Rusesabagina Paul Yakatiwe 25 mu Bujurire

Mu Rwanda, Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 cyari cyakatiwe Rusesabagina Paul kubera uruhare akekwaho mu bikorwa by’iterabwoba mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yagabanyirijwe igihano avanwa ku myaka 20, ahanishwa 15.

Ni icyemezo cyafashe umunsi wose gisomwa. Abacamanza basimburana mu gihe cy’amasaha arenga 8. Urukiko rwavuze ko ibyo urukiko rubanza rwemeje ko Rusesabagina yemeye ibyaha ku buryo budasubirwaho nta shingiro bifite. Rwavuze ko Rusesabagina yemeye icyaha gusa ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha, nyamara ageze imbere y’urukiko ntiyongera kucyemera, ko ahubwo yahisemo kwivana mu rubanza.

Urukiko ariko rusanga kuba Rusesabagina ari ubwa mbere akurikiranweho ari impamvu nyoroshyacyaha rwanzura ko ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, rumuhamije icyaha cyo gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Kuri Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari umuvugizi wa FLN, yari yasabye urukiko rw’ubujurire ko rwamugabanyiriza ibihano. Nsabimana Callixte alias Sankara yari yagaragarije urukiko rw’ikirenga ko umucamanza wa mbere yirengagije ibyo yakoze yirega akemera icyaha ndetse agasaba n’imbabazi. Sankara yari yabwiye urukiko ko yatanze amakuru yose yarafite kugirango ubutabera bugera ku ntego yabwo. Sankara yari yasabye urukiko rw’ubujurire ko rwazamuhanisha igifungo cy’imyaka 5.

Urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko urukiko rubanza rutahaye agaciro ukwirega no kwemera icyaha kwa Sankara n’amakuru yatanze. Rwanzuye ko akwiye kongera kugabanyirizwa ibihano, nyuma rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15 aho kuba 20 yari yahawe mbere.

Ku bandi bari muri uru rubanza. Herman Nsengimana wasimbuye Sankara kubuvugizi bw’umutwe wa FLN we yahawe imyaka 7 ivuye kuri 5 yari yakatiwe n’urukiko rukuru. Umucamanza yavuze ko urukiko rukuru rwari rwakabije kumugabanyiriza cyane kandi nta mpamvu. Marc Nizeyimana wari ufite ipeti rya Colonel mungabo za FLN na we yagumishirijwe ho igifungo cy’imyaka 20 .

Umugore rukumbi warezwe muri uru rubanza Angeline Mukandutiye, yari warakatiwe igifungo cy’imyaka 5. Ubujurire bwamuhaye imyaka 20 umucamanza yavuze ko ibyaha yakoze ari insubiracyaha kuko yari yaranakatiwe n’urukiko Gacaca rwa Rugenge mu mugi wa Kigali igifungo cya burundu rumuhamije ibyaha bya Jenoside.

Nubwo muri rusange ibihano byatanzwe n’urukiko rw’ubujurire usanga byiyongereye ugereranyije n’ibyari byatanzwe ku rwego rwa mbere, hagaragaye abaregwa bahawe igihano gito barimo Jean Chretien Ndagijimana umuhungu wa General Irategeka Wilson wari umukuru wa FLN. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 3. Urukiko rwavuze ko uyu musore yajyanwe mu gisirikare ku gitutu cyase kandi ko yinjijwe mu gisirikare akiri umwana.

Nubwo hari abaregwa bahawe ibihano binyuranyije n’ibyo basabye, umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko urukiko rw’ubujurire ari rwo rwa nyuma rujuririrwa.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru urukiko rwari rugisuzuma ibigendanye n’indishyi zaregewe muri uru rubanza.

VOA