Rwakabyaza (1873): Urundi rugero rw’amateka yandikishije amaraso

Kigeli Rwabugiri yashakaga kwica Rwampembwe kandi akababaza cyane nyina umubyara.   Yamuhoraga iki ? Uwo Rwampembwe wayoboraga ingabo z’Abashakamba yari mu bantu bake cyane bari baziko igitero cyo mu Lito (mu Burundi) cyari kigamije gushaka uburyo bwo kwica Nkoronko ariwe se wa Rwabugiri !  Bagombaga kumwica mu buryo bw’amayeri bikitwa ko yaguye ku rugamba. Abapfumu n’abiru  bari babujije Rwabugiri kwicira Nkoronko mu Rwanda kuko yari igikomangoma (ni mwene Yuhi Gahindiro) kandi yari umutware w’ingabo zikomeye zitwaga Inzirabwoba. 

 Bageze mu mirwano i Burundi ntibyashobotse kumwica kuko aho babaga bashaka kumwicira ntiyahazaga. Byabaye ngombwa ko Rwabugiri ahagarika iyo ntambara kuko icyo yari igamije kitashoboraga kugerwaho.

 Igitero cyo mu Lito kirangiye rero Rwabugiri yakoze iperereza ryimbitse amenya ko uwaburiye Nkoronko ari Rwampembwe, niko gufata icyemezo cyo kumwica, kandi akababaza na nyina umubyara. Ahamagara uwitwa Rwatambuga rwa Mushengezi, umutware w’ingabo zitwaga Abazirampuhwe. Ni umwe mu bahutu bakeya bayoboraga ingabo icyo gihe. Rwabugiri abwira uwo Rwatambuga kujya kuzana nyina wa Rwampembwe witwaga Kabyaza kugirango azarebe uburyo umuhungu we yicwa. Rwatambuga rwa Mushengezi yumvise ubwo butumwa ahawe biramushobera. Aho kujya kuzana Kabyaza ahubwo ajya  kubibwira Rwampembwe. 

Buracya mu gitondo isaha yo kwica igeze Rwabugiri abaza Rwatambuga ati ari hehe uwo nagutumye ? Rwatambuga ati ntabwo nagiyeyo. Rwabugiri ati nawe shahu uri mu kagambane nk’abanzi banjye ? Rwatambuga ati : umwanzi wawe ni ukoshya gukora ayo mafuti. Rwabugiri ati : nibakwice. 

Ibyo birangiye Rwabugiri abwira Rwampembwe ati ngaho isobanure kubyo ushinjwa.  Vuga niba bakubeshyera. Umutware w’Abashakamba ati amahanga yose yamenye ko naboshywe ntabwo nakwirirwa nta igihe ngo ndisobanura. Ati byongeye kandi uriya umaze kwica ni umuhutu, ndamutse ntapfuye ari jyewe azize yaba andushije ubupfura.  Ati : nibanyice birangire.  Rwabugiri ati uraruciye ni ibyo nibahite bakwica. Kabyaza nawe yari yabimenyeurutegereje umuhungu we, biramushobera  ahitamo kwiyahura. 

 Ayo makuba yabaye mu mwaka w’1873. Uwo mwaka wamenyekanye kubera ko mu kirere habonetse ikintu kidasanzwe (phénomène astronomique), abaturage bakeka ko gifitanye isano n’ayo makuba igihugu cyari kimazemo iminsi. Niko kukita Rwakabyaza. Babonaga ari umuzimu w’uriya  mugore w’imfura wapfanye agahinda gakomeye. Ubushakashatsi bwerekanye ko icyo kintu kidasanzwe ari comète de Coggia (ubwo Coggia ni umushakashatsi wayibonye bwa mbere), ikaba yaragaragaye mu kirere cy’u Rwanda muri uwo mwaka. Ibyo byanafashije ubwanditsi bw’amateka kumenya igihe ibintu bimwe na bimwe byagiye bibera (la datation). 

Natekereje kugaruka kuri aya mateka y’ubwicanyi bwa Rwabugiri  (yanditswe ku buryo burambuye n’igihangange mu bwanditsi bw’Amateka y’u Rwanda, Musenyeri Alegisi Kagame) kuko tumaze iminsi twumva hari abivuga imyato y’uko bandikishije amateka amaraso kandi bakaba bumva aribyo bigomba gukomeza gukorwa. Kwandikisha amaraso amateka ni ugushyira igihugu mu makuba nk’ariya yo mu gihe cya Rwakabyaza. Nta muntu wavukiye kwicwa kugirango bamwe babone uko bitakuma bavuga ko barimo kwandika amateka. Amaraso y’undi ni nk’ayawe cyangwa ayanjye. Araseseka ntayorwa!

Bruxelles, le 08/07/2023

Nkuliyingoma Jean Baptiste

 

1 Nkoronko niwe warongoye Murorunkwere, nyina wa Rwabugiri. Mu muco usanzwe wa kinyarwanda Rwabugiri ni mwene Nkoronko. Bavuga ko mukuru we,  Mutara Rwogera,  yamucaga  inyuma ariko nta test ADN yakozwe kugirango ihamye uwaba yarateye inda utari Nkoronko.

2 Reba A. Kagame, un abrégé de l’histoire du Rwanda, de 1853 à 1972, Editions Universitaires du Rwanda, 1975.