi myaka niyo arimo atarayirangiza. Bantu mwibeshya, mukibwira ko Kagame ariwe kamara, nababwira ngo murakina n’umuriro. Nimuve muri ayo ahubwo mutange umuganda ukomeye ku rwababyaye mugire inama Kagame yo kwegura. Guhinduka ni ubutwari! Ni mwoye kwizirika ku muntu Abanegihugu benshi batigeze bagirira ikizere ndetse n’amahanga yose yari yarabeshye akaba amaze gutahura ibinyoma bye. Ndazi neza ko bamwe bavuga ngo turagosorera mu rucaca cyangwa ko turi Abanyamagambo gusa. Ngiyi Revolusiyo iraje kandi yaratangiye mu bitekerezo nta kizayisubiza inyuma.

    Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda,
    Uko ibintu bigenda birushaho gukomera no gutinda niko n’inzira zo guhindura ibintu zigenda zikomera kandi zishobora kugira ibitambo byinshi tutifuza kuko amaraso y’abanyarwanda yamenetse ni menshi cyane. Nk’uko mwabibonye inzira ya mbere njyewe niyo nshyize imbere. Gusa nayo isaba gukoranwa ubushishozi nta guhubuka kandi ikanonosorwa neza ariko ibintu bikihutishwa. Dushyire hamwe, twe guha igihe abaducamo ibice bashingiye ku turere amoko n’ibindi. Twirinde umutego wo kureba imyanya ya Leta tudafite. Ikigambiriwe ni uguhindura ibintu dushyira imbaraga hamwe kuko umunani ujya inama uruta ijana rirasana ! Tubigiremo uruhare twese, dukorere hamwe dushize UBWOBA. Kuyavuga siko kuyarangiza reka mbe mpiniye aha.

    Harakabaho ‘La Nouvelle Génération’ ishaka impinduka!
    Harakabaho u Rwanda rwa Twese rutavangura ruha abana barwo amahirwe angana!
    Harakabaho u Rwanda ruhumeka amahoro nyayo ruyobowe muri Demokarasi na Repubulika!

    Mugire Urukundo n’Amahoro kandi mwese mbaragije Imana

    Jean Marie V. MINANI.

     

    Comments are closed.