Barasabwa kurahira muri FPR kugira ngo bahabwe akazi bigiye !

Amakuru agera ku rubuga The Rwandan ava mu turere dutandukanye tw’u Rwanda aravuga ko abantu barangije amashuri cyangwa uwo ariwe wese wifuza akazi abanza kwemera kurahira muri FPR kugira ngo agahabwe.

Twashoboye kubona ubuhamya bw’umwe mubo byabayeho witwa Jean Baptiste Icyitonderwa akaba ari umurwanashyaka w’ishyaka PS Imberakuri, yadusobanuriye muri make uburyo leta yirirwa ibeshya abantu cyane cyane abanyamahanga ivuga ko igendera ku mategeko, bikarangirira mu mvugo gusa ntibishyirwe mu bikorwa.

Ngo inzego ziriho ni iz’umurimbo, izo uwo murwanashyaka yamenyesheje ikibazo cye zose ntacyo zabikozeho, ibyo bikagaragara ko leta ari iya bamwe atari iy’ubumwe nk’uko bivugwa.

Ikindi n’uko FPR irimo gukora mobilization ishaka gusenya ishyaka PS Imberakuri isaba abayoboke ba PS Imberakuri kurahira muri FPR bakabona kubaha akazi. Naho ubundi ngo ntako bazabona.

Ngo ikibabaje cyane n’uko byateye ubwumvikane buke mu miryango aho FPR isa n’aho abo bantu badashaka kujya muri FPR yabateje imiryango yabo ngo ibange naho ubundi ngo bari bamenyereye kwihangana ngo ntacyo byari bibatwaye cyane.

Ubu kubera kubura akazi umuntu w’ingaragu aracyacumbitse ku babyeyi, barimo bamwirukana mu rugo, udafite akazi kandi nta kindi yari bwakore kijyanye n’imibereho ye bwite, benshi ngo batangiye ibikorwa cyabo bya politiki biga muri kaminuza none ubu babahimishije kubima akazi.

ESE ITEGEKO NSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U RWANDA RIVUGA IKI KURI IKI KIBAZO ?

Ingingo ya 9 : IBYEREKEYE AMAHAME REMEZO

Leta y’u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo akurikira no gutuma yubahirizwa :

1. Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose ;

2. Kurandurana n’imizi amacakubiri ashingiye ku bwoko, akarere n’ibindi no gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda;

3. Gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize ;

4. Kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo, ibyo bigashimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo;

5. Kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugirango bagire amahirwe angana mu mibereho yabo ;

6. Gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.

IBYEREKEYE IMITWE YA POLITIKI

Ingingo ya 52:Imitwe ya politiki myinshi iremewe.

Imitwe ya politiki yujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko, yemerewe gushingwa no gukora mu bwisanzure; igomba kubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko ndetse n’amahame ya demokarasi, kandi ntihungabanye ubumwe bw’abanyarwanda, ubusugire n’umutekano by’igihugu.

Imitwe ya polItiki igira uruhare mu kwigisha abenegihugu gukora politiki igendera kuri demokarasi, gutora no gutorwa, ikanakora ku buryo abagore n’abagabo bagira amahirwe angana mu myanya n’imirimo itorerwa ya leta.

Inzego z’ubuyobozi bw’imitwe ya politiki zigira icyicaro ku rwego rw’igihugu. Itegeko rigenga imitwe ya politiki rigena icyicaro cy’ubuyobozi bwazo kuzindi nzego z’imitegekere y’igihugu.

Ingingo ya 53:

Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo.
Nta munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe uyu n’uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo.

Ingingo ya 59: IMIRIMO ITABANGIKANYWA NO KUJYA MU MITWE YA POLITIKI

Abacamanza, abashinjacyaha, abasirikare, abapolisi n’abakozi bo mu rwego rushinzwe iperereza n’umutekano ntibemerewe kujya mu mitwe ya politiki.

Ingingo ya 126: IBYEREKEYE UBUYOBOZI BW’IBIKORWA BYA LETA

Abakozi ba Leta bahabwa akazi , bashyirwa mu myanya, bazamurwa mu ntera hakurikijwe ihame ry’uko abenegihugu bose bangana, nta kugendera ku marangamutima, nta kubogama kandi binyuze mu mucyo hashingiwe ku bushobozi n’ubudakemwa bw’abasaba akazi b’inyangamugayo b’ibitsina byombi.

Leta yishingira ukutabogama kw’abayobozi b’ibikorwa bya leta, ukw’ingabo z’u Rwanda, ukw’abapolisi b’u Rwanda n’ukw’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano. Bose bagomba buri gihe kutagira aho babogamira no gukorera abaturage nta vangura.

Inyandiko Bwana Jean Baptiste Icyitonderwa yandikiye ubuyobozi asaba kurenganurwa:

gusaba kurenganurwa

gusaba kurenganurwa 2

3 COMMENTS

  1. nki ishyaka PDR ihumure turamagana akarangengane gakomeje gukorerwa abanyarwanda batavuga rumwe nubutegetsi bwa FPR,ntago umuntu yakagombye kuzira ibitecyerezo bye ,abanyarwanda bararinganiye imbere ya amategeko .ibi ntago tuzabyihanganira tuzakomeza kubirwanya kugeza turenganuye abanyarwanda tukabazanira IHUMURE.

  2. mwa bagabo mwe mwagyiye mureka kubeshya,naravuze ngo murishimutsa none mujye ku gihe mwi somere ibya wa muteka mutwe ngo nu wa imberakuri ibyo bapanze nu mugabo we none umugabo we yasezeye no kukazi avuga ko agyiye kujya hanze kurondera ubuzima mwagyiye mugyenda mutiyanduje koko

  3. ariko mwebwe muzahora mubeshya kugeza ryari, ubwo se ko twe twabonye akazi tutabanje kurahizwa.RPF murayibeshyera, ibizamini uburyo bikoreshwa muzaze mubirebe habamo transparence nkikorehwa mu bizamini bisoza amashuri kandi murabizi isi nzima yabiduhereye igihembo.muve ibuzimu mujye ibuntu sha

Comments are closed.